RFL
Kigali

Miss Uganda yagiye mu Bwongereza guhatanira ikamba rya Miss World kandi afite icyizere cyo kuryegukana

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/11/2014 8:54
9


Miss Uganda 2014 Leah Kalanguka yerekeje mu gihigu cy’u Bwongereza aho agiye guhatana n’abandi bakobwa basaga 125 baturutse hirya no hino ku isi, bakaba bagiye guhatanira ikamba ry’umukobwa uhiga abandi ku isi yose, amarushanwa azwi ku izina rya “Miss World”.



Uyu mukobwa uherutse kwegukana ikamba rya Miss Uganda, n’ubwo abaturage benshi b’iki gihugu bakomeje kwerekana ko batishimiye kuba yabahagararira mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza kubera uburanga bwe bavugaga ko budashamaje, we ubwo yabazwaga n’abategura aya marushanwa mbere y’uko ajya mu Bwongereza, yatangaje ko afite icyizere kimwe n’abandi bahatana bose ko ashobora kwegukana iri kamba rya Miss World.

Miss Uganda yizeye kuba yakwegukana Miss World 2014

Miss Uganda yizeye kuba yakwegukana Miss World 2014

Uyu mukobwa bivugwa ko ari umuhanga cyane mu ikoranabuhanga rijyanye n’ibya mudasobwa, aherutse no gushimwa na Miss Rwanda Akiwacu Colombe wavuze ko yabonye uburyo azi gusubiza kandi akaba agaragaza ubuhanga mu kubasha gusabana n’abantu (Sociability), ibi kandi ngo bikaba biri mu bishingirwaho mu gutora ba nyampinga.

miss Uganda

miss

miss

miss

leah

leah

Miss Leah Kalanguka yizeye ko ashobora kwegukana ikamba ry'umukobwa uhiga abandi ku isi

Miss Leah Kalanguka yizeye ko ashobora kwegukana ikamba ry'umukobwa uhiga abandi ku isi

Biteganyijwe ko ikamba ry’umukobwa uhiga abandi ku isi rizambikwa umwe mu bakobwa bagiye kurihatanira mu Bwongereza mu birori bizaba ku itariki 14 z’ukwezi gutaha k’Ukuboza, nyuma y’uko uyu mukobwa uhagarariye Uganda muri aya marushanwa azaba amaze kubyitabira akazahita yitabira n’ibindi bikorwa bitandukanye yatumiwemo mu Bwongereza.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • WWW9 years ago
    NGO NTA NKUMI YIGAYA KABISA. UZIKO APFA KUGARAGARA KO ARI MWIZA IYO ARAKAYE
  • kello9 years ago
    yayayaaaaa!!!! ngaho da. nagerageze
  • mami9 years ago
    this woman is naturally beautful and i bet she has brain too. which is needed nowadays
  • h9 years ago
    sha ni Miss Uganda kbs, ark biriya bintu yisiga ku munwa bimugira mubi kurushaho
  • Eugene9 years ago
    Kaburimbo Ziragwira Pe!!!!!
  • kbs9 years ago
    Nsabira uzamubona muri bicin mugitondooo!yuuuu ariko da ajye Wenda abumba umunwa!nonese ibi nibiki yambaye ko wagirango aracuragura?jyewe ubu numuwe pe
  • kata9 years ago
    nahanyanyaze are be ko yakura abagande mwisoni
  • kkk9 years ago
    yuuuu!!! Mana yanjye koko,icyo mpamy cyo bazamutera amabuye.
  • alexandre Kwizera9 years ago
    hahahaa!!!!ariko Mana yanje nagerageze.





Inyarwanda BACKGROUND