Miss Rwanda Akiwacu Colombe arerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku butumire yahawe n’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Kim Moon, ibi akaba yarabiheshejwe n’umushinga yakoranye n’ishyirahamwe ry’urubyiruko riharanira kubungabuganga ibidukikije.
Nk’uko yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Miss Akiwacu Colombe yatangaje ko yerekeza i Ney York kuri uyu wa gatandatu aho yurira indege ku isaha ya saa sita z’ijoro ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, hanyuma akazitabira inama iziga ku mihindagurikire y’ikirere n’uburyo bwo guhangana n’ingaruka zabyo, inama izabera i New York tariki 23 Nzeri 2014.
Miss Akiwacu Colombe ati: “Ni Project nakoranye na RYACA (Rwanda Youth Alliance for Climate Actions)ku byerekeranye n’imihindagurikire y’ikirere, nahawe ubutumire buvuye kwa Ban Ki Moon ngo nzajye mu nama izaba yiga ku mihindagurikire y’ikirere ndetse n’ingamba zikwiye gufatirwa ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, ndahaguruka saa sita z’ijoro nerekeza i New York ari naho inama izabera”.
Miss Akiwacu Colombe agiye kwerekeza i New York mu nama iziga ku bidukikije
Nk’uko Miss Akiwacu Colombe yakomeje abitangariza Inyarwanda.com, kuba akunda ibidukikije kandi adashimishwa no kubona isi igenda yangirika kandi nawe ayiriho, nibyo byatumye agira ubushake bwo gukora ku mushinga ufite aho uhurira no kubungabunga ibidukikije, uyu mushinga ukaba waranatewe inkunga n’ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda ndetse na Loni ubwayo ikaba yarabashyigikiye.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO