RFL
Kigali

Miss Aurore muri 15 bahatanira ikamba rya Miss Fashion Beauty, gutsinda kwe biri mu biganza by'abanyarwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/11/2014 13:28
15


Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore ari mu bakobwa 15 bahatanira ikamba mpuzamahanga ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza bujyanye n’imyambarire no kuberwa (Miss Fashion Beauty Universal), akaba yarageze muri iki cyiciro nyuma yo gutsinda mu bakobwa 50 bahatanaga mu cyiciro cyabanje.



Nyuma y’uko amatora y’ibanze yari yabanje guca ku rubuga rwa facebook abakobwa 50 bagatangira guhabwa amahirwe n’abantu batandukanye binyuze kuri uru rubuga, Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore yaje gutorerwa kuza mu bakobwa 15 bari mu cyiciro gisoza aya marushanwa, aho n’ubundi gutsinda kwe biri mu maboko y’abatorera kuri uru rubuga ku kigero cya 50% hanyuma andi mahirwe agera kuri 50% yo akazatangwa n’akanama nkemurampaka k’abategura aya marushanwa.

1

2

2

B

MISS

MISS

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

Aba nibo bakobwa bose uko ari 15 bahatanira iri kamba rya Miss Fashion Beauty Universal

Kugeza ubu gutora byaratangiye, bikaba bizasozwa tariki 12 Ukuboza 2014 hanyuma bucyeye tariki 13 hakazahita hatangazwa uwatsinze, by’umwihariko kuri Miss Mutesi  Aurore akaba akeneye ko abanyarwanda bamuhesha kwegukana iri kamba muri aya marushanwa ahagarariyemo u Rwanda ahanganye n’abandi bakobwa 14 bahagarariye ibihugu byabo.

Gutsinda kwa Miss Aurore biri mu maboko y'abanyarwanda

Gutsinda kwa Miss Aurore biri mu maboko y'abanyarwanda

Gutora bisaba kujya ku rubuga rwa Facebook ku ipaji (page) ya Miss Fashion Beauty Universal hanyuma ukareba ku ifoto ya Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore, ugakunda iyo foto (LIKE) hanyuma ukanayisangiza abandi (SHARE) kugirango n’abandi banyarwanda bafashe uyu mukobwa guhesha ishema u Rwanda muri aya marushanwa. KANDA HANO UGERE AHO UTORERA MISS AURORE

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndayisaba claude9 years ago
    ndatora miss aurore
  • irambona severin9 years ago
    niwe aurore ntawundi azabuwambere
  • jean luc9 years ago
    Yatorwa ate nta na personalite ye igaragara munsi yifoto ye nkuko abandi bakobwa bahatana babigenje!
  • kibwa9 years ago
    Yamenye kwambara ikariso se!? Ngo tuzate igihe cyacu?
  • daniela9 years ago
    ndamwemera uno mwana ni mwiza kandi mbona gafite nubupfura mu clik kuri like then share.
  • 9 years ago
    uri mwiza ariko ufite defaut yagahanga pe
  • mimi clarisse hcm9 years ago
    nukuri jye muri inyuma knd imana izabimufashamo
  • Chantal9 years ago
    Arko yee uyu mukobwa sukwishyiraho kbsa kuba yarabaye miss rwanda arumva koko aha yahigeza azabanze kumenya kwambara no kwikoraho nkabandi bakobwa ni mwiza yego arko ntabusirimu azi kabisa yambara nabi ntabwo yigirira isuku ntabwo azi keambara na bikini ngo numwari wurwanda kandi nyamara mubiyandarika azakwisoga yiyambika uruhu rwinama tubitege amaso
  • bucyana9 years ago
    congs kayibanda, kuki mutamutwereka yambaye bikin nkabandi bose
  • nadine 9 years ago
    Chantal uvuze ubusa gusa kuko kwiyandarika kwe niwowe tu byumvanye gusa,ark abanyeshyari mwabaye mute ngo azabanze yambare bikini ubwose uko niko kutiyandarika umubwiye gukurikiza?
  • Mjo9 years ago
    Miss Kayibanda arabaruta kure nibamuhe ikamba arizane mu rwagasabo
  • jerome9 years ago
    nukuri dukwiye kumushyigikira
  • amani9 years ago
    ibyo yambaye mubireke ahubwo tumujye inyuma nkabanyarwanda
  • Alice9 years ago
    Hahahah ibi hano birasekeje azabanze amenye kwambara nkabandi bakobwa umukobwa wabaye miss ukangira amafrw arko ntumenye kwambara ubusirimu ni mumutwe koko ntabwo ari cash ibyo kwiyandarika byo bizwi nabakuzi neza arko hindura imyambarire rwose kuko uradusebya cyane
  • Aisha Eric9 years ago
    mubyukuri Aurore tukurinyuma kandi turagushyigokiye nkabanyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND