Safi Madiba, Humble na Nizzo bagize itsinda rya Urban Boys, mbere y’uko berekeza ku mugabane w’u Burayi bibukije abafana babo ko babahishiye byinshi, babasigira impano ndetse banabasezeranya ko nibava i Burayi bazahita babagezaho n’indi, ibi byose bagashimangira ko barimo kubibagezaho mu biri mu rwego rushimishije.
Mu kiganiro bagiranye na Inyarwanda.com ubwo batugezagaho amashusho y’indirimbo “Yawe”, Urban Boys bongeye gushimangira ko ibintu byabo biba bifite umwihariko ariko byagera ku mashusho y’indirimbo bikaba akarusho, iyi ikaba igaragaramo udushya twinshi ndetse ikanerekana urwego aba bahanzi bagezeho bategura neza ibihangano byabo.
Iyi ndirimbo ya Urban Boys ifite amashusho arimo udushya twinshi dutandukanye
Iyi ndirimbo bigaragara ko ishobora no kuba ari yo ndirimbo nyarwanda igaragayemo abantu benshi cyane mu mashusho yayo, igenda igaragaramo ibintu byinshi bitandukanye haba imibyinire, abantu bakora ibintu by’ubuhanga bitandukanye n’ibindi bishobora kunogera ijisho ry’uwayireba.
Ibi byose ni bicye mu bigaragara muri aya mashusho
Aba bahanzi bazerekeza ku mugabane w’u Burayi kuri uyu wa kane aho bazakorera ibitaramo bibiri, kimwe mu Bubiligi ikindi mu Busuwisi, bakaba bavuga ko iyi ari impano basigiye abakunzi babo bari mu Rwanda, ikaba kandi n’impano babaye bahaye abari i Burayi ngo babe bihera ijisho mu gihe batarabageraho, bakanizeza abafana babo bari mu Rwanda ko nibava i Burayi bazahita babagezaho indirimbo yabo nshya yirwa ”Whisky”.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "YAWE"
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO