RFL
Kigali

Mu masaha macye Chameleone aragera i Kigali, yamaze kwerekana ko yishimiye gutaramira abanyarwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/08/2014 7:42
4


Mu masaha macye umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Jose Chameleone araba ageze i Kigali mu bitaramo bikomeye azakorera mu mujyi wa Kigali mu mpera z’iki cyumweru, akaba yamaze kwereka abanyarwanda n’abakunzi be bose ko yishimiye kuza gutaramira abanyarwanda ndetse ko ari umugisha kuri we.



Nk’uko bisanzwe biteganyijwe, ku itariki ya 22 uku kwezi nibwo Jose Chameleone azataramira abanyarwanda mu gitaramo kizabera muri Hoteli Serena ya Kigali, aho azaba ari kumwe na Amani wo muri Kenya ndetse n’itsinda ry’abanyarwenya bakomeye rizwi nka “Kings of comedy”, hakazaba hari kandi Amarula Family ndetse n’umunyarwenya w’umunyarwanda uzwi nka “Ambassador w’abakonsomateri”. Bukeye kandi nabwo aba bahanzi bose bazongera bakorere igitaramo ahasanzwe habera Expo i Gikondo, hazaba ari ku Cyumweru tariki 23 Kanama 2014.

jose

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Jose Chameleone yerekanye ko yishimiye kuza mu Rwanda, mu magambo yatangaje mu rurimi rw’icyongereza, tugenekereje mu Kinyarwanda akaba yagize ati: “Mpora nishimira uburyo bwose mbonye bwo gusakaza urukundo binyuze muri muzika, icyo nicyo mbasha gukora neza kurusha ibindi. Rwanda itegure iyi nkundura ya muzika...”.

Jose Chameleone yishimiye kuza gutaramira abanya Kigali

Jose Chameleone yishimiye kuza gutaramira abanya Kigali

Biteganyijwe ku mu masaha macye uyu muhanzi agomba kuba yageze i Kigali kugirango aruhuke ndetse anaganire n’abanyamakuru mbere y’uko azataramira abanyarwanda kuri uyu wa gatanu no kuwa gatandatu, iki gitaramo bikaba byitezwe ko gishobora kuzitabirwa n’abantu benshi kuko uyu muhanzi asanzwe akundwa n’imbaga y’abanyarwanda batari bacye.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANITHA9 years ago
    MUZAMBWIRE BEYONCE YAGEZ E I KIGARI YARAHAGEZE? NAHO UWO MUSAZA WE ATI WELCAME KBS 2
  • ANITHA9 years ago
    MUZAMBWIRE BEYONCE YAGEZ E I KIGARI YARAHAGEZE? NAHO UWO MUSAZA WE ATI WELCAME KBS 2
  • ANITHA9 years ago
    MUZAMBWIRE BEYONCE YAGEZ E I KIGARI YARAHAGEZE? NAHO UWO MUSAZA WE ATI WELCAME KBS 2
  • BOB GAME9 years ago
    Numusz byasana turabyishimiye jose chamileon arabiz haruhakana c





Inyarwanda BACKGROUND