Umuhanzi Davido wo mu gihugu cya Nigeriya yamaze kugaragaza gahunda afite mu matora ya 4 y’umuyobozi w’iki gihugu ndetse anahamya ko ashoboye kuba yamuba.
Ibi umuhanzi Davido yabitangaje mu kiganiro cya MTV Base cyitwa “Choose or Lose Vox Pop” aho yagize ati “Yego rwose mfite gahunda yo kuzagira uruhare muri ariya matora kandi nzanatora kuko ndashaka ko ijwi ryanjye ryumvikana. Nta mpamvu yo kutishimira ibitagenda neza mu gihe utatoye.”
N'ubwo ari umuhanzi kandi akaba anatora abayobozi na we yumva ashaka kuyobora igihugu
Abajijwe niba abona umwe mu byamamare byo muri iki gihugu yaba umuyobozi ndetse n’uwo abonamo ubwo bushobozi yagize ati “ Ntekereza ko mfite ubushobozi buhagije bwo kuba umukuru w’igihugu, kubera ari njye. Ndashaka kuba perezida!”
TANGA IGITECYEREZO