RFL
Kigali

Miss Agasaro Farid Nadia na Mc Wamamaye basobanuye iby’urugwiro baherutse guhuza - AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/04/2015 16:28
4


Hashize icyumweru kimwe Miss Agasaro Farid Nadia uherutse kwambikwa ikamba rya nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya ishami ryayo ryo mu Rwanda, yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru, aho akorera Family TV. Ibi byatumye atangira kugaragara mu nama zimwe na zimwe mu butumwa bw’akazi.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17/04/2015 ubwo uyu nyampinga yari yitabiriye inama yahuje Federasiyo yabakora film mu Rwanda yateraniye kuri Spotsview hotel, benshi bamubonye ahuje urugwiro cyane n’umunyamakuru Mc Wamamaye wa Contact FM.

Mc Wamamaye

Mc Wamamaye

Mc Wamamaye

Mc Wamamaye

Aba bombi bari bahuje urugwiro cyane, ku buryo byibajijweho na buri wese wababonye

Aha bamwe batangiye kwibaza ikihishe hagati y’umubano wabo, cyane ko bizwi ko uyu musore yaba ari mu myiteguro y’ubukwe bwe. Bamwe mu batebyaga barimo abanyamakuru bagenzi b’uyu Mc Wamamaye bavugaga ko yaba yarimo asaba uyu mukobwa kuzambarira umufasha we mu bukwe biteguye, cyane ko bigaragara ko imiterere ijya kumera nk’iy’umukunzi we, ariko kandi mu kiganiro na Mc Wamamaye yabihakanye ndetse na Miss Nadia yavuze ko baganiraga nk’inshuti zishimiye guhurira mu mwuga umwe.

Miss Agasaro Nadia Farid mu magambo ye yagize ati“ Tuziranye nk’inshuti bisanzwe nk’uko wahura n’umuntu mukamenyana. Ni inshuti bisanzwe nta w’undi mubano. En plus(byongeye) ubu ni umunyamakuru mugenzi wanjye.”

Shilly

Shilly umukunzi usanzwe uzwi wa Mc Wamamaye, binavugwa ko bateganya kubana mu minsi ya vuba

Ku ruhande rwa Mc Wamamaye, ubwo twamubazaga iby’iki kiganiro cyagaragaragamo urugwiro yagiranye n’uyu mukobwa, yavuze ko nta kidasanzwe uretse ko yari yishimiwe kumwakira mu mwuga nk’inshuti ye, nyuma y’uko hashize imyaka ibiri bahujwe na Riderman na M Izzo bakaba inshuti.

Mc Wamamaye

Mc Wmamaye yagaragaye yahuje urugwiro n'uyu mukobwa mu gihe nyamara bivugwa ko yitegura ubukwe n'umukunzi we, umwarabukazi Shilly

Ati “ Twamenyanye nko mu myaka ibiri ishize duhujwe na M Izzo na Riderman, nyuma dusanga duhuje n’izindi nshuti nyinshi, ubushuti bukomeza gutyo, she’s very good friend of mine,  none ubu yanansanze mu mwuga.”

Akomeza agira ati “ So, nta kidasanzwe twaganiraga, uretse ko twunguranaga inama kuri job, ubu tuzajya duhuriramo sometimes. Uretse n’uriya n’undi wese waza ansanga muri uyu mwuga hari experience yose yakwifuza ko musangiza ni ishema nk’uko nanjye hari abagiye babimfashamo mbibasanzemo kandi nkabazirikana. Biranshimisha ko umwuga w’itangazamakuru usigaye wiganjemo urubyiruko. Ni opportunity  nziza yacu kurikoresha twubaka igihugu.”

miss Nadia

Miss Agasaro Farid Nadia yabaye nyampinga wa kaminuza ya Mount Kenya mu ijoro ryo kuwa 27/02/2015

Miss Agasaro Farid Nadia avuga ko yinjiye mu itangazamakuru kubera ko ari ibintu asanzwe akunda kandi ashaka kwinjira mu mwuga ujyanye nibyo yiga dore ko yiga Mass communication muri kaminuza ya Mount Kenya. Uyu mukobwa anavuga ko afite imishinga myinshi ateganya gukora nka nyampinga w’iyi kaminuza ariko akaba akiganira neza n’ikipe ye(team)bazakorana, aho banarindiriye ko abayobozi b’iyi kaminuza bava mu biruhuko.

PHOTO/Niyonzima Moise

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ruvu gabi gwi8 years ago
    bakome ze tubarinyuma.
  • dada8 years ago
    Bamwe abanyamakuru murakabyaaae ubu fiance wuyu musore ntimumugemukiye koko
  • 8 years ago
    amamara muze nawe shaaaaaaaa wamamayeeeee mc P yuong president ndakwemera muze
  • zahara munyana8 years ago
    uwo mu miss ntawutabi zi ko akundana na Riderman muzatubaze twe duhora tubabonana rwose abanyamakuru mujye muyatara neza





Inyarwanda BACKGROUND