RFL
Kigali

Miss Rwanda yageze mu mujyi wa Valencia ho muri Espagne

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/09/2014 8:28
1


Nk’uko byari biteganyijwe nyuma yo gutangirira uruzinduko rwe mu Bufaransa aho yanyuze mu mujyi wa Paris, ubu Nyampinga w’u Rwanda 2014, Miss Akiwacu Colombe akomereje urugendo rwe mu gihugu cya Espange.



Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2014 akaba aribwo yageze mu mujyi wa Valencia.

sh

Miss Akiwacu Colombe ubwe yerekezaga i Valencia muri Espange

Muri uyu mujyi wa Valencia biteganyijwe ko Miss Akiwacu Colombe agomba gusura uruganda rwa BABARIA mu masaha ya mu gitondo yo kuri uyu wa Mbere, hanyuma ku mugoroba yerekeze mu mujyi wa Barcelona ari naho azava asubira i Paris mbere y’uko agaruka mu Rwanda.

ansj

Tubibutse ko uru ruzinduko Miss Akiwacu Colombe arimo rwaje nka kimwe mu bihembo yari yemerewe n’iduka rya SIMBA super market nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2014.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hatang jeezo9 years ago
    Nibintu bishimishije kumva miss EU Rwanda buried munsi arimurugendo nintera ikomeye





Inyarwanda BACKGROUND