Ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda kiraburira abanyarwanda batuye mu bice byiganjemo imisozi miremire ,ko bashobora kugerwaho n’ibiza biturutse ku mvura izagwa ku kigero gisumbye cyane icyo yari isanzwe igwaho . Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura izagwa mbere y’uko uku kwezi kwa Mata 2018 kurangira.
Ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda cyatangaje ko kuva taliki ya 21 Mata 2018 ,ibice bitandukanye mu Rwanda ahiganje imisozi miremire hibasiwe n’imvura nyinshi Ni imvura Meteo Rwanda ivuga ko iri ku kigero cyo hejuru y’isanzwe ihaboneka.
Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura kuri iki kigero kandi izakomeza kugwa kugeza mu mpera z’uku kwezi taliki 30 Mata 2018.Iyi mvura kandi ngo izakomeza kuba ku kigero cyo hejuru kandi kuruta izaboneka mu bindi bice bisigaye mu gihugu. Meteo Rwanda ivuga ko hagati y’italiki ya 11 na 20 Mata 2018 kandi ibice by’Amajyaruguru n’Amajyepfo ashyira uburengerazuba mu turere twa Rubavu na Nyamagabe hibasiwe n’imvura cyo hejuru y’iyari isanzwe igwa.
Honorable DE BONHEUR Jeanne d'Arc Minisitiri ufite mu nshingano gukumira ibiza arasaba abanyarwanda by’umwihariko, aba baburiwe n’ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere guca imiferege iyobora amazi, bakagira imireko ku nzu, hagasiburwa ruhurura, ndetse abatuye mu manegeka bagacumbika ahatahungabanya ubuzima bwabo.
Hon.Jeanne d'Arc minisitiri ufite mu nshingano gukumira ibiza
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri Minisiteri ifite ibiza mu nshingano hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gasabo basuye imwe mu miryango yabuze ababo mu mvura y’ijoro ryo kuwa mbere taliki ya 23 Mata 2018 ndetse bitabira n’umuhango wo gushyingura umusore w’imyaka 26 witwa Habinshuti Florien mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo wishwe n’inkangu.
Habinshuti Florien wahitanwe n'ibiza
Imibare itangwa na Minisiteri y'imicungire y'ibiza no gucyura impunzi igaragaza ko mu mezi ane gusa ashize abantu 69 bamaze guhitanwa n’ibiza, inzu 64 zagiye hasi burundu, izindi 3,288 zirangirika mu gihe imyaka mu mirima ku buso bwa 1,579 Ha yarangiritse.
TANGA IGITECYEREZO