RFL
Kigali

MU MAFOTO: Reba uko umujyi wa Nyagatare umeze muri iki gihe

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:22/07/2014 10:11
7


Nk’uko byari bisanzwe, inyarwanda.com mu rwego rwo kwereka abaturarwanda ndetse n’amahanga aho u Rwanda rugeze mu iterambere cyane cyane iry’imyubakire n’ibikorwaremezo byose muri rusange igenda isura imijyi itandukanye duhereye ku yahoze ari amaperefegitura 12.



Muri rusange iyo dusura iyi mijyi herekanwa uko isa n’uko yubatse, aho tumaze kugera ni mu mijyi ya MUSANZE na GICUMBI yo mu ntara y’Amajyaruguru, HUYE na MUHANGA yo mu ntara y’Amajyepfo naho mu ntara y’Uburasirazuba twageze i RWAMAGANA na NGOMA ndetse no kuri iyi nshuro tukaba twabagereye mu mujyi wa NYAGATARE

Nyagatare ni akarere kamwe mu tugize intara y’Uburasirazuba ahahoze ari muri Perefegitura y’Umutara. Nyagatare ni umujyi uteri muto cyane ariko kandi uteri na munini cyane. Nk’uko bisanzwe bizwi, Nyagatare ni umujyi urangwa n’ubworozi bw’inka cyane cyane ariko kandi hari n’igice kinini cy’abanyanyagatare babeshejweho no guhinda ndetse n’indi mirimo itandukanye.

Uvuye mu mujyi wa Kigali ujya Nyagatare uca i Remera, Masaka, Kabuga, Rwamagana ndetse na Kayonza. Ucyinjira muri Nyagatare ubona ko ari umujyi utuje cyane ndetse n’ibikorwa byawo ukabona ko nta kavuyo kenshi karimo. Ukigera muri Gare ya Nyagatare ubona ko ari gare yubatswe vuba kandi neza ariko kandi imodoka zirimo ugasanga ari mbarwa.

Iyo usohotse muri Gare rero uciye ku ruhande rwo hepfo uhita ugera ku isoko naryo rishya ndetse ritaratangira gucururizwamo hamwe n’aho bacururiza ubu ubona ko ari hanze n’ubwo hitwa mu isoko. Uciye ku ruhande rwa ruguru rero uhita ugera ku mazu y’ubucuruzi atandukanye.

Ibindi bikorwa remezo bigaragara muri uyu mujyi kandi ni, amasitasiyo ya esansi, ibitaro, inyubako za Kaminuza, imihanda n’ibindi bitandukanye.

Reba amwe mu mafoto y’uko uyu mujyi usa muri iki gihe.

Ibiro by’akarere ka Nyagatare

1

11

Ishami rishya rya Kaminuza yahoze ari Umutara Polytechnic

1

a

Ishami ryayo risanzwe ni hano rikorera

f

Ingoro y’Ubutabera ya Nyagatare

w

Aha ni ahari kubakwa ihoteri yo mu rwego rwo hejuru

w

w

Hamwe mu hakorera amabanki

w

Banki y’abaturage

f

Ecobank

s

Cogebank

Ibitaro bya Nyagatare

d

e

d

Aha harimo kubakwa Kaminuza ya EAC (East African University)

d

Ahakorera sosiyeti z’itumanaho

s

MTN

v

AIRTEL

c

TIGO

Imwe mu mahoteli akomeye yo muri uyu mujyi yitwa Bue Sky

s

Inyange Industry (Savannah Dairy)

d

Ahacururizwa ubu

s

Isoko rishya

s

w

Gare

c

Imyaka yarumye kubera izuba n'ahororerwa inka naho harumye

v

r

Imihanda iravugururwa

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John9 years ago
    Uziko Nyagatare ari hatari..Mbega ibikorwa byiterambere nibyinshi cyane too..
  • John9 years ago
    Uziko Nyagatare ari hatari..Mbega ibikorwa byiterambere nibyinshi cyane too..
  • 9 years ago
    Ko mbona inzara izabica se ko imyaka yabo yumve tukinjira mu mpeshyi
  • dismas nsanzabera9 years ago
    ndabona nyagatare icyeye muzasure bugesera murebe.
  • 6 years ago
    Nabandi mukomeze gutanga ibitekyerezo twiyubakire akarere dore ko murikigihe dufite ubuyobozi Butega amatwi abaturage
  • Murigande kenedy6 years ago
    Nyagatare ufite byose ariko ubuyobozi nibujyerajyeze guhamagarira abashaka kubaka inganda babashe kuza batange akazi kubaturajye murwego rwokugabanya ubushomeri nderetse nokuzamura iterambere ryakarere
  • prote5 years ago
    nyagatare komerezaho mu iterambere!!





Inyarwanda BACKGROUND