RFL
Kigali

Nawe ushobora gutsindira miliyoni y'amashilingi yatanzwe n'umuhanzi Diamond

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:23/07/2014 15:35
3


Umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania yatanze itangazo rikubiyemo amahirwe yo kuba umuntu uzatsinda ikizamini yatanze yakwegukana amashilingi ya Tanzania angana na miliyoni 1 ndetse no kujya mu mashusho mashya y’imbyino izitirirwa indirimbo ye yitwa Mdogo Mdogo.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter,Diamond yatangaje ko nyuma y’indirimbo aherutse gusohora yitwa Mdogo Mdogo,ashaka ko hanabaho ubwoko bw’ imbyino izitirirwa iyi ndirimbo aho izaba yitwa Mdogo Mdogo Dance.

Muri iri tangazo,Diamond avuga ko hagiye kuba amarushanwa yo gushaka imbyino izahiga izindi mu zizoherezwa n’abantu batandukanye maze ba nyirayo akabahemba amashilingi ya Tanzania Miliyoni imwe ndetse bakanakorana amashusho yo gutangaza ku mugaragaro ubu bwoko bushya bw’iyo mbyino.

 hh

Aya niyo magambo Diamond yatangaje ku rubuga rwa twitter

Diamond akomeza avuga ko umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu bumva bizeye ko bahimba iyi mbyino bazifata amashusho magufi bari kuyibyina,amazina ndetse n’aho baherereye bakabyohereza kuri nimero ya telephone +255652427989 cyangwa bakabinyuza ku rubuga rwa instagram bakandikaho ijambo #MdogoMdogoDance.Imbyino Diamond azajya yakira azajya ahita ayisangiza abakunzi be ku rubuga rwa twitter maze babe aribo bahitamo.

jj

Diamond Platnumz

Izakundwa n’abantu benshi azayihitamo maze nyirayo ahabwe akayabo ka miliyoni y’amashilingi ya Tanzania ndetse anakorane amashusho y’iyi mbyino na Diamond izaba yitwa Mdogo mdogo instructional video aho ndetse bazaba bari kumwe n’itsinda rye rya Wasafi.

Reba hano amasusho y'indirimbo Mdogo Mdogo ya Diamond

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • so9 years ago
    nonese yakwirwarije ko ariwe muhanzi ra??
  • senga9 years ago
    uyu muhanzi azi kuririmba ariko agira amafuti menshi utazi ibyo yakoreye Mico the best najye muri ayo marushanwa namubwira iki.
  • kay9 years ago
    sha iki kiraka ndumva gishyushe pe





Inyarwanda BACKGROUND