Nyuma y’uko umukinnyi w’amafilime uzwi ku izina rya Mukarujanga yibatutse umwana we w’imfura mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 17 Ukwakira 2014, ubu uyu mwana arimo kwitabwaho na se, gusa n’ubwo uyu musore bamubyaranye bari basanzwe bakundana, nta gahunda yo kuba bazashakana nk’umugore n’umugabo ihari.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, uyu mubyeyi umaze ibyumweru bibiri yibarutse umwana w’umukobwa, yadutangarije ko ubu ibyishimo ari byose kuko yishimiye cyane uyu mwana yibarutse, mu minsi micye akaba azanahabwa izina na se umubyara dore ko amwemera kandi akaba amwitaho uko bikwiye.
Mukarujanga ubwo yari atwite
N’ubwo ariko uyu musore wabyaranye na Mukarujanga witwa Harerimana Mubarak yari asanzwe ari umukunzi we bari bamaranye imyaka itatu bakundana, kugeza ubu Mukarujanga yemeza ko nta gahunda ihari yo kuba bazashakana bakabana nk’umugabo n’umugore, umusore akaba azita ku mwana babyaranye ariko buri wese agakomeza kubaho ubuzima bwe.
Mukarujanga yagiye akinana na Samusure, kuburyo byatumye hari bamwe bavugaga ko ari we wamuteye inda
Mukarujanga kandi avuga ko akazi yari asanzwe akora ko gukina amafilime n’ubundi yiteguye gukomeza kugakora, kuburyo n’ubu uwaramuka amuhaye akazi ko gukina muri filime ye yahita abyemera kuko yumva akomeye kandi akaba afite imbaraga nta kibazo.
Hagitangazwa ko Mukarujanga atwite, uyu musore yatangiye gushyirwa mu majwi ko ari we wayimuteye kubera iyi foto Mukarujanga yarii yaramanitse iwabo mu nzu
Mu minsi ishize uyu mubyeyi yari yatangaje ko yishimye kandi agatungurwa bidasanzwe no kumva ko atwite, dore ko mbere yaho abantu benshi bajyaga bamutera ubwoba bakamubwira ko kubera ibiro afite atazabasha kubyara, muganga akimara kumuhamiriza ko yamaze gusama bikaba byarabaye nk’inzozi kuri we kuko nawe ubwe yari yaramaze kwiyumvisha ko atabasha kubyara.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO