RFL
Kigali

Amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko, Aline Gahongayire yagaragaje amarangamutima adasanzwe afitiye umugabo we

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:28/11/2014 7:41
10


Ubwo yifurizaga umugabo we isabukuru nziza y’amavuko, Aline Gahongayire, umuhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yagaragaje amarangamutima ndetse n’urukundo rudasanzwe amufitiye ndetse anashima Imana yamumuhaye.



Uru rukundo,amarangamutima ndetse n’ibyishimo aterwa no kubana n’umugabo we Gahima Gabriel, Aline Gahongayire yabigaragaje abinyujije ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Facebook aho yanditse amagambo akomeye kandi yuzuyemo amarangamutima n’urukundo agaragaza uburyo uyu muhanzikazi yishimiye kandi anyuzwe no kubana n’umugabo we bamaranye igihe kirenze umwaka babana.

Aline

Aline Gahongayire n'umugabo we Gahima Gabriel mu muhango wo gusaba no gukwa

Aya niyo magambo Aline Gahongayire yanditse yifuriza umugabo we isabukuru nziza y'amavuko:

Aline

Twabibutsa ko tariki ya 1 Nzeri 2013 aribwo Gahima Gabriel yasabye Aline Gahongayire ahita anamukwa, nyuma baza gusezerana imbere y’Imana ndetse bambikana impeta y’urudashira tariki 20 Ukuboza 2013, muri ubu bukwe bw’igitangaza aba bombi bakaba barakomeje kubwirana amagambo y’urukundo akomeye ndetse na nyuma y’ubukwe biza gukomeza uko, n’ubu mu gihe gisaga umwaka batangiye inzira yo kubana urukundo bigaragara ko rukiri rwose.

Reba hano uko umuhango wo gusaba no gukwa Aline Gahongayire wagenze

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alice mukunzi9 years ago
    Imana bamenye ikomeze kububakira bazabyare baheke
  • bbb9 years ago
    ariko fcb muzajya murwana mwandike kuri fcb ,abakundanye mubishyire kuri fcb,ese nkwibarize aline ayo magambo uyamubwiriye iwawe ntabwo yanezerwa?ningombwa ko utwereka ko wakunzeee cyaneee humura turabizi ,kuko iyo utamukunda ntimwari kubana
  • dadi9 years ago
    mwaramutse,musengere uyu muhanzikazi njye ndabona aya magambo meza yanyujije kurubuga yarabuze aho ayavugira murugo.ushobora gusanga uyu mugabo adatuma avuga.bityo agahitamo kubitura facebok.Njye ndabona ababajwe nurukundo aho kugirango rumushimishe.mfite umugore kandi mpamya neza ko ankunda.amarangamutima yabo ndayazi.mumusengere.niko mbibona
  • KUBANA Valens9 years ago
    Mugabo nawe mutegarugori tanga affection twiyubakire umuryango nyarwanda, murakoze.
  • 9 years ago
    niba ari ukwishyira imbere kwa Aline, gusa ibyiyi couple birancanga nabo gusengerwa
  • jfy9 years ago
    Trauma! Yabonye umugabo yaramaze kwiheba cg nikwa zirara zishya!
  • ltty9 years ago
    hahahhahhahhahahhhahahhaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa c catastrophe aya magambo singobwa kujya kuli facebook pardon.happy birthday gaby
  • byemba9 years ago
    Nzambe Ye Moko Nde ayebaka makambo elekaka na kati libala.
  • liane9 years ago
    ahaa egooibi singombwa kujya kukarubanda ce sont des mots sacre mon chere
  • Elyse9 years ago
    woww kbsa nimwibanire





Inyarwanda BACKGROUND