RFL
Kigali

Miliyoni 341 Frw ni zo zimaze kuva mu isanduku ya Leta zisana ibyangijwe n’ibiza muri 2018

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:11/05/2018 19:22
0


Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yatangaje ko kuva uyu mwaka wa 2018 watangira u Rwanda rumaze gutanga miliyoni zisaga 340Frw mu gusana ibyangijwe n’ibiza no gufasha abo byasenyeye.



Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Taliki ya 11 Gicurasi, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yatangaje ko Leta mu bushobozi ifite, izatabara abanyarwanda kuko itifuza ko nta munyarwanda n’umwe wapfa azira Ibiza, ariko hanashakwa n’umuti wo kwirinda Ibiza burundu.

Minisitiri Dr Ngirente yagize ati  “Kuva muri Mutarama twatanze miliyoni 141Frw zo kugura ibikoresho by’ubyubatsi byahawe abasenyewe n’ibiza, hatangwa miliyoni zisaga 200 mu guha abantu ubufasha bw’ibanze ndetse na miliyoni eshanu yo kugoboka ababuze ababo mu biza.”

Imibare iheruka ya minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza (MIDIMAR), igaragaza ko kugeza ubu Ibiza byiganjemo inkangu bimaze kwica abantu 215 kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND