RFL
Kigali

Miss Rwanda akomeje urugendo rwe muri Espagne, ubu yageze mu mujyi wa Barcelona-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:2/09/2014 10:13
15


Nyuma y’uko ku Cyumweru Miss Akiwacu Colombe yavuye mu Bufaransa agakomereza uruzinduko rwe mu gihugu cya Espagne mu mujyi wa Valencia ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere akaza gusura rumwe mu ruganda rukomeye muri iki gihugu mu gukora amavuta yo kwisiga ruherereye muri uyu mujyi rwa Babaria.



ABNSGHKuri ubu Nyampinga w’u Rwanda 2014, Miss Akiwacu Colombe yamaze kugera mu mujyi wa Barcelona, aho akomereje urugendo rwe.

Ahagana ku isaha ya saa Tatu za mu gitondo yo kuwa Mbere tariki ya 01/09/2014 nibwo Miss Akiwacu Colombe yasuye uruganda rwitwa Babaria ruzwi mu gukora amavuta yo kwisiga rwatangiye 1974 rukaba rukorera mu bihugu 114.

ahsgb

Nk’uko tubikesha Ishimwe Diedonne uhagarariye Rwanda inspiration back up wagiye aherekeje  Nyampinga,Aha nyampinga w’u Rwanda yabashije kuzengurutswa ibice by’ingenzi bigize urwo ruganda ndetse ahura n’abayobozi barwo bagirana ibiganiro birambuye aho bamusobanuriraga uuko bakora n’ibikorwa byabo nawe abashishikariza cyane gukomeza gushora imari yabo mu Rwanda, cyane ko basanzwe bakorana na SIMBA super market.

snd

ajs

amshd

ajsn

Miss Akiwacu Colombe yatambagijwe ibice by'ingenzi bigize uru ruganda

absg

Miss yagiye aganira na bamwe mu bayobozi bakuru b'uru ruganda rukora amavuta yo kwisiga

Nyuma yo gusura urwo ruganda, Miss Rwanda Akiwacu Colombe ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h00) yahise yerekeza I Barcelona, aho naho azasura zimwe mu nganda zaho zikorana na Simba super market ari nayo yamufashije gukora uru rugendo shuri ku mugabane w’u Burayi.

ans

Miss Akiwacu Colombe azava Barcelona asubira i Paris ari naho azava agaruka mu Rwanda

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • picollina9 years ago
    Yebabawe! Nizereko ari photo idakeye neza kuko byaba bibabaje ayabe yitukuza .
  • nana9 years ago
    umukorogo.com!!!!!!!!!!miss wacu ni feke kabisa!!!!!!!ugize kwambara udu style twa feke noneho uranitukuza?mbega akaga!!!!!!!!!!!!!!sha birababaje kabisa
  • ingabire emma9 years ago
    Ariko uwitwako yamuherekeje ,amaze iki koko ubuse murandebera uko yambaye? Yagombaga kwambara casual ariko nta jipo muruganda? Ubuse koko bazamuha kwamamaza amavuta yabo gute koko adakeye, please mushake ABA abisobanukiwe babe aribo bamukurikirana nta make up Ngo arasura uruganda? Mujye mushyira logique mubyo mukora. Uburyo yagiye muri urwo ruganda ameze ntibiri attractive
  • 119 years ago
    aritukuza rwose reba intoki ze uko zisa, miss koko
  • tiati9 years ago
    wow !!!!!!!you look nice kbs birakubereye
  • uwacici9 years ago
    Umva aramaze afite uburenganzira bwo kwisiga icyo ashaka.kwihindura uko ashaka.akambara icyo ashaka.ntago bibareba.leave her alone .plz.
  • 9 years ago
    Picollina ni ifoto uretse ko nge ntaho nabonye ho kwitukuza harimo sinon ndamuzi twariganye muri primaire ahubwo nfabona yarabaye igikara kuko yari inzobe peee si nawe wenyine abana b iwabo benshi ni uko.uzi mukuru we witwa sandra amukubye 2.ngaho utuze niko asa
  • mimi9 years ago
    ariko ntimugakunde gusebanya;uyu mwana ni naturelle kandi yambaye neza rwose;big up Colombe
  • 9 years ago
    Yooo banyarwanda sha dufite imitima mibi kuba mwumva gusebanya mwarabigiz umuco
  • kabebe adari9 years ago
    Ariko ntimukagaye gusa mujye munashima kwitukuza haruwo ahamagara iyo agiye kugura amavuta. plz is not good
  • uwacici9 years ago
    Umva aramaze afite uburenganzira bwo kwisiga icyo ashaka.kwihindura uko ashaka.akambara icyo ashaka.ntago bibareba.leave her alone .plz.
  • uwacici9 years ago
    Umva aramaze afite uburenganzira bwo kwisiga icyo ashaka.kwihindura uko ashaka.akambara icyo ashaka.ntago bibareba.leave her alone .plz.
  • nancy9 years ago
    wambara nabi rata ntibakagushuke.imyambarire yawe ntago ari ya miss hanyuma na maquillage ntakigenda.bagushakire ubufasha.nkubwo wabona ute akaraka ka publicite umeze utyo?ahubwo se byaba ngombwa kujya ahantu hiyubashye bwo ibyo bisuko wabisokoza ariko ntiwacya nkuko waba ubyitezweho ni ibimenshi ntazi iyo biva niyo bijya.
  • kiki butoya9 years ago
    eeh mukuruwe ni Sandra umumararungu ukina filme? nawe ninzobe cyane we ahubwo ameze nkumumetisi
  • Senghol9 years ago
    Uyu mwana yitwaye Kiyobozi ntabwo yitwaye nka Miss





Inyarwanda BACKGROUND