RFL
Kigali

Mr Skizz, Senderi, Edouce hamwe n’itsinda ry’inshuti zabo kuri watsApp ‘Yasolo’ basuye inshike n’imfubyi za Jenoside

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:17/04/2015 12:10
6


Imbuga nkoranyambaga nka facebook, Instagram, Twitter na WhatsApp zisa nk’izizwi cyane mu Rwanda ndetse zitabirwa hirya no hino ku isi n’abantu benshi. Uretse guhuza abantu bakaganira, abahuriye muri izi group bashobora gutera indi ntambwe bakaba bahuza umugambi bakagira imishinga imwe n’imwe biyemeza gukorera hamwe mu nyungu rusange.



Iyi ni nayo ntambwe yatewe n’itsinda ry’abantu bagera kuri 30 bahuriye mu muryango(group) bise Yasolo kuri watsApp inagaragaramo bamwe mu bahanzi nyarwanda barimo nka Uncle Austin, Senderi International Hit, Mr Skizz na Edouce.

Yasolo

Yasolo

Aha group 'YASOLO' yerekezaga mu rugo rwa mbere bari bagiye gusura, aho bari bafite ibiribwa birimo Imiceri, Isukali, Kawunga, amata, ndetse n'ibikoresho by'isuku by'abana b'abakobwa bibana

Nyuma y’umwaka umwe n’igice bahuriye muri iyi groupe bakaba bakoze igikorwa ntangarugero ku bandi bose baba bahuriye ku mbuga nk’izi, aho muri iyi minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bagize igitekerezo cyo gusura umukecuru wavutse mu 1925 w’inshike ya Jenoside ndetse n’umuryango w’abana b’imfubyi birera mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kigaragama, Akagali ka Rwampara.

Senderi

Senderi International Hit asuhuza uyu mukecuru, wishimiye cyane kwakira urubyiruko rwunze ubumwe

Yasolo

Edouce asuhuza umukecuru

Yasolo

Yasolo

Mr Skizz wamenyekanye cyane mu itsinda rya KGB, kuri ubu akaba asigaye yumvikana cyane mu ikinamico Urunana nka James(Gerant wa banki y'abaturage y'i Nyarurembo) nawe ari muri 'Yasolo family'

Yasolo

Umurisa Peace uhagarariye iri tsinda

Umurisa Peace ari nawe washinze iyi group(admin), mu kiganiro n’inyarwanda.com yadutangarije ko batekereje iki gikorwa kugirango babere urugero rwiza abandi bantu basanzwe bahurira ku mbuga nkoranyambaga ariko ugasanga badashobora guhuriza hamwe imbaraga zabo ngo babe batanga umusanzu mu kubaka umuryango nyarwanda.

Ati “ Twishimiye igikorwa twakoze nyuma y’umwaka umwe gusa n’igice tumaze duhuye ndetse tutanaziranye twese hamwe. Muri iyi minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi twumvise ko hari icyo natwe tugomba gukora. Twishatsemo ubushobozi twiyemeza gusura imiryango yagizweho ingarukana na Jenoside. Mu bushobozi buke bwacu twabashyiriye ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi. Icyadushimishije ni uko mu by’ukuri iyi miryango ikeneye abayiba hafi cyane bakayiganiriza, kurusha kubaha ibintu runaka.”

Akomeza agira ati “ Ntituzasubira inyuma, tuzakomeza kunga ubumwe bwacu kandi tube hafi y’iyi miryango. Igikorwa nk’iki turifuza ko kizajya kiba ngarukamwaka ariko bitabujije ko ubushobozi bubonetse twabikora inshuro irenze imwe mu mwaka. Tukaba tunashishikariza andi ma group yo ku mbuga nkoranyambaga gukora ibikorwa nk’ibi kuko bariya bantu baradukeneye.”

Yasolo

Uhagarariye IBUKA muri uyu murenge yashimiye cyane uyu muryango

Senderi

Senderi ahumuriza uyu mukecuru wasigaranye abuzuku 2 gusa, undi muryango wose ugahitanwa na Jenoside yakorewe Abatutsi

Yasolo

Mbere yo gutandukana n'umukecuru babanje isengesho

Yasolo

Yasolo

Yasolo

Amafoto y'urwibutso hamwe n'umukecuru basuye

Yasolo

Nyuma y'uyu mukecuru, basuye abana batatu bibana

Yasolo

Peace ashimira bagenzi be bose bahuriye muri uyu muryango, anabasaba gukomeza kuba hafi imiryango nk'iyi ikeneye uyiba hafi

Yasolo

Ifoto y'urwibotso hamwe n'abana batatu basuye

Yasolo group yatangiye tariki ya 29/12/2013, ku gitekerezo cy’abantu babiri bahisemo guhuza inshuti zabo kuri watsApp, bagamije kuganira, kungurana ibitekerezo, gushakirana akazi no gufashanya muri rusange, ariko kandi bakaba bafite intego yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ibi bikajyana no gushyira imbere amahoro, ubumwe n’urukundo.

Yasolo

Bahujwe n'urukundo, amahoro n'ubumwe, bakaba bahurira kuri watsApp baganira ibiganiro bisekeje, bashakiranira utuzi, banungurana ibitekerezo ku cyabateza imbere

Uko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere ni nako uburyo bwo gusabana no guhuza abantu burushaho gutera imbere no kwivugurura. Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu byazanywe n’iterambere mu isi ya none ikataje byifashishwa n’abantu benshi, bikaba bishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi bitewe n’uburyo zakoreshejwe.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Swift Keza9 years ago
    Yasolo one family ndabakunda cyane kdi Imana ibahe umugisha.
  • peace9 years ago
    yasolo family for life...i love u guys...! u did a good job i really appreciate....God bless you!
  • 9 years ago
    Ayiweeeee yasolo yacu komeza umutima wogukundana imana igume kutwongera imbara
  • 9 years ago
    Ayiweeeee yasolo yacu komeza umutima wogukundana
  • king9 years ago
    chwanga weeee
  • nina9 years ago
    iyi groupe nayibayemo igihe gito mbona birirwa bavuga ibishegu nyivamo. iki gikorwa ni kiza cyane. bashyize hamwe bakora nibindi biruseho. ariko bakagabanya amagambo atiyubashye kuri grp. ni inama nabagiraga murakoze!





Inyarwanda BACKGROUND