RFL
Kigali

Miss Akiwacu Colombe agiye kurira indege ajya mu nama yatumiwemo na Ban Ki Moon i New York

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/09/2014 14:18
11


Miss Rwanda Akiwacu Colombe arerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku butumire yahawe n’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Kim Moon, ibi akaba yarabiheshejwe n’umushinga yakoranye n’ishyirahamwe ry’urubyiruko riharanira kubungabuganga ibidukikije.



Nk’uko yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Miss Akiwacu Colombe yatangaje ko yerekeza i Ney York kuri uyu wa gatandatu aho yurira indege ku isaha ya saa sita z’ijoro ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, hanyuma akazitabira inama iziga ku mihindagurikire y’ikirere n’uburyo bwo guhangana n’ingaruka zabyo, inama izabera i New York tariki 23 Nzeri 2014.

colombe

Miss Akiwacu Colombe ati: “Ni Project nakoranye na  RYACA (Rwanda Youth Alliance for Climate Actions)ku byerekeranye n’imihindagurikire y’ikirere, nahawe ubutumire buvuye kwa Ban Ki Moon ngo nzajye mu nama izaba yiga ku mihindagurikire y’ikirere ndetse n’ingamba zikwiye gufatirwa ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, ndahaguruka saa sita z’ijoro nerekeza i New York ari naho inama izabera”.

Miss Akiwacu Colombe agiye kwerekeza i New York mu nama iziga ku bidukikije

Miss Akiwacu Colombe agiye kwerekeza i New York mu nama iziga ku bidukikije

Nk’uko Miss Akiwacu Colombe yakomeje abitangariza Inyarwanda.com, kuba akunda ibidukikije kandi adashimishwa no kubona isi igenda yangirika kandi nawe ayiriho, nibyo byatumye agira ubushake bwo gukora ku mushinga ufite aho uhurira no kubungabunga ibidukikije, uyu mushinga ukaba waranatewe inkunga n’ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda ndetse na Loni ubwayo ikaba yarabashyigikiye.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • coco9 years ago
    komereza aho muvandi nhye ndakwikundira saaana
  • RURINDA9 years ago
    BIRASHIMISHIJE
  • Eric Manzi9 years ago
    Uyu mwana Colombe rero naramupingaga akiba Miss, ariko aho mboney uburyo bwo kuganira nawe birambuye, nasanze ari umukobwa uzi ubwenge, kwisobanura, witonze,.... naravuze nti abatoranya Miss barashishoza kweli. Bravo
  • X-Man9 years ago
    kuki buri gihe iyo bavuze Miss Rwanda mumutwe wanjye hazamo Mutesi Aurore???
  • 9 years ago
    Azagire Urugendo Ruhire
  • Benon9 years ago
    Yah gsa nibyiza Colombe make a profit ubyaze umusaruro iryo kamba uzirikana ko rizarangira hari anandi bana bacyeye pe.urugero Sweet wanjye.kdi discipline first.
  • sylivie9 years ago
    Aka gachr ndagakunda sana nikezaaaa
  • Niyomugabo Evode9 years ago
    yego nagende ahagararire bashiki bacu, turamushyigikiye.
  • Robert9 years ago
    Good my miss, uri intwarane kweli!!!
  • 9 years ago
    Miss sikuba mwiz gusa azi ubwenge colombe mumwemera canke mwange nuko bimeza
  • rukundo pacifiqwe9 years ago
    nibyiza nagende,aduhagararire rwose





Inyarwanda BACKGROUND