Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore ari mu bakobwa 15 bahatanira ikamba mpuzamahanga ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza bujyanye n’imyambarire no kuberwa (Miss Fashion Beauty Universal), akaba yarageze muri iki cyiciro nyuma yo gutsinda mu bakobwa 50 bahatanaga mu cyiciro cyabanje.
Nyuma y’uko amatora y’ibanze yari yabanje guca ku rubuga rwa facebook abakobwa 50 bagatangira guhabwa amahirwe n’abantu batandukanye binyuze kuri uru rubuga, Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore yaje gutorerwa kuza mu bakobwa 15 bari mu cyiciro gisoza aya marushanwa, aho n’ubundi gutsinda kwe biri mu maboko y’abatorera kuri uru rubuga ku kigero cya 50% hanyuma andi mahirwe agera kuri 50% yo akazatangwa n’akanama nkemurampaka k’abategura aya marushanwa.
Aba nibo bakobwa bose uko ari 15 bahatanira iri kamba rya Miss Fashion Beauty Universal
Kugeza ubu gutora byaratangiye, bikaba bizasozwa tariki 12 Ukuboza 2014 hanyuma bucyeye tariki 13 hakazahita hatangazwa uwatsinze, by’umwihariko kuri Miss Mutesi Aurore akaba akeneye ko abanyarwanda bamuhesha kwegukana iri kamba muri aya marushanwa ahagarariyemo u Rwanda ahanganye n’abandi bakobwa 14 bahagarariye ibihugu byabo.
Gutsinda kwa Miss Aurore biri mu maboko y'abanyarwanda
Gutora bisaba kujya ku rubuga rwa Facebook ku ipaji (page) ya Miss Fashion Beauty Universal hanyuma ukareba ku ifoto ya Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore, ugakunda iyo foto (LIKE) hanyuma ukanayisangiza abandi (SHARE) kugirango n’abandi banyarwanda bafashe uyu mukobwa guhesha ishema u Rwanda muri aya marushanwa. KANDA HANO UGERE AHO UTORERA MISS AURORE
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO