Nyuma y’uko Nirere Ruth uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Miss Shanel yambikanye impeta n’Umufaransa Guillaume Favier kuwa gatandatu tariki 2 Kanama 2014, kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2014 nibwo hakozwe imihango yo gusaba no gukwa uyu muhanzikazi yabereye iwabo ku ivuko i Masaka mu karere ka Kicukiro.
Imihango ya mbere y’ubukwe bwa Miss Shanel na Guillaume Favier yabereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa aho basezeranye bakanambikana impeta, icyari gitahiwe kikaba ari imihango yo gusaba no gukwa yagombaga kubera iwabo wa Miss Shanel, kuba ibi byaje nyuma y’iminsi babana nk’umugore n’umugabo bikaba biri mu byagarutsweho mu mihango yo gusaba no gukwa.
Mbere gato n'ibirori byo kumusaba no kumukwa, Miss Shanel yari mu myiteguro y'ibi birori
Liza Kamikazi mbere y'uko ubukwe butangira yari mu bashyashyanaga mu myiteguro
Hari yateguwe imitako myinshi iryoheye ijisho
Umuhanzikazi Mariya Yohana uzwi cyane mu ndirimbo ye yitwa "Intsinzi", aha yari kumwe n'umugore wa Nyakwigendera Minani Rwema
Mani Martin na Nibagwire Dida, umwe mu bahanzikazi mu by'ubugeni n'ubuvanganzo
Se wa Miss Shanel yari yabukereye
Abantu bari benshi muri ubu bukwe, inshuti n’umuryango bo ku ruhande rwa Miss Shanel bari babukereye, abo ku ruhande rw’umugabo we Guillaume biganjemo abazungu nabo bari benshi baje kumushyigikira muri ibi birori byari biryoheye ijisho, ibirori byagaragayemo ibishimo bidasanzwe hagati y’abanyarwanda n’Abafaransa.
Guillaume Favier aha yari yicaye ategereje gusabirwa umugeni we
Favier yari agaragiwe n'inshuti n'abavandimwe baturutse mu Bufaransa
Umugabo yari agaragiwe n’abazungu ariko mu bari bamuherekeje hari harimo n’abanyarwanda bakunze kuba cyane mu Bufaransa, muri aba hakaba harimo n’umuhanzi Francois Xavier wamenyekanye cyane ku ndirimbo “Umwana ni umutware”, umusaza wari uhagarariye Guillaume nawe akaba yari umunyarwanda kuburyo hakoreshejwe neza imisango y’abasaza imenyerewe mu muco nyarwanda, gusa hagati aho umushyushyarugamba wari uyoboye ibirori yacishagamo agasemurira abatumva ikinyarwanda, n’umusaza wari uhagarariye umuryango wa Miss Shanel nawe akaba yacishagamo akavuga no mu Gifaransa ngo abafaransa bari muri ubu bukwe babashe gusobanukirwa.
Abasaza bavugaga iby'imisango ijyanye no gusaba no gukwa
Muri ubu bukwe hakoreshwagamo ibikoresho gakondo byo mu Rwanda nk'uducumu n'imiheha ya Kinyarwanda
Abazungu nabo ntibatanzwe mu kunywera ku ducuma, babikoraga bigaragara ko babyishimiye cyane
Ibi birori byaranzwe n’ibyishimo byinshi, byitabiriwe n’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda ndetse bamwe muri bo banafashije Miss Shanel muri imwe mu mirimo y’ubukwe, nka Mani Martin yari mu bashinzwe kwakira abashyitsi naho Liza Kamikazi we yari agaragiye Miss Shanel nk’umushyingira, mu gihe Mariya Yohana yatanze ubutumwa mu ndirimbo ariko akanagaragira Miss Shanel nka nyirasenge.
Senderi ari mu batashye ubu bukwe
N'ubwo amaze iminsi yararembye, Mako Nikoshwa nawe yari ahari
Mani Martin na mukuru wa Shanel
Mu basusurukije ibi birori, harimo itorero Intayoberana ryashimishije abantu bidasanzwe mu mbyino, indirimbo n’utuntu dutandukanye twerekana umuco nyarwanda berekanye imbere y’abageni n’abari batashye ubu bukwe, ibyakozwe n’iri torero kandi rikaba riri mu byashimishije abanyamahanga bari batashye ubu bukwe dore ko ibyo bakoze bisa nk’aho ari wo mwihariko wagaragaraga kuri bo kuko byari ibintu byiza badasanzwe bakunda kubona iwabo. Uretse iri torero, umuhanzi mu njyana Gakondo Daniel Ngarukiye nawe yasusurukije abageni n’abatashye ubu bukwe baranyurwa.
Ubu bukwe bwitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Miss Shanel yakowe inka zingana ubushyo, ibintu byashimwe cyane kuba zimwe muri izi nka zagaragaye ahabereye ibirori
Aba nibo bari bagaragiye umugabo
Ahagenewe abageni hari hateguwe neza cyane
Mariya Yohani agaragiwe n'abakobwa bo mu itorero Intayoberana nibo basohotse baherekeje Miss Shanel
Ubwo hatangiraga imisango y’abasaza, uwari uhagarariye umuryango wa Miss Shanel yakomoje ku kuba harakozwe imihango yo gushyingiranwa batarajya gusaba no gukwa, ibi bikaba byemewe nko guteshuka ku ruhande rw’umuryango wa Guillaume Favier ndetse bahita banasaba imbabazi, ibi byose bikaba byakorwaga ariko mu buryo bwo gutebya no kuryoshya imisango.
Abakobwa bo mu Itorero Intayoberana bahacanye umucyo
Miss Shanel yari yishimye cyane
Aha yari yicaye ngo ahabwe impanuro na nyirasenge
Ba nyirasenge n'urungano bari biteguye kumutanga
Mariya Yohana amuha impanuro nka Nyirasenge
Kubera impanuro za Mariya Yohana, Miss Shanel byageze aho biramurenga amarira arashoka
Itorero Intayoberana ryakomezaga kugenda rigaragiye umugeni
Guillaume n'umusaza wamusabiraga
Aha Miss Shanel yari amaze gushyikirizwa umugabo we
Abageni bahanye impano banaziha imiryango
Umuhanzi Francois Xavier yari ku ruhande rw'umugabo
Aha bari bagiye mu byicaro
Aha bari bageze mu byicaro byabo bari bateguriwe
Abahanzikazi Tonzi na Aline Gahongayire nabo batashye ubu bukwe
Itorero Intayoberana ryasusurukije abantu baranyurwa cyane
Manirakiza Théogène
Photo: Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO