RFL
Kigali

Mugabo yabenzwe na Mukamisha Diane ku munsi w'ubukwe nyuma yo gusezerana, gusaba no gukwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/09/2014 10:26
48


Mugabo Frank ni umusore w’imyaka 33 y’amavuko, akaba akomoka mu karere ka Nyanza. Ubusanzwe yibera mu karere ka Muhanga aho akora mu ruganda rw’ikawa ruri mu murenge wa Shyogwe. Uyu musore ubu ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gukundana n’umukobwa, bagasezerana, akamusaba akanamukwa ariko akamubenga ku munsi w’ubukwe.



Nk’uko Mugabo Frank yabihamirije Inyarwanda.co, ku itariki ya 21/06/2014 yasezeranye na Mukamisha Diane mu murenge wa Mukarange wo mu karere ka Kayonza, ndetse uwo munsi ni nabwo habaye imihango yo gusaba no gukwa yabereye i Rukara, bakaba barasezeraniye hafi y’iwabo w’umukobwa kuko bashakaga kubikorera rimwe no gusaba no gukwa.

Frank

Frank

Mugabo Frank na Mukamisha Diane basezeranye kuzabana akaramata mu murenge wa Mukarange

Mugabo Frank na Mukamisha Diane basezeranye kuzabana akaramata mu murenge wa Mukarange

Nyuma yo gusaba no gukwa, bahise batangira imyiteguro yo gusezena imbere y’Imana bagahita banabana nk’umugore n’umugabo, ibyo byagombaga kuba ku itariki ya 28/06/2014. Igihe cyagiye kugera aba bombi biteguye, ndetse ku itariki 28/06/2014, Mugabo Frank ahamya ko we n’uwari yaramaze kuba umugore we imbere y’amategeko bagiye kwigira umubano bwa nyuma mu rusengero rwa ADEPR Nyarugunga, dore ko bari barateguye ko bazasezeranira mu mujyi wa Kigali bakanahatwikururira hanyuma bakabona kwerekeza i Muhanga ari naho hari hateganyijwe urugo rushya rw’abageni.

frank

Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, Frank na Diane bigaragara ko bari bishimye

frank

Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, Frank na Diane bigaragara ko bari bishimye

Nk’uko uyu musore wahemukiwe akomeza abihamya, tariki ya 27/06/2014 ku mugoroba habura amasaha macye ngo ubukwe bube, mukuru wa Mukamisha Diane usanzwe uba muri Amerika yagiye i Gitarama (Muhanga) aho Mugabo Frank atuye, agenda ari kumwe n’umushyingira wa Mukamisha Diane (Maraine) bitwaje amashuka yo gusasa, uwo mukuru w’umugore we ajya mu cyumba arasasa, ibyo birangiye azenguruka mu byumba hose, areba mu bwiherero n’ubwiyuhagiriro bwo mu nzu hose afunga icyumba cy’uburiri, uwo munsi Mugabo Frank arara mu cyumba cy’abashyitsi.

Frank akomeza asobanura ko uwo mukuru w’umugore we yamubajije impamvu nta bantu bahari, undi amubwira ko impamvu ari uko ubukwe bugomba kubera i Kigali bityo hakaba hari ababyeyi babiri gusa bagombaga gusigara ku rugo abandi bose bakaba bari hafi y’ahazabera ubukwe. Frank avuga ko yabonye uwo mukuru wa Diane arakaye ndetse ahita anagenda we n’uwagombaga gushyingira murumuna we, asiga avuze ngo ntiyumva ukuntu banshingira Mukamisha ku musore utagira umuryango.

frank

frank

frank

frank

frank

Mu mihango yo gusaba no gukwa, ibyishimo byari byose kuri Mugabo Frank n'umugeni we Mukamisha Diane

Frank akomeza agira ati: “Mu gitondo ku munsi w’ubukwe, saa kumi n’imwe za mugitondo uwagombaga gushyingira Diane yarampamagaye, arambwira ngo mbwire ababyeyi  bampagarariye baze barabashaka, ngo kandi nintababwira ngo baze sinza gufata umugeni. Ibyo narabyumvise mbura icyo nakora numva birandenze, nditegura nza i Kigali mpageze mpamagara umushumba w’Itorero rya Nyarugunga mubwira ko byanyobeye umukobwa asa n’ushaka kubenga, nawe biramuyobera ariko ntibyanca intege maze bigeze nka saa sita njya ku Kicukiro aho nagombaga gufata umukobwa, mpageze nsanga ntawe, ubwo nta busobanuro batanze ahubwo bavuze ko umugeni yasubiye iwabo mu Mutara”

Mukuru wa Mukamisha Diane uba muri Amerika nawe yari yitabiriye imihango yo gusaba no gukwa murumuna we ariko nyuma aza guhinduka umusore

Mukuru wa Mukamisha Diane uba muri Amerika nawe yari yitabiriye imihango yo gusaba no gukwa murumuna we ariko nyuma aza guhinduka umusore

Mugabo Frank akomeza avuga ko yahise yumva bimurenze we n’abari bamuherekeje bamutahiye ubukwe nabo bikabayobera, gusa nyuma akaba yarabonye nta kindi yakora yerekeza i Muhanga ubukwe buba bupfuye mu buryo bwamutunguye nawe atigeze asobanukirwa, gusa akavuga ko yakomeje kumva ko nta kindi yazize uretse kuba ari impfubyi kandi akaba n’umukene, kuko ngo bavugaga ko batashyingira umukobwa wabo ku muntu utagira umuryango ntangire n’amafaranga.

Mugabo Frank byaramugoye kwakira ko umukunzi we Mukamisha Diane yamuhemukiye

Mugabo Frank byaramugoye kwakira ko umukunzi we Mukamisha Diane yamuhemukiye

Nyuma y’ibyo Mugabo Frank amaze amezi abiri atarabasha kwiyumvisha ibyamubayeho, gusa ubu noneho yatangiye urugamba rwo kugana inkiko ngo arenganurwe ndetse anahabwe indishyi, asubizwe n’amafaranga yakoresheje ndetse n’inkwano igera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana inani (800.000 Rwf), ariko ayo yakoresheje muri ibyo byose akaba arenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko abyivugira.

Inyarwanda.com yagerageje kuvugana n’umushumba w’itorero rya ADEPR Nyarugunga Pasiteri Antoine Rebero wagombaga kubasezeranya, adutangariza ko we n’abayoboke b’itorero biriwe mu rusengero bategereje byagera aho Mugabo Frank akaza kumuhamagara amubwira ko umukobwa yamuhemukiye, ibi bikaba byarababaje abayoboke b’iryo torero ryose. Uyu mushumba kandi avuga ko kuwa kane ari bwo aba bageni baherukanaga nawe abigisha amasomo y’umubano, icyo gihe akaba yarabonaga bishimye kandi bafitanye urukundo cyane kuburyo ibyabaye nyuma y’umunsi umwe gusa nawe byamutunguye.

Nyuma y'igihe kirenga umwaka bari bamaze bakundana, Diane yahemukiye Frank ku munsi wagombaga kubabera uw'ibyishimo bombi

Nyuma y'igihe kirenga umwaka bari bamaze bakundana, Diane yahemukiye Frank ku munsi wagombaga kubabera uw'ibyishimo bombi

Twagerageje kuvugisha Mukamisha Diane kuri telephone ye igendanwa ntitwabasha kumubona, gusa Mugabo Frank nawe ahamya ko uyu mukobwa yahise akuraho telephone nyuma y’uko amuhemukiye ndetse n’abantu bose azi bari baziranye bakaba bamubwira ko bamubuze kuri telephone, n’ubwo hari amakuru afite ko mu cyumweru gishize hari uwamubonye mu karere ka Kayonza.

Mugabo Frank n'uwahoze ari umukunzi we aha bahabwaga amata babifuriza kuzatunga bagatunganirwa

Mugabo Frank n'uwahoze ari umukunzi we aha bahabwaga amata babifuriza kuzatunga bagatunganirwa

Nyuma yo kumva izi mpande zose, twagerageje no kubaza mu murenge wa Mukarange aho bivugwa ko basezeraniye kubana akaramata, badutangariza ko koko uyu musore Frank yahasezeraniye na Mukamisha Diane imbere y’amategeko, uyu musore akaba ashobora kuregera indishyi agasubizwa ibyo yatanze muri iyo mihango yose y’ubukwe.

Mugabo Frank agiye kurega uwabaye umugore we mu mategeko ariko ntibigere babana n'umunsi umwe

Mugabo Frank agiye kurega uwabaye umugore we mu mategeko ariko ntibigere babana n'umunsi umwe

Inyarwanda.com yaganiriye na Sup Modeste Mbabazi; umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, adutangariza ko ibi ahanini bireba ibijyanye n’irangamimerere kuko ari nabo baba barabasezeranyije mu murenge, yongeraho ariko ko umusore ashobora kurega umukobwa icyaha cy’ubuhemu gihanwa n’amategeko kuko yamuhemukiye nkana akemera ko bakora imihango yose, agatakaza amafaranga n’igihe cye ntamubwire ko batazakora ubukwe kugeza ku munota wa nyuma, ibi akaba yabiregera amategeko akamurengera.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jobar9 years ago
    Dore ishyano re!!
  • 9 years ago
    iyoooooooooo mbega ibyago mbega agahomamunwa
  • yewe yewe9 years ago
    buriya yari kubanza akonaho mbere yo kumushaka. ubwo se iyo asanga ari mu kagatare byo si ishyano... umukobwa ninamubi maze asyi we
  • dodos9 years ago
    abo babyeyi bari baguhagarariye kuki utabajyanye? ikindi kandi urifuza amafr menshi nkumunyacyaro koko urumva udakabije? nibyo umukobwa yarakosheje ariko nawe wagirango uri umunyamitwe.
  • 9 years ago
    Mana wee! mbega ubugome! ndumiwe
  • odette9 years ago
    uyu mukobwa ntiyaruwawe ahubwo ushime Imana yagukijije umusaraba ntago yagukundaga kuko iyo agukunda ntago yari kuguusebya ,humura uzabona uwo Imana yakugeneye
  • fazzo9 years ago
    birababajepe ikibabaje ni depense naho abagorebo nuyumunsi bavutse
  • Kabila9 years ago
    Knowles yaravuzengo aho isi igeze biragoye kubona uwo wizera rero ntagitangaje kirimo nahumure buriya uwe arahari.
  • king9 years ago
    bibaho 2nakundi maskini
  • KUKI9 years ago
    arko koko nk ibi n ibiki ,humura nyabusa gusa uwo si umugore wari ushatse yari kuzakubabaza n ubundi gusa ubuhemu nkubwo azabwicuza kuko umuntu ushobora gushyingirwa abari mukuru wo kubasha kwihitiramo kudahemuka. Imana izagushumbusha undi courage
  • KUKI9 years ago
    arko koko nk ibi n ibiki ,humura nyabusa gusa uwo si umugore wari ushatse yari kuzakubabaza n ubundi gusa ubuhemu nkubwo azabwicuza kuko umuntu ushobora gushyingirwa abari mukuru wo kubasha kwihitiramo kudahemuka. Imana izagushumbusha undi courage
  • emanuel nzeyimana9 years ago
    ahari menya atazi urukundo icyoaricyope gusa imana yihanganishe uwomwenwdata nahubundi yasarape
  • 9 years ago
    yari kuzakwica ahubwo ushime imana kuba wamukize
  • Japy9 years ago
    agahinda suguhora urira niyihangane kdi akomere IMANA niyo byose !
  • Fab9 years ago
    eeee!!man kukubiswe pole man bibaho tu rekana namakagu hubwo baguhayawe muragizanye!!!
  • Fab9 years ago
    eeee!!man kukubiswe pole man bibaho tu rekana namakagu hubwo baguhayawe muragizanye!!!
  • Fab9 years ago
    eeee!!man kukubiswe pole man bibaho tu rekana namakagu hubwo baguhayawe muragizanye!!!
  • alexis nkurunziza9 years ago
    ibi turanyamaganye mu rwagasabo
  • fify9 years ago
    Imana izagushumbusha;ishyireho nindishyi zakababaro.
  • Yohana9 years ago
    Humura Frank, uriya mukobwa ni na mubi, uburusha ubwiza





Inyarwanda BACKGROUND