RFL
Kigali

Bahati yahamije imbere y'imbaga ko baroze abanyamakuru, yambaye ubusa umunsi wose n'ibindi - AMAFOTO & VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:15/09/2014 2:15
5


Bahati umwe mu basore bane bahoze mu itsinda rya Just Family ryamenyekanye mu muziki Nyarwanda kuva mu 2008 kugeza 2012, nk’uko byari biteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Nzeli 2014 yamuritse album ye ya mbere ya Gospel yise ‘AMASHIMWE’ nyuma yo guhamya ko Imana yamukuye mu byaha akaba umukozi wayo.



nas

Muri iki gitaramo cyabereye ku rusengero rwa Redeemed Gospel church ‘ABACUNGUWE’ ari naho uyu mugabo asanzwe asengera nyuma yo kuhakirizwa. Nk’uko yari yarabisezeranije abantu bazitabira iki gitamo, uretse kuba yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nshya zigize iyi album ye ya mbere, yanahatangiye ubuhamya bwaho Imana yamukuye mu byaha yari yarabaswe nabyo ubwo yaragikora umuziki usanzwe.

sbndj

Igitaramo cyabereye kuri uru rusengero

nss

Abantu bari benshi cyane bitabiriye iki gitaramo

Bahati yageze imbere y’abantu, nyuma ya bandi bahanzi bari baje kwifatanya nawe muri iki gitaramo barimo Liliane Kabaganza, Mama Zulu, Bahati Steven, Bright, Serge, Emmy Payton n’abandi barimo n’amakorari yo kuri uru rusengero. Akigera imbere Bahati yabanje gusaba abari bateraniye aho bose ko bafata umunota umwe bakibuka umunyamakuru Patrick Kanyamibwa, anaboneraho kuvuga ko ari umwe mu barimo bamufasha mu buryo bukomeye mugutegura iki gitaramo.

na

Bahati akigera imbere. Ubwo yafataga umunota wo kwibuka nyakwigendera Patrick Kanyamibwa

eje

Serge niwe watangije iki gitaramo mu ndirimbo ze zikunzwe nka ARAMPAGIJE

AN

Emmy Payton nawe yagaragaye muri iki gitaramo. Uyu nawe akaba yarahoze aririmba indirimbo zisanzwe, akaza gutangaza ko yakiriye agakiza nyuma yo gufungwa akurikiranyweho urupfu rw'umuntu ariko iperereza rikaza kumugira umwere agafungurwa

vahs

Bahati Steven nawe yaririmbye, anaha ikaze bazina we mu muziki wa Gospel

ans

Lilian Kabaganza nawe yari ahari ndetse yashimiye Bahati ku cyemezo yafashe. Ati " Abaririmbyi bamwe bagiye baducika ngo nta mafaranga, ariko wowe waje! Ndakubwiza ukuri ko njye maze imyaka irenga 30 ndirimbira Imana  kandi nta ngaruka mbi.."

ans

Mama Zulu nawe yari ahari, akaba ari umwe mubo Bahati yashimiye by'umwihariko ndetse akaba yanamuteye inkunga, aho yamwemereye kumukorera kopi zisaga 100 za album ye ku buntu

ans

abs

Umuraperi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Bright

Nyuma yo kwibuka nyakwigendera Patrick Kanyamibwa, Bahati wakomezaga kugenda subiramo ijambo rimwe ngo ‘Shima mwami wakoze ibikomeye, reka duhe icyubahiro Imana’, yahise atangirana n’indirimbo ye ya mbere. Ayirangije ahita agira ati “ Ndabizi ko hari abaje mu gitaramo cyanjye batazanywe no kureba ko ndirimba ahubwo baje kureba niba koko Bahati akijijwe! Hari abaje baje kureba niba koko aribyo! Aha niho nsengera.Hari n’abagendaga babaza ngo ni ahagana he? Nabivuze kenshi kuri radio ariko nshimishijwe no kuba mwahageze. Uwiteka ahabwe icyubahiro.”

Nyuma y’aya magambo Bahati yahise ahamagara umuraperi Bright ari nawe bakoranye indirimbo ‘Amashimwe’ yitiriye iyi album, maze bafatanya kuyiririmba ndetse aza gukomereza no ku zindi ndirimbo ziganjemo ahanini ubutumwa bwo gushimira Imana aho yamukuye.

abs

Bahati aririmba

Umwanya wari utegerejwe na benshi wo kumva uburyo Bahati atanga ubuhamya bw’uburyo gushaka ubwamamare n’ubuhangage mu muziki usanzwe byatumye we na bagenzi be bayoboka inzira y’ubupfumu nawo waje kugera, maze abantu baratuza batega amatwi, uyu mugabo nawe agira byinshi ahishura kuri ayo mateka.

sns

Ubuhamya bwa Bahati bwari buteye gutya “ Nitwa Habiyambere Jean Baptiste Bahati, natangiye umuziki 2008, abanyamakuru bari hano nababwiye ko nzatanga ubuhamya hano nyuma yaho ntawuzampamagara ngo yongere abimbaze uwitwaje akuma gafata amajwi abikore, ntihazagire uwongera kumbaza ngo byagenze gute, bajye bambaza ibindi bijyanye n’ubuhanzi bwanjye. Natangiye umuziki 2008, ntangira ndangije secondaire, dutangira mu itsinda rya Just family turi abantu bane, Kim Kizito w’umunyamakuru, Bahati njye, Croidja ndetse na Jimmy, uzo mwaka wa 2008 hari ama groupe agera kuri ane(4) KGB, The Brothers, Abakimaze na Just family….

ans

“ Dutangirana ingufu nyinshi cyane turakora, tumaze kuba abastar bageze hejuru, 2010 Kim Kizito ava muri Just family, icyakurikiyeho ni uko twahise tugwa hasi kuko icyo gihe dusa nkaho aritwe twari tuyoboye, mu Rwanda mu ma groupe aritwe wavuga mu ma groupe ya mbere. Kim amaze kuvamo tugwa hasi, Just family ijya hasi, Urban boys na Dream boys barazamuka, impamvu iriya ndirimbo nayikoze ni ukubera bino bintu, ndetse nikurikira ni ukubera ibi ng’ibi nabarizwaga mu bintu bibi ariko uyu munsi ndabarizwa mu bantu bazajya mu ijuru, ndi no mu bantu bakumbuye kujyayo…Kim amaze kugenda rero twacitse intege dusubira hasi hahandi nta muntu wari ukiduhamagara mu bitaramo. Twaricaye nk’abantu ba bagabo kuko twumvaga turi abagabo twigira inama yo gutangira gushaka izindi mbaraga, murumva icyo twakoze twahise tujya mu bapfumu kuko twumvaga nta w’undi muntu wadukura aho turi ngo tugaragare mu ruhando rw’abandi bahanzi, dukoresha abapfumu, nabyita gupfumuza sinzi niba nabyita gutyo!...

ans

…Umupfumu wa mbere twahuye yari umudamu, ntabwo wamubaza ngo witwa nde kuko ujyayo uzi ikikujyanye, icyo upfa ni uko umuha amafaranga yawe nawe akagukorera ibikujyanye, twarabikoze dutanga ndetse n’amazina ya bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda, ni uko Mike yagiye(Yari yatangiye iki gitaramo ariko aza kugenda mbere y’ubu buhamya) ariko nawe yari mubo twatanze kugirango bongere badukunde kuko Kim akimara kugenda abanyamakuru bose batuvuyeho, TURABAROGESHA KUGIRANGO BONGERE BADUKUNDE NTAKUNDI TWARI KUBIGENZA KANDI KOKO NIKO BYAGENZE BARADUKUNZE! Bongera gucuranga indirimbo zacu, icyo gihe n’inyuma gato ya GUMA GUMA ya mbere, kuko yarabaye ntitwajyamo turavuga ngo katubayeho. Tuba tugiyeyo(Mu bapfumu), tugiyeyo mu gihe Guma Guma yari igeze hagati habayeho ikintu bita East African music awards cyari kirimo abahanzi bakomeye ba Papa Wemba, ba Welson, ba Julianna, ba Chameleone, mu Rwanda abahanzi bose bari barimo ariko baba aritwe batoramo kujya guhagarira u Rwanda muri Kenya(Icyo gihe bajyanye na The Brothers)…

abns

Hari aho yageraga akagira ikiniga ndetse akarira

Tugezeyo performance yacu turirimba dukurikiye Kidum, Kidum ni umuhanzi ukomeye muri East Africa ariko twatangajwe no kubona ari twebwe twaperfominze neza, tuva Nairobi, inkuru mu Rwanda yabaye kimomo, urumva ko twari twatangiye kuvugwa, icyo gihe twavuzwe kurusha Guma Guma yari yegereje final.Tugeze mu Rwanda turavuga ngo bya bintu birakora, tugomba noneho kujya gushaka undi(Umupfumu), dushaka undi nawe w’umugore noneho ufite ibindi biruta bya iby’uwa mbere yari yaraduhaye, arabikora duhita tubona management nshya, bari bafite amafaranga, batangira kudushyiramo amafaranga, bibaho noneho Guma Guma ya kabiri igeze noneho twapfumuje kurushaho, njyewe ninjye wari chef wa groupe Just family, noneho njye bampaga imiti iruta iyo abandi babahaye, bakapfumura mu gahanga bakanshiramo imiti, bakampa gukoporora amagambo ngomba kuvuga ndi kwisiga imiti yo mu mavuta ndetse ni byinshi, hari n’ibyo bampaye byo koga mu mazi nkajya byiyuhagira. Ndibuka umunsi nirirwa mu nzu umunsi wose bantegetse ko buri saha ngomba kujya byuka nkagenda ngakora muri ayo mazi nkayoga, nkirirwa mu nzu nambaye ubusa, byari bikomeye ariko njye kubera kubimenyera nari narageze aho mbifata nk’ibintu bisanzwe..

na

Urumva ko twarakomeje Guma Guma ya kabiri bagiye gutangaza abahanzi 20, kuko bahereye kuri 20, umunyamakuru MIKE, abo twatanze bose amazina yabo ikintu bakoze yarazaga yakwicara iruhande rwawe akamekinga sure ko abanyamakuru 10 batoye Just family nawe akabikora atabizi, bagiye gutangaza, batangaza 20, bakavuga bati iyo batangaza 10 ba mbere mwari kuza muri aba mbere, twarakomeje noneho bagiye gutangaza 10 ni naho bariya bantu baba bakomereye, njyewe kuwa Gatatu nari mbizi ko turi mu icumi, nari narangije kubimenya, umunsi wo gutangaza muri SERENA, njyewe ntabwo nagiyeyo nigiriye mu kabari hano i Nyamirambo, jya kwigurira Mutzig ndicara mbirebera kuri televiziyo, bahamagara Just family ku mwanya wa 5 tujyamo noneho twahise tubigira nk’akazi, ibitaramo, tugeraho noneho naza groupe zari hejuru yacu dutangira kuvugwa kuzirusha. 2012 iri kurangira nibwo nahagaritse umuziki njyewe, nkuhagarika ntazi impamvu mpagaritse umuziki, bakambaza mu itangazamakuru ngo kubera iki uhagaritse umuziki nkavuga ngo ni impamvu zanjye bwite kandi nanjye ntabwo nari nzi impamvu. Impamvu naje kuyimenya umunsi ninjiye hano mu rusengero, namenye ko Imana yari imfiteho umugambi, yaravugaga ngo ibyo ukora byose hari igihe kizagera ukankorera...

ansj

Bishop Innocent Rugagi, Bahati yemeza ko ariwe Imana yakoreyemo akamuvana mu byaha

Icyo gihe cyarageze mpagarika umuziki, ya groupe kuko ari njye wayiyoboraga bahita basenyuka, ikindi nanemeza neza ko ari Imana yagikoze ni uko bose bamaze guhagarika kuririmba bahise bava mu Rwanda, umwe ari South Afriva(Croidja) undi ari I Bugande(Jimmy), ntekereza ko ari nayo mpamvu Imana yabikoze kugirango nzatange ubuhamya ntikanga ngo abantu baravuga ngo ugiye gusenya ya groupe wavuyemo. Ni Imana yabikoze kuko uyu munsi iyo baza kuba bakiri mu Rwanda bari kuririmba, mbabwije ukuri byari ku ngora cyane gutanga buno buhamya ariko Imana yaravuze iti bagende, nawe impamvu wahagaritse iriya miziki ni uko nari kuzagukoresha, ndashimira Imana kuko uyu munsi ndi kuyikorera.

ans

Iyi album ya Bahati ubaze abantu bose bagiye bayigura ku giciro cyo hejuru, amafaranga arenga miliyoni niyo yavuye muri iki gitaramo cye cya mbere

Ubuhamya bwa Bahati ni burebure ku buryo tutabwandika bwose hano gusa ibindi mwabikurikirana ku mashusho twafashe. Gusa tubabwire nyuma y’iki gitaramo n’ubuhamya muri rusange Bahati yatanze twamwegereye tugirana nawe ikiganiro kigufi.

Tumubajije uko yiyumva nyuma y’iki gitaramo, Bahati yagize ati “ Ndi kumva nishimye cyane, ndanezerewe kuko ndaruhutse, nari mfite ibibazo ariko Imana yabikoze byagenze neza cyane, icyubahiro ni icy’Uwiteka.”

ah

Abajijwe impamvu yahisemo gutangaza mbere y’igihe ko muri iki gitaramo cye azatangiramo ubutumwa n’icyo yari agamije. Bahati yagize ati “Abantu bumvaga ko ari strategie, nakoresheje mu buryo bwo kwamamaza igitaramo ariko ntabwo ariko byagombaga kugenda, ntabwo ariko byari bimeze kuko iyaba ari strategie nakoresheje kugirango mbone amafaranga cyangwa se mu buryo bwa marketing nari gufata igitaramo nkagishyira muri stade kwinjira bikaba amafaranga, hari kuza abantu benshi cyane nkabaje uyu musni ariko kwinjira byari ubuntu. Ni ukuvuga ngo ni ubuhamya nagombaga gutanga niyo mpamvu kwinjira nabigize ubuntu, naravuze nti nibaze mvuge aho navuye, ntage n’ubo buhamya kandi nabutanze kandi nyuma yahoo nta kibazo ubuzima burakomeza bwo gukomeza mu gakizi bwo gukomeza gukizwa. Nta kibazo mbega mfite ndumva meze neza.”

ans

Benshi bari bakurikiranye ubuhamya bwa Bahati

Akomeza agira ati “ Ntekereza gutanga ubuhamya byari mu buryo bwo kwatura, iyo watuye icyaha wakoze, ukatura ikintu wakoze kibi kuri wowe bikuberaho umugisha. Biba byiza rero iyo ubitanze kuko ntabwo uba ukihishira, ni ukuvuga ngo uba watuye, wabisohoye, noneho ukabishyira hanze kugirango n’umuntu uwo ariwe wese ushobora kuba aca mu nzira nk’izo nacagamo cyangwase muri ubwo buhamya navugaga yumve ko atari inzira zimuganisha k’ubugingo ahubwo ari iznira zimuganisha kubura bwa bugingo kuko tubikora bituryoheye tukanabikora twumva ari byiza ariko bikatugiraho ingaruka mbi, surtout ibintu nka biriya, rero nari nabivuze kugirango mbereke ko Imana ikora kandi byabayeho.”

ahjs

sn

nas

Muri iki gitaramo abagera kuri batanu biyemeje gutera ikirenge mu cya Bahati barambikwaho ibiganza barabasengera bahabwa agakiza!

ns

asm

sn

ans

asm

Abantu b'ingeri zitandukanye bari bitabiriye iki gitaramo

nsdk

Dj Bob nawe wakunze kugenda avuga ko benshi mu bahanzi nyarwanda bakoresha amarozi nawe yari yaje muri iki gitaramo. Aha yari kumwe na Sandra umukunzi wa Bahati

asm

Sandra nawe yagaragaye mubafashaga Bahati muri iki gitaramo. Mu kiganiro na Bahati ubwo twamubazaga ko kuba abana na Sandra batararushinga mu buryo bwemewe n'amategeko byo atabifata nk'icyaha gikomeye Imana yanga urunuka. Bahati yirinze kugira byinshi abivugaho gusa atangaza ko ari umuntu kandi atari intungane ahubwo arimo agerageza kugendera mu gushaka kw'Imana. Aha akaba yadutangarije ko barimo bategura ubukwe bakabana mu buryo bwemewe.

Reba agace gato ubwo Bahati yatangaga ubuhamya bwe


Mu bindi Bahati yavuze harimo kuba yaranywaga inzoga nyinshi cyane, amacupa ya mitzigg arenga 12 akaba yarayirenzaga mu kanya nka ko guhumbya, ibi kandi byaranavuzwe cyane ubwo yarari muri Guma Guma dore ko byakunze kuvugwa ko yanywaga agasinda bikomeye! Bahati yanasabye bagenzi be bajyanye mu bapfumu ko nabo basaba imbabazi Imana.

Byinshi mu byaranze iki gitaramo tuzagenda tubibagezaho mu nkuru zacu ziri imbere...Ese aho ntihaba hari abandi bahanzi bakiri mu nzira nk'izo Bahati na Just family bahozemo?

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiki9 years ago
    Kabaganza yaritukuje!!umukorogo.com!kandi ngo arakijijwe ra!!!!urwo nirwo rugero atanga se?
  • odira9 years ago
    Abarokore biki gihe ni speciale,ubuse umuntu abatandukanya ate nabo bita ngo ntibakijijwe?
  • dusenge9 years ago
    Ndumiwe sirinzi ko umuntu ujijutse ajya kuraguza ,no kurogesha ,mana weee abantu babasore koko !!! najyaga nibwira ko wenda ababikora ari abasaza nabakecuru batanageze mwishuri kumbi namwe koko ,!!!!!!! mujya mubintu byubujiji nubugome nkibyi!!!!? abo banyamakuru se ubwo koko urumva mutarabahemukiraga!!!! nkubwo baziraga iki?
  • x9 years ago
    ubwose uvuze iki?kiki wowese uwubwiwe niki.yesuakubabarire
  • charles9 years ago
    imana igira imbaraga ishimwe kuba waravuyeyo





Inyarwanda BACKGROUND