Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo umunyamakuru w’imikino mu Rwanda uzwi ku izina rya Jado Dukuze yatangaje ku mugaragaro ko asezeye mu mwuga w ‘itangazamakuru ry’imikino aho yakoraga ku rubuga rwa ruhagoyacu ndetse no kuri Radio Flash.
Ubwo uyu munyamakuru yamaraga gutangangaza ko asezeye burundu muri aka kazi yari amaze kumenyerwamo abinyujije ku rubuga rwa Facebook,Inyarwanda.com yifuje kumenya impamvu zitumye asezera dore ko byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba afitanye ibibazo n’abantu bamwe kubera inkuru yakoraga.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com,Jean De Dieu Dukuze wari uzwi cyane nka Jado Dukuze yavuze ko hari impamvu nyinshi zatumye asezera muri aka kazi ariko yongeraho ko nawe byamugoye ndetse bitanamushimishije gufata iki cyemezo dore ko yari amaze iminsi itatu abitekerezaho.Aha, yagize ati :Nanjye byarambabaje gufata icyemezo cyo gusezera ndetse byantwaye igihe kigera ku minsi itatu kugira ngo mbashe gufata iki cyemezo.
Abakoranaga nawe bavuga ko Dukuze ari umunyamakuru witanga cyane mu kazi kandi uhorana umurava
Dukuze yakomeje avuga ko kuba asezeye mu itangazamakuru bitaturutse ku muntu runaka ariko yongeraho ko hari amagambo menshi yabwirwaga amuca intege aturuka ku bantu batishimiraga ibyo yakoraga n’uburyo yabikoragamo ku buryo byashoboraga no kumuviramo ingaruka ku buzima bwe.Yagize ati : « Hari abantu baba batashimishwaga n’ibyo nkora n’ubwo naharaniraga iterambere rya siporo mu Rwanda ndetse bigatuma nisanga muri situations zatumaga ntakora akazi kanjye uko bikwiye. »
Dukuze kandi yakomeje avuga ko yafashe iki cyemezo cyo kuvana ake karenge mu mwuga w’itangazamakuru rya siporo mu Rwanda nyuma y’inama zitandukanye yagiye agirwa n’abantu batandukanye bamukunda(umuryango we,inshuti ze za hafi) aho bamweretse uburyo aka kazi akora gashobora kumugiraho ingaruka ndetse no kumuteranya n’abantu.
Usibye kuvuga no kwandika amakuru y'imikino, Dukuze(no.14) akinira ikipe y'abanyamakuru ba siporo
Muri iki kiganiro, Dukuze yirinze kwerura ngo avuge ko hari umuntu runaka umutoteza cyangwa umutera ubwoba mu kazi ke ariko yemera ko ibibazo byatumye asezera byatangiye kwiyongera mu minsi ishize ubwo havugwaga amakuru menshi yerekeranye n’ibibazo biri mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Ubwo twamubazaga niba atazigera yongera gukora uyu mwuga mu buzima bwe bwose yavuze ko n’ubwo yagaruka mu itangazamakuru yakora ibijyanye no kwandika gusa ariko ibyo kuvugira kuri radio byo atazabyongera.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Dukuze yashimiye abantu bose bamufashije aho yakoraga
Jado Dukuze yasoje ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com abwira abakundaga ibiganiro ndetse n’inkuru yakoraga ko byose yabikoraga ku nyungu zabo ndetse anabasaba kuzakomeza guharanira iterambere rya siporo mu Rwanda.
Ku bijyanye n’icyo yaba agiye gukora,Dukuze yavuze ko hari ibindi agiye gukora ariko akaba yavuze ko bikiri ibanga.
Jado Dukuze ni umunyamakuru w’imikino wari umaze gukundwa n’abanyarwanda benshi kubera ibyegeranyo yakoraga kuri Radio ndetse n’inkuru zicukumbuye yakoraga.
Niba wakurikiranaga ibiganiro n'inkuru bya Jado Dukuze wakiriye ute isezera rye mu itangazamakuru?
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO