RFL
Kigali

N’ubwo atizeraga ko bibaho, M Izzo avuga ko yaba yarahumanyijwe n’ibiremwa by’umwijima bituma atinya kugaruka muri Kigali - UBUHAMYA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:4/03/2015 16:41
2


Amezi abaye abiri n’iminsi y’imisago, umuraperi M Izzo afashwe n’indwara idasobanutse imurembya ikamumerera nabi iyo ari i Kigali, nyamara yahava akerecyeza i Musanze ahabarizwa umuryango we agahita yoroherwa.Ubu burwayi budasobanutse bukaba bumaze guhindura mu buryo bukomeye imitekerereze n’imibereho yari isanzwe y’uyu muraperi.



Iyo uganiriye na M Izzo muri iyi minsi uherereye i Musanze, uyu musore ufite agahinda gakomeye ku mutima akubwira uburyo ki kuva yamenya ubwenge yahuye n’ibintu bitandukanye ariko ibyo aherutse guhura nabyo mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba ari ibintu bidasanzwe ndetse agahamya ko biherekejwe n’imbaraga za sekibi shitani utifuriza abantu icyiza.Gusa uyu musore avuga ko yabikuyemo isomo rikomeye n’impinduka z’ubuzima bwe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo M Izzo yafashwe n’indwara itazwi ubwo yatangiraga aruka ibintu mu nda ye akajya kwa muganga hakekwa ko arwaye Typhoid, ariko nyamara bikananirana kugeza aho abaye nkutaye ubwenge maze abanyamasengesho bakamusengera ndetse aza kuva aho yari asanzwe aba i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yerecyeza i Musanze ahasanzwe haba umuryango we.

M Izzo

M Izzo i Musanze aho aherereye magingo aya

Uyu musore akigera i Musanze yahise azanzamuka amererwa neza maze aza gufata icyemezo cyo kugaruka aho yari asanzwe atuye mu mujyi wa Kigali gusa igitangaje ni uko akihagera yaharaye ijoro rimwe ahita yongera kumererwa nabi ndetse noneho mu buryo bukomeye ugereranyije na mbere arongera ata ubwenge biba ngombwa ko abo mu muryango we w’i Musanze bongera kumwoherereza abanyamasengesho baramusengera bahita bamusubiza i Musanze ahita yongera amererwa neza, aha akaba ari naho akibarizwa magingo aya.

Ibi byose bijya gutangira M Izzo yabanje kubona ibintu bidasanzwe mu maso ye, aho imbere y’igipangu yabagamo hari hamaze icyumweru hari umuntu ugaragara nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe wasaga nabi. M Izzo avuga ko ku nshuro ya mbere abona uyu muntu yamwigaragarije mu buryo budasanzwe amwigiraho ibintu bidasanzwe akamusekera cyane amuhanze amaso yikora n’ibindi bintu, kugeza ubwo uyu musore avuga ko yagize ubwoba budasanzwe ahita amuhunga aragenda arasenga ariko nyuma yaho hakurikiraho kurwara muri ubwo buryo kugeza ubwo yiyambaje umuryango we w’i Musanze usanzwe usenga cyane.

M Izzo avuga ko ashobora kuba yarahumanyijwe ni biremwa by’umwijima, n’ubwo mbere atabyizeraga

M Izzo avuga ko nta na rimwe yigeze atekereza ko ashobora guhura n’imbaraga z’imyuka mibi ariko ibyamubayeho akemeza ko ari ubuhamya bukomeye. Ati “ Njyewe mu by’ukuri sinabona uko nsobanura ibyambayeho kuko akenshi nabaga nataye ubwenge ahubwo nyuma nibwo nanjye abantu b’inshuti babaga bari hafi yanjye bansobanuriraga ibyambayeho, ibyo byose byo kuruka ibintu ntazi no kumera nkuwataye ubwenge, bituma hakekwa ko naba narahumanyijwe n’abantu babi batanyifuriza ibyiza ariko ibyo njyewe sinshaka kubitindaho kuko Imana niyo nkuru kandi nishimira ko nagize amahirwe yo kuba mu muryango ushyira imbere amasengesho.”

M Izze

M Izzo hamwe n'umuryango we aho yerekeje nyuma yo kuva i Kigali(Photo/facebook)

Akomeza agira ati “ Nagize Imana mba mfite umuryango mwiza inaha i Musanze ukunda Imana no gusenga cyane baransengeye cyane, ku buryo navuga ko byamfashije kongera kumera neza kandi byahinduye cyane imibereho yanjye kuko nanjye nongeye kugarukira Imana kuko mu minsi ishize nagiye mu bintu byinshi wenda bitari na ngombwa.”

Nyuma y’amezi abiri yibereye i Musanze, M Izzo avuga ko akumbuye zimwe mu nshuti ze n’ubuzima bw’umujyi ariko akaba atewe ubwoba nibyamubayeho ku buryo iyo atekereje kuba yagaruka i Kigali yumva ubwoba ndetse akaba adateganya kuhagaruka muri iyi minsi ya vuba, by’umwihariko aho yari asanzwe aba akaba yaramaze gufata icyemezo cyo kutazahasubira.

Abajijwe niba ateganya kugaruka kuba i Kigali nk’uko byari bisanzwe, yagize ati “Simbizi, narahabutse man!Ahantu nibereye nifitiye amahoro, gusa mba numva nkumbuye abajama,inshuti nkumbuye umujyi,…urumva?! Ariko ibyo urabyirengagiza, icya mbere ni ubuzima gusa Imana yo mu ijuru ndabizi irahari, ishobora kunyobora nkaza aho ngaho,niba yaranyohereje hano hantu nkabasha kuhagirira umugisha nkakira, donc izakora n’ibindi ndizere mu gihe wenda cya vuba nzaza ariko sinavuga ngo ni ryari, ariko ndumva bitari hafi haracyarimo igihe nk’icya mezi abira cyangwa itatu ariko n’umwaka washira, bizaterwa sinzi!”

M Izzo

M Izzo akomeza avuga ko, ubu yamaze gufata icyerekezo gishya cy’ubuzima nyuma yaho, ibyo yari amazemo iminsi abona yabitereyemo umwanya ndetse bikaba ipfabusa kuri we. Ati “Ndi muri gahunda zanjye zijyanye n’ubuzima bwanjye,hari igihe kinini nataye, kitabyariye inyungu ahubwo cyasubije inyuma, yaba mu myumvire n’ibindi, donc ibyo nari nizeye byose muri biriya bihe by’umuziki nari mazemo iminsi nziko bizamfasha nanjye nk’umuntu w’umusore wakoraga kugirango ndebe ko nakwiteza imbere, byose byabaye imfabusa, urumva rero nafashe ikindi gihe cyo kwitegerezaho no kumenya ibyo nakora kugirango nanjye mbashe gutera imbere nk’abandi kuko ibindi byose nta na kimwe byigeze bimarira, navuga ko byose byambere zero igihe cyose namaze hariya.”

Mu gusoza ikiganiro twagiranye n’uyu musore, twanamubajije ku magambo aherutse kwandika ku rukuta rwe rwa facebook asa nkuwibaza kubanzi be ndetse agasuhuza Riderman mu buryo busa nkaho buteye urujijo agira ati “ to ma All haters…?!CoCoriCoo peace ma nigga” .

M Izzo

Aha M Izzo yagize icyo abivugaho ndetse ntiyahishira ko muri ibi bihe bikomeye yanyuzemo yatunguwe cyane no kuba Riderman yafataga nk’inshuti ye atari geze na rimwe amuba hafi. Ati “ Urabona njyewe mu buzima,umuntu w’inshuti yanjye nizeraga,donc nizera w’inshuti yanjye ni Kokoriko nyine ni Rider. Icyo navuga, ni uko muri bino bihe ndwaye rwose kabisa ntabwo,…sinzi ikibazo yagize, niba ari ikibazo cya communication(itumanaho), nta munsi n’umwe nigeze mbona ampamagara cyangwa ubutumwa bwe, Gusa niba yarageze mu rugo akambura, niba yarabigenje gute sinzi?kandi nzi neza ko aba kuri facebook, njyewe watssapp yanjye yarapfuye, nta bundi buryo nari mfite, kuko njyewe ndacyeka ko mu bihe byiza n’ibibi yagiye abamo njyewe nagiye muba hafi nawe arabizi, nanjye rero nacyekaga ko ashobora kuba yarambuze, nanagirango nanamwisuhurize mubwire ko nanjye ngihari ngihumeka kugirango ndebe ko wenda nanabona comment ye cyangwa ndebe ko ashobora kunyandikira anganirize mubwire uburyo ndwaye,uburyo merewe kuko twaraburanye, hashize igihe kinini tutavugana”

Reba amashusho y'indirimbo 'INGESO' ya M Izzo na Riderman


N'ubwo M Izzo avuga ko mu bihe byashize yatakaje umwanya mu bikorwa yakoraga bya muzika, avuga ko akunda umuziki ku buryo atawuhagarika, ahubwo ateganya guhindura imikorere ye ndetse akanavuga ko kunywa ibisindisha yabihagaritse burundu. Uyu muraperi akaba yizeza abafana be ko agihari ndetse yitegura gusohora indirimbo nshya yakoranye na Nizzo wo mu itsinda rya Urban boys hamwe na Aime Blueston, n'ubwo atari i Kigali ngo akzasaba producer wayikoze kuyisohora muri iki cyumweru.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    ubundi se yagumye iwabo ko mbona ari famille nziza, ibyo biyoga nibyo bimogi yiberamo muri Kgli ngo arakora umuziki, Musanze naho yakora
  • Alain9 years ago
    Ibyo ndumva ahubwo bisobanutse avuge ko amashitani y'Iwabo amukeneye ngo aterekere ye kwihyiramo aba Nyakigali hano kwifoto simbonye amaze kuba akana keza!





Inyarwanda BACKGROUND