Imbuga nkoranyambaga nka facebook, Instagram, Twitter na WhatsApp zisa nk’izizwi cyane mu Rwanda ndetse zitabirwa hirya no hino ku isi n’abantu benshi. Uretse guhuza abantu bakaganira, abahuriye muri izi group bashobora gutera indi ntambwe bakaba bahuza umugambi bakagira imishinga imwe n’imwe biyemeza gukorera hamwe mu nyungu rusange.
Iyi ni nayo ntambwe yatewe n’itsinda ry’abantu bagera kuri 30 bahuriye mu muryango(group) bise Yasolo kuri watsApp inagaragaramo bamwe mu bahanzi nyarwanda barimo nka Uncle Austin, Senderi International Hit, Mr Skizz na Edouce.
Aha group 'YASOLO' yerekezaga mu rugo rwa mbere bari bagiye gusura, aho bari bafite ibiribwa birimo Imiceri, Isukali, Kawunga, amata, ndetse n'ibikoresho by'isuku by'abana b'abakobwa bibana
Nyuma y’umwaka umwe n’igice bahuriye muri iyi groupe bakaba bakoze igikorwa ntangarugero ku bandi bose baba bahuriye ku mbuga nk’izi, aho muri iyi minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bagize igitekerezo cyo gusura umukecuru wavutse mu 1925 w’inshike ya Jenoside ndetse n’umuryango w’abana b’imfubyi birera mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kigaragama, Akagali ka Rwampara.
Senderi International Hit asuhuza uyu mukecuru, wishimiye cyane kwakira urubyiruko rwunze ubumwe
Edouce asuhuza umukecuru
Mr Skizz wamenyekanye cyane mu itsinda rya KGB, kuri ubu akaba asigaye yumvikana cyane mu ikinamico Urunana nka James(Gerant wa banki y'abaturage y'i Nyarurembo) nawe ari muri 'Yasolo family'
Umurisa Peace uhagarariye iri tsinda
Umurisa Peace ari nawe washinze iyi group(admin), mu kiganiro n’inyarwanda.com yadutangarije ko batekereje iki gikorwa kugirango babere urugero rwiza abandi bantu basanzwe bahurira ku mbuga nkoranyambaga ariko ugasanga badashobora guhuriza hamwe imbaraga zabo ngo babe batanga umusanzu mu kubaka umuryango nyarwanda.
Ati “ Twishimiye igikorwa twakoze nyuma y’umwaka umwe gusa n’igice tumaze duhuye ndetse tutanaziranye twese hamwe. Muri iyi minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi twumvise ko hari icyo natwe tugomba gukora. Twishatsemo ubushobozi twiyemeza gusura imiryango yagizweho ingarukana na Jenoside. Mu bushobozi buke bwacu twabashyiriye ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi. Icyadushimishije ni uko mu by’ukuri iyi miryango ikeneye abayiba hafi cyane bakayiganiriza, kurusha kubaha ibintu runaka.”
Akomeza agira ati “ Ntituzasubira inyuma, tuzakomeza kunga ubumwe bwacu kandi tube hafi y’iyi miryango. Igikorwa nk’iki turifuza ko kizajya kiba ngarukamwaka ariko bitabujije ko ubushobozi bubonetse twabikora inshuro irenze imwe mu mwaka. Tukaba tunashishikariza andi ma group yo ku mbuga nkoranyambaga gukora ibikorwa nk’ibi kuko bariya bantu baradukeneye.”
Uhagarariye IBUKA muri uyu murenge yashimiye cyane uyu muryango
Senderi ahumuriza uyu mukecuru wasigaranye abuzuku 2 gusa, undi muryango wose ugahitanwa na Jenoside yakorewe Abatutsi
Mbere yo gutandukana n'umukecuru babanje isengesho
Amafoto y'urwibutso hamwe n'umukecuru basuye
Nyuma y'uyu mukecuru, basuye abana batatu bibana
Peace ashimira bagenzi be bose bahuriye muri uyu muryango, anabasaba gukomeza kuba hafi imiryango nk'iyi ikeneye uyiba hafi
Ifoto y'urwibotso hamwe n'abana batatu basuye
Yasolo group yatangiye tariki ya 29/12/2013, ku gitekerezo cy’abantu babiri bahisemo guhuza inshuti zabo kuri watsApp, bagamije kuganira, kungurana ibitekerezo, gushakirana akazi no gufashanya muri rusange, ariko kandi bakaba bafite intego yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ibi bikajyana no gushyira imbere amahoro, ubumwe n’urukundo.
Bahujwe n'urukundo, amahoro n'ubumwe, bakaba bahurira kuri watsApp baganira ibiganiro bisekeje, bashakiranira utuzi, banungurana ibitekerezo ku cyabateza imbere
Uko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere ni nako uburyo bwo gusabana no guhuza abantu burushaho gutera imbere no kwivugurura. Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu byazanywe n’iterambere mu isi ya none ikataje byifashishwa n’abantu benshi, bikaba bishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi bitewe n’uburyo zakoreshejwe.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO