RFL
Kigali

Miss Isimbi Amandine aravuga ko ibyamubayeho ari agahomamunwa agasaba imbabazi buri wese

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/02/2015 18:19
40


Mu birori bya High school idols byabaye mu kwezi ku Ugushyingo 2014 nibwo Miss Isimbi Amandine yafotowe ubusa bwe buri hanze, gusa iyi foto yatangiye gukwirakwira hose mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza. Uyu mukobwa nubwo atemera ko ibyo benshi bafashe nk’imyanya y'ibanga ye ari ukuri arasaba imbabazi abanyarwanda akanasobanura uko byagenze.



Mu gihe bamwe bibazaga ibibazo byinshi ku ifoto y’uyu mukobwa, aho bamwe bibaza niba koko uyu mukobwa yaraturutse iwabo aje mu ruhame, akaza nta kenda k’imbere yambaye(ikariso)akagerekaho no kwambara agakanzu kagufi , abandi bakibaza niba byara atari pfotoshop yakozwe. Inyarwanda.com twabashije kuvugisha uyu mukobwa wabaye igisonga cya 2 cya Miss CBE yahoze ari SFB.

Mu kiganiro na Isimbi Amandine yabanje gukuraho urujijo kubibwiraga ko iyi foto ye yaba yarakozwe(photoshop) ariko kandi anashimangira kon’ubwo bigoye kubyumvisha abantu ibyo benshi baketse ko ari ubusa bwe ataribyo ko ahubwo yari yambaye bumwe mu bwoko bw’amakariso agezweho abonerana afite umubiri nk’uwumuntu.

Isimbi Amandine ati “ Ntabwo ari ukuvuga ngo ni photoshop, nta n’ubwo ari ukuvuga ngo ni kuriya nsanzwe nambara,  yari(ikariso) transparent(irabonerana), ni ukuvuga ngo ni zino ziba zifite umubiri uba usa nkumubiri w’umuntu quoi!”

Akomeza agira ati “ Ariko nkeka ko abantu babonye ifoto ko babyishyizemo bitewe ni uko uwafotoye yari yafokasinze, ndakeka ko abenshi babibonye nama commentaire no mu rugo n’abantu bose bantutse babwiraga ko ntayo nari nambaye kandi nari nyambaye ahubwo ni uko yari transparent. Rero sinzi niba nabisobanurira umuntu ngo abyumve.”

Isimbi Amandine

Miss Isimbi avuga ko iyi ari ikariso ibonenerana zimwe zigezweho bityo rero akaba asaba abantu kuba batabifata nkaho yaje mubirori yambaye ubusa buri buri.Photo/Whatsapp/facebook

Miss Isimbi Amandine akomeza avuga ko ikanzu yari yambaye nta kibazo ubwayo yari ifite kuko ari kimwe nk’izindi abandi basohokana iyo bagiye mu birori, agasanga icyakuririje iriya foto ari umufotozi wari ugamije kumugaragaza yambaye ubusa. Ati “Mu by’ukuri umuphotographer we  yashakaga guphocasinga kugirango anyerekane , ashaka kwerekana ubusa bwanjye, cyangwa ashaka kumfotora nambaye ubusa niba ariko navuga kuko n’ubundi urebye muri iriya foto nari nazamuye amaboko sinibuka niba ari umuntu waruri kuririmba cyangwa kubyina nari gufana, noneho hari ukuntu ikanzu izamuka iyo ukicara utaritunganya neza ngo uyimanure we yahise afotora ntari tunganya neza, ntabwo nicaye ngo ntegereza aze kumfotora.”

Miss Isimbi

Miss Isimbi Amandine yiyamamarije kuba nyampinga wa kaminuza ya CBE, abashe kwegukana umwanya w'igisonga cya 2, kuri ubu akaba yarahinduye ishuri yiga muri kaminuza ya Mount Kenya

Uyu mukobwa avuga ko aticuruza nk’uko abantu benshi bagiye babivuga, ko ndetse atari yigeze agambirira kwifotoza muri ubu buryo, akaboneraho gusaba imbabazi buri wese wabonye ifoto ye, akanavuga ko nawe nk’umukobwa byamukojeje isoni.

Ati “Ndasaba imabaza mpereye ku muryango wanjye, ku kazi kanjye aho nkora, umukoresha wanjye nkamusaba imbabazi, abo dukorana bose, inshuti zanjye, abandi bose n’igihugu muri rusange cyangwa nababibonye muri rusange bamfatiragaho urugero ariko nkuko benshi bavuze ngo nashakaga kwigurisha,ngo nashakaga kwiyerekana ntabwo njyewe aribyo nari ngamije, nta n’ubwo nagiye ngo nicare nitegure ifoto, uwabibonye hari amafoto ajya hanze umuntu yambaye ubusa akaba ari ifoto umuntu yagiye bakamufotora abishaka ariko usesenguye iriya foto ntabwo nabishakaga nta nubwo nari nagiye mfite gahunda yo kwifotoza ikariso yanjye iri kugaragara. Icya mbere yaraboneranaga uwabifashe wese nkisura mbi ndashaka gusaba imbabazi mvuga nti umuntu wese waba warumvishe ntaramuhaye urugero nkuko nagomba kubikora.”

Akomeza agira ati “ Ni igisebo kuri njyewe, ntabwo ari ukuvuga ngo  ni igisebo cyo kuvuga ngo ndi  nyampinga, dushyire nyampinga hasi, njyewe ndabyemera ko ari igisebo kuri njyewe nk’umukobwa w’umwangavu, ndacyafite imyaka myinshi imbere yanjye yo kubaka ubuzima, iriya foto ishobora kunyicira CV, nkaba nsaba umuntu wese wayibonye imbabazi, ntabwo nabikoze mbigambiriye kandi abantu bibwira ko kuba uri nyampinga ugomba kuba uri perfect, ntihagire ikosa ukora, sibyo kuba nyampinga ntibituma utaba wowe ngo ube undi muntu udasanzwe.

 

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rutura9 years ago
    Niyihangane nta kundi ngo uwicaye nabi ababaza imbere he, gusa ubusa bwe ni bwiza cyane.
  • umutoni9 years ago
    turakubabariye nundiwese bamutunguye bamufotora bigayitse ark nukuri turakubariye kuko sina poster wariwafahe
  • 9 years ago
    Sha bilababaje nka fotograf iriya foto imana imubabalile ntanumutima agira
  • umutoni9 years ago
    turakubabariye nundiwese bamutunguye bamufotora bigayitse ark nukuri turakubariye kuko sina poster wariwafahe
  • truthteller9 years ago
    ariko nkumuntu ufata iyi foto akayishyira hanze aba ari muzima mumutwe cyangwa? miss ihangane ntakundi ibyabaye byarabaye kandi twese twabikuyemo isomo ariko dis photographer ntari serious kbsa.
  • datawe9 years ago
    dataweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
  • gitamisi9 years ago
    imashini hanze
  • nanie 9 years ago
    mureke kudusebereza umukobwa di umva chch ihangane natwe nkicuti nabaturanyi turakwihanganisha bagusebeje
  • o9 years ago
    Ariko mwabaye mute?ibi ni ibintu normal bishobora kuba ku muntu uwariwe wese kdi nkuko yabisobanuye le fait que ari nyampinga ntibivuze ko atari umuntu nkabandi.ahubwo ni intwari kuba atarabeshye ngo ahakane ko atariwe ndetse akaniexcusa.keep your head straight up girl;uri honest rwose kandi ni byiza.
  • 9 years ago
    Biragaragara ko wambaye ikariso.ariko ubutaha uge wambara neza ngirango ubonye isomo
  • ndamage jules9 years ago
    nimwe mushotora abasore urabona bariya ba star bahari utaberetse se bagutikira ibisumizi bibahafi ariko nta miss wambara kuriya kururiya munsi
  • 9 years ago
    Uretse ko wa mugani niyo uruca ukarumira ntawari kukumenya mu basomyi kereka iwanyu n abari muri icyo kirori kuko ntugaragara face.ariko nkawe munyamakuru ubwo ko wasubijeho amafoto ye avuga ngo arasaba imbabazi ibyo ni ibiki
  • shun9 years ago
    uri mwiza pe. biriya se ninde bitabaho. Courage nta ribi. Komeza utsinde mwana Amanda ureke ba Rwango bazira ugerageje gutera imbere. Gafotozi wabikoze nuwo kugawa
  • iam ib9 years ago
    Amanda pole kbs bibaho !
  • Romy tyga9 years ago
    uyu mu photographer ibyo yakoze sibyiza.kandi nta ntinyungu yakuyemo.amanda ihangane.kandi twumvishe ibyo wavuze
  • ndutiye9 years ago
    wowe wiyise o on kuvuga ngobyaba kubantu bose ubonye abantubose bakora ibintu nkabiriya nyampinga kweri gafotozi yakoze akazike bajyebambara bikwize dusigasire umuco wacu twihesha agaciro. tugahe nigihugu cyacu.
  • ndutiye9 years ago
    wowe wiyise o on kuvuga ngobyaba kubantu bose ubonye abantubose bakora ibintu nkabiriya nyampinga kweri gafotozi yakoze akazike bajyebambara bikwize dusigasire umuco wacu twihesha agaciro. tugahe nigihugu cyacu.
  • MISIBO9 years ago
    MWANA WA MAMA, NI DANGER!!!!! DORE IMYAKA RWANYONGA!!!! ABAFITE AMAGURU DORE URUKWAVU!!!!!!
  • ruti 9 years ago
    bagenda biteguye gutanga imashini kumanura izo kariso biratinda ,bagaca iyabugufi cyakora iriua kariso ubanza arinini .
  • kaka9 years ago
    nta mwari WO kwambara kuriya ubundi se ninde warukeneye kureba ikariso ye! Gafotozi ahubwo akomereze aho Wenda bajya bikwiza





Inyarwanda BACKGROUND