Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27/08/2014 ahagana saa kumi n’imwe na 15 nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2014, Miss Akiwacu Colombe yafashe indege, aho yerekeje mu bihugu bibiri byo ku mugabane w’u Burayi harimo u Bufaransa na Espagne.
Ku kibuga cy’indege i Kanombe Colombe akaba yaraherekejwe n’ababyeyi be hamwe n’inshuti ze zirimo n’igisonga cya kabiri cye, akanaba nyampinga w’umuco, Mutoniwase Marlene.
Miss Akiwacu Colombe hamwe na zimwe mu nshuti ze zari zimuherekeje i Kanombe
Miss Akiwacu Colombe hamwe n'ababyeyi be i Kanombe
Uru ruzinduko rwa Miss Akiwacu Colombe mu bihugu by’u Bufaransa na Espagne, ruje nka kimwe mu bihembo yari yemerewe ubwo yegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda, igihembo cyatanzwe ku bufatanye n’iduka rya SIMBA super market. Miss Colombe akazasura inganda zitandukanye mu mijyi y’ibi bihugu ariko by’umwihariko mu gihugu cy’u Bufaransa akazasura ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, mbere gato yo kurira indege, Miss Akiwacu Colombe yadutangarije ko yishimiye uru ruzinduko kandi akaba yizera ko azarwungukiramo byinshi.
Ati “ Ndishimye cyane, umuntu wese ugiye mu rugendo aba agomba kwishima, cyane cyane ko ari byiza gutembera ukamenya aho isi igeze. Nzanyura Paris, Valencia,..aho hose hari inganda zitandukanye nzagenda nsura naho i Paris ho nzabasha no kujya kuri ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa tukaba tuzaganira, tukanagira soiree.”
Miss Akiwacu Colombe na Ishimwe Diedonne a.k.a Prince Kid
Biteganyijwe ko uru ruzinduko rwa Miss Akiwacu Colombe ruzamara iminsi icumi(10) akabona kugaruka i Kigali.Muri uru ruzinduko akaba aherekejwe n’umuyobozi mukuru wa Rwanda inspiration back Up, Ishimwe Diedonne(Prince Kid) ari nayo ifite mu nshingano gukurikirana Nyampinga Akiwacu Colombe.
Reba ikiganiro kigufi Miss Akiwacu Colombe yagiranye na Inyarwanda.com mbere gato yo kurira indege
Mbere gato yo gusezeranaho, Nyina yamushyize ku ruhande amuha impanuro zihariye za kibyeyi
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO