Ubwo yifurizaga umugabo we isabukuru nziza y’amavuko, Aline Gahongayire, umuhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yagaragaje amarangamutima ndetse n’urukundo rudasanzwe amufitiye ndetse anashima Imana yamumuhaye.
Uru rukundo,amarangamutima ndetse n’ibyishimo aterwa no kubana n’umugabo we Gahima Gabriel, Aline Gahongayire yabigaragaje abinyujije ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Facebook aho yanditse amagambo akomeye kandi yuzuyemo amarangamutima n’urukundo agaragaza uburyo uyu muhanzikazi yishimiye kandi anyuzwe no kubana n’umugabo we bamaranye igihe kirenze umwaka babana.
Aline Gahongayire n'umugabo we Gahima Gabriel mu muhango wo gusaba no gukwa
Aya niyo magambo Aline Gahongayire yanditse yifuriza umugabo we isabukuru nziza y'amavuko:
Twabibutsa ko tariki ya 1 Nzeri 2013 aribwo Gahima Gabriel yasabye Aline Gahongayire ahita anamukwa, nyuma baza gusezerana imbere y’Imana ndetse bambikana impeta y’urudashira tariki 20 Ukuboza 2013, muri ubu bukwe bw’igitangaza aba bombi bakaba barakomeje kubwirana amagambo y’urukundo akomeye ndetse na nyuma y’ubukwe biza gukomeza uko, n’ubu mu gihe gisaga umwaka batangiye inzira yo kubana urukundo bigaragara ko rukiri rwose.
Reba hano uko umuhango wo gusaba no gukwa Aline Gahongayire wagenze
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO