RFL
Kigali

Miss Rwanda Akiwacu Colombe yamaze kurira rutema ikirere yerekeza ku mugabane w'u Burayi-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/08/2014 18:24
14


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27/08/2014 ahagana saa kumi n’imwe na 15 nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2014, Miss Akiwacu Colombe yafashe indege, aho yerekeje mu bihugu bibiri byo ku mugabane w’u Burayi harimo u Bufaransa na Espagne.



Ku kibuga cy’indege i Kanombe Colombe akaba yaraherekejwe n’ababyeyi be hamwe n’inshuti ze zirimo n’igisonga cya kabiri cye, akanaba nyampinga w’umuco, Mutoniwase Marlene.

ahsngd

Miss Akiwacu Colombe hamwe na zimwe mu nshuti ze zari zimuherekeje i Kanombe

anbs

Miss Akiwacu Colombe hamwe n'ababyeyi be i Kanombe

Uru ruzinduko rwa Miss Akiwacu Colombe mu bihugu by’u Bufaransa na Espagne, ruje nka kimwe mu bihembo yari yemerewe ubwo yegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda, igihembo cyatanzwe ku bufatanye n’iduka rya SIMBA super market. Miss Colombe akazasura inganda zitandukanye mu mijyi y’ibi bihugu ariko by’umwihariko mu gihugu cy’u Bufaransa akazasura ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.

nabs

Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, mbere gato yo kurira indege, Miss Akiwacu Colombe yadutangarije ko yishimiye uru ruzinduko kandi akaba yizera ko azarwungukiramo byinshi.

Ati “ Ndishimye cyane, umuntu wese ugiye mu rugendo aba agomba kwishima, cyane cyane ko ari byiza gutembera ukamenya aho isi igeze. Nzanyura Paris, Valencia,..aho hose hari inganda zitandukanye nzagenda nsura naho i Paris ho nzabasha no kujya kuri ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa tukaba tuzaganira, tukanagira soiree.”

anjs

Miss Akiwacu Colombe na Ishimwe Diedonne a.k.a Prince Kid

Biteganyijwe ko uru ruzinduko rwa Miss Akiwacu Colombe ruzamara iminsi icumi(10) akabona kugaruka i Kigali.Muri uru ruzinduko akaba aherekejwe n’umuyobozi mukuru wa Rwanda inspiration back Up, Ishimwe Diedonne(Prince Kid) ari nayo ifite mu nshingano gukurikirana Nyampinga Akiwacu Colombe.

Reba ikiganiro kigufi Miss Akiwacu Colombe yagiranye na Inyarwanda.com mbere gato yo kurira indege

nahsjsu

Mbere gato yo gusezeranaho, Nyina yamushyize ku ruhande amuha impanuro zihariye za kibyeyi

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • diaza9 years ago
    Ewe si ubu contre success uyu mukobwa si mubi ariko nanone simwiza wo kuba Miss Rwanda! BON VOYAGE MWA
  • 9 years ago
    nimubi pe
  • ndagijimama joseph9 years ago
    uyumukobwa nimwizape tugomba kumusengera akagaruka amahoro
  • MUSHIKIWABO concilie9 years ago
    Nibyizako nyampinga ahabwa ibihembo yemerewe,ndashishikariza nabandi kujya batinyuka bakiyamamaza bityo bakazaba nkawe.
  • kagabo9 years ago
    Miss colomb imana ikujye imbere murugendorwawe rwose kugeza ugarutse.kandi uzitonde ntuzahure nibishuko ahobyavahose.imana ibigufashemwo mwana wacu.
  • MUHIRE DAMASCENE9 years ago
    MURAHO NGE ICYO NASABA MISS NUKO YAGIRA ICYO YIGIRA MURI IBYO BIHUGU MAZE AKABIGEZA MURWANA.MURAKOZE I LOVE U!!
  • MUHIRE DAMASCENE9 years ago
    MURAHO NGE ICYO NASABA MISS NUKO YAGIRA ICYO YIGIRA MURI IBYO BIHUGU MAZE AKABIGEZA MURWANA.MURAKOZE I LOVE U!!
  • kaka9 years ago
    Umva rero mwana wanjye uriya mugabo mujyanye nagira ibyo akubwira uramenye uzange twose!
  • twahirwa obed9 years ago
    miss we komeza uhitinge urimubuhe by awe byiza komeza ukoreshe amahirwe yawe neza
  • bobo9 years ago
    nyaminga Prince kid nazagushime uzirikane amagambo yanyuma maman yakubwiye nuzatuzanire inda gusa
  • 9 years ago
    Igitekerezocyajye nukonu mva ahubwo miss ayomafarangayizongendo bakayamuhaye akagira icyo ayakoramo akiteza imbere ahogutemberayazaba atemberayijyanye
  • dallas9 years ago
    Uyu mukobwa ni mubi bishoboka aho azajya bazaduseka rwose
  • SIBOMANA OREST9 years ago
    MISS IMANA IZAGUFASHE MUNZIRA UZANYURAMO ZOSE TUKURINYUMA,
  • frd9 years ago
    mukobwa mushiki wacu nugira Yesu nyambere uwo mugabo ntazakugusha mu bishuko ariko nurangara gato uzisama wasandaye.Uwiteka akugirire neza





Inyarwanda BACKGROUND