Mu mpera z’iki cyumweru, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame azaba ari i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’abanyarwanda batandukanye barimo abahanzi Masamba Intore, Jules Sentore, Teta, King James, Sophia, Meddy, The Ben, K8 Kavuyo na Emmy, mu muhango wa Rwanda Day.
Rwanda Day igiye kubera Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izaba itandukanye cyane z’izagiye zibera mu bindi bice bitandukanye by’isi, itandukaniro rikaba riri mu mitegurire, ibizayibamo ndetse n’abahanzi bazayitabira, dore ko ari ubwa mbere uyu muhango ugaragayemo abahanzi b’abanyarwanda bayingayinga 10.
Meddy, The Ben na K8 Kavuyo ni bamwe mu bazaba bari muri Rwanda Day i Atlanta
Rwanda Day y’uyu mwaka, yateguwe ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Amerika y’amajyaruguru ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri ibi birori ku nshuro ya mbere Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba azasangira umuganura n’abazitabira ibirori bose.
Umuhanzi Emmy uba muri Amerika nawe azaba ari muri Rwanda Day i Atlanta, aha yaririmbaga i Texas mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20
Mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira ibi birori, harimo abahanzi batanu bazaturuka mu Rwanda barimo Masamba, King James, Jules Sentore, Teta na Nzayisenga Sophia, aba bose bakazahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa gatatu aho bazafatanya n’abahanzi b’abanyarwanda basanzwe baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aribo The Ben, Meddy, K8 Kavuyo na Emmy.
King James ni umwe mu bahanzi bazerekeza muri Amerika kuri uyu wa gatatu
Mu bahanzi bagize Gakondo Group, Masamba, Jules Sentore na Teta nibo bazataramira abanyarwanda baba muri USA
Sophia Nzayisenga; umuhanga mu gucuranga inanga nawe azaba ari muri Atlanta
Kuva mu mwaka wa 2011, “Rwanda Day” yabereye mu bihugu bitandukanye byo ku isi harimo nko muri Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Toronto muri Canada, i London mu Bwongereza n’ahandi aho abanyarwanda bagiye bahura bakaganira, bakungurana ibitekerezo, bakabaza ibibazo ndetse bakanidagadura, kuri iyi nshuro bikazabera i Atlanta muri Leta ya Georgia tariki 19 na 20 z’uku kwezi kwa Nzeri.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO