RFL
Kigali

Menya byinshi kuri Miss Confidence, umuhanzikazi nyarwanda umaze kwegukana ibihembo bitandukanye mu mahanga

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:30/01/2015 15:25
1


Muri iki gihe biragaragarira buri wese ko muzika nyarwanda igenda itera imbere ariko hagarukwa cyane ku buryo abahanzikazi bataraba benshi nka basaza babo.Miss Confidence ni umuhanzikazi nyarwanda wakunze gukorera muzika ye mu gihugu cya Uganda ariko ibyo ahakora byose bizamura ibendera ry’u Rwanda muri iki gihugu.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko abantu benshi bamuzi mu gihugu cya Uganda mu buryo bwa muzika ariko ubundi akaba ari umunyarwanda kavukire ndetse unakunda igihugu cye.Aha, yagize ati:”Jye ndi umunyarwandakazi wuzuye ku babyeyi bombi nkaba nkomoka mu cyahoze ari Butare I Muyira ariko nkaba naravuye mu Rwanda mu mwaka w’2006 ari naho nahise nkomereza ibikorwa byanjye  bya muzika.”

miss

Miss Confidence avuga ko yifuza ko muzika nyarwanda yagera ku rwego mpuzamahanga

Miss Confidence yakomeje avuga ko kuba yarahisemo gukorera muzika ye mu gihugu cya Uganda ari ubucuti yari afitanye n’abahanzi bakomeye nka Chameleone ndetse n’abandi bakomeye dore ko banamubereye inzira yo kwagura ibikorwa bye bya muzika.N’ubwo muri muzika ye yibanze mu gihugu cya Uganda, Miss Confidence avuga ko aririmba mu ndimi zitandukanye nk’ikinyarwanda, Ikigande, Igifaransa ndetse n’izindi.

Confidence

Mu gihugu cya Uganda, Miss Confidence amaze kuhegukana ibihembo bitandukanye birimo ibya Diva awards yatwaye inshuro ebyiri

Abajijwe niba hari gahunda afite yo kwimura ibikorwa bye bya muzika akibanda ku gukorera mu Rwanda, Miss Confidence yagize ati:”Kuba nkorera muzika yanjye muri Uganda ntibivuze ko ariho mba ubuzima bwanjye bwose.Nta mezi atatu ashobora gushira ntaje mu Rwanda gusura abavandimwe ndetse hari ni naho natangiriye muzika yanjye, nakoranye na Holy Jah doves, De Gaulle, Daddy Cassanova,…ndetse n’ubu aho ngarukiye hari abandi bahanzi bashya twamenyanye ndetse n’ubu nkaba mfitanye indirimbo 2 na Rafiki ndetse hari n’indi mishinga myinshi mfite”

Miss

Miss Confidence ari gukorana n'umuhanzi Diamond Oscar mu mishinga mishya bafitanye hano mu Rwanda

Miss Confidence akomeza avuga ko ubu ikimushishikaje ari ugukora ibishoboka byose aagahuza ingufu n’abahanzi nyarwanda bagenzi be mu rugamba rwo guteza imbere muzika nyarwanda ikagera ku rwego mpuzamahanga dore ko nk’uko abyivugira abahanzi bo mu Rwanda bashoboye.

Miss

Mu bo bafitanye imishinga harimo Rafiki bamaze gukorana indirimbo ebyiri

Amakuru dukesha bamwe mu banyarwanda baba mu gihugu cya Uganda bavuga ko uyu Miss Confidence azwi muri kino gihugu ndetse akaba akunze no gukorana n’abahanzi bakomeye baho.

Turabararikira gukurikira amashusho y'ikiganiro kirambuye twagiranye na Miss Confidence ndetse na Diamond Oscar wo muri Uganda...

Reba hano indirimbo Kuja unishike Miss Confidence aherutse gukorana n'umuhanzi Diamond Oscar wo mu gihugu cya Uganda


Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hello9 years ago
    wow uyu mukobwa ndabona fite swagger kabisa





Inyarwanda BACKGROUND