RFL
Kigali

Mu gitaramo cyiza cyane, Chorale de Kigali yerekanye ubuhanga n'ubunararibonye muri muzika - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/12/2014 13:36
4


Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2014 muri Hoteli Serena mu mujyi wa Kigali, habaye igitaramo cy’akataraboneka cya Chorale de Kigali, iyi Korali ikaba yerekanye ko ifite ubuhanga, igikundiro n’ubunararibonye muri muzika byo ku rwego rwo hejuru, igitaramo kiza gusozwa abakitabiriye batabishaka.



chorale de kigali

Mu gitaramo cyiza cy’umuziki w’umwimerere cyari cyiswe “Christmas Carols Concert 2014” cyari kigamije gufasha abanyarwanda kwizihiza neza umunsi wa Noheli, Chorale de Kigali yataramiye abitabiriye igitaramo mu ndirimbo zabo zagiye zikundwa kuva cyera ndetse banongeramo izindi nshya zihimbanywe ubuhanga, mu majwi yabo meza batera kunyurwa no kunezerwa abari muri icyo gitaramo bari buzuye bamwe babuze n’aho bicara, kuva saa kumi n’ebyeri n’igice kugeza saa yine n’igice abantu bakaba bari bagikurikiye uburyohe bw’umuziki bifuza ko byakomeza.

chorale

Uwabashije gukurikirana iki gitaramo wese yabashije kwibonera no gutega amatwi impano n’ubuhanga by’abaririmbyi ba Chorale de Kigali, ibi bikaba byanagarutsweho n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidele nawe wari umwe mu bayobozi bitabiriye iki gitaramo, akaba yanabemereye kuzakomeza kubashyigikira kuburyo nibiba ngombwa ubutaha bazakorera igitaramo muri sitade ariko abantu benshi bakabasha gukurikirana igitaramo.

DORE UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO:

de kigali

de kigali

de kigali

de kigali

de kigali

de kigali

de kigali

de kigali

de kigali

de kigali

Chorale de Kigali berekanye ubuhanga n'ubunararibonye bukomeye bafite muri muzika

Aba bana bafatanyije na Chorale de Kigali bashimishije abantu cyane

Aba bana bafatanyije na Chorale de Kigali bashimishije abantu cyane

Mu bitabiriye iki gitaramo harimo n'abanyamahanga

Mu bitabiriye iki gitaramo harimo n'abanyamahanga

chorale de kigali

chorale de Kigali

Abantu bari benshi kandi banyuzwe n'imiririmbire ya Chorale de Kigali

Umunyamakuru Isheja Sandrine n'umukunzi we nabo bari mu bitabiriye iki gitaramo

Umunyamakuru Isheja Sandrine n'umukunzi we nabo bari mu bitabiriye iki gitaramo

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali; Fidele Ndayisaba yemeye kuzashyigikira Chorale de Kigali

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali; Fidèle Ndayisaba yemeye kuzashyigikira Chorale de Kigali

REBA HANO AKA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE 

Manirakiza Théogène

Photos: Niyonzima Moses






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • marthens9 years ago
    ariko ibintu byo kuririmbira bishyuje mubibona mute? gukorera Imana ni bisness? ni ukubona inyungu? ni ugukuramo ayawe? ni ukwitanga? mwe mubibona mute?
  • Grace9 years ago
    Ubajije ikibazo cyubwenge buke cyane! nonese utekereza ko biriya byuma bacurangisha batabigura?! hanyuma se iriya Salle ntibayikodesheje, ziriya uniformes bambayese ukekako Imana yazidoze ikazohereza nibindi nibindi..... ubutaha se ntibakeneye kuzongera kudutaramira kdi bagakora byiza kurenzaho!!! jijuka rwose kdi ntukabaze ubusa marthens.
  • alaine9 years ago
    ariko kuki ibintu nkibi biba kweri ntari i Kigali?why? umva uyu nawe ngo Marthens ngo kwishyuza.hahah cyakora ntimukansetse nonese ibikoresho bakoresha, izo uniformes, iyo salle bakodesha nibatishyuza bo bazabyishyura iki?salle bazayibahera ubuntu ngo nuko baririmbira Imana.think before you write please!
  • Sam9 years ago
    Ariko nk'umuntu utinyuka kuvuga ngo bishyuje we aba afite ubwenge?Grace ndagushyigikiye ku gitekerezo cyawe ahubwo mba mbona bagakwiye kwishyura menshi kurushaho





Inyarwanda BACKGROUND