RFL
Kigali

Mbere yo kwerekeza i Burayi, Urban Boys basigiye abakunzi babo impano idasanzwe - VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/09/2014 8:02
7


Safi Madiba, Humble na Nizzo bagize itsinda rya Urban Boys, mbere y’uko berekeza ku mugabane w’u Burayi bibukije abafana babo ko babahishiye byinshi, babasigira impano ndetse banabasezeranya ko nibava i Burayi bazahita babagezaho n’indi, ibi byose bagashimangira ko barimo kubibagezaho mu biri mu rwego rushimishije.



Mu kiganiro bagiranye na Inyarwanda.com ubwo batugezagaho amashusho y’indirimbo “Yawe”, Urban Boys bongeye gushimangira ko ibintu byabo biba bifite umwihariko ariko byagera ku mashusho y’indirimbo bikaba akarusho, iyi ikaba igaragaramo udushya twinshi ndetse ikanerekana urwego aba bahanzi bagezeho bategura neza ibihangano byabo.

urban boys

urban

urban

urban

Iyi ndirimbo ya Urban Boys ifite amashusho arimo udushya twinshi dutandukanye

Iyi ndirimbo ya Urban Boys ifite amashusho arimo udushya twinshi dutandukanye

Iyi ndirimbo bigaragara ko ishobora no kuba ari yo ndirimbo nyarwanda igaragayemo abantu benshi cyane mu mashusho yayo, igenda igaragaramo ibintu byinshi bitandukanye haba imibyinire, abantu bakora ibintu by’ubuhanga bitandukanye n’ibindi bishobora kunogera ijisho ry’uwayireba.

urban

urban

urban

urban

urban

urban

urban

Ibi byose ni bicye mu bigaragara muri aya mashusho

Ibi byose ni bicye mu bigaragara muri aya mashusho

Aba bahanzi bazerekeza ku mugabane w’u Burayi kuri uyu wa kane aho bazakorera ibitaramo bibiri, kimwe mu Bubiligi ikindi mu Busuwisi, bakaba bavuga ko iyi ari impano basigiye abakunzi babo bari mu Rwanda, ikaba kandi n’impano babaye bahaye abari i Burayi ngo babe bihera ijisho mu gihe batarabageraho, bakanizeza abafana babo bari mu Rwanda ko nibava i Burayi bazahita babagezaho indirimbo yabo nshya yirwa ”Whisky”.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "YAWE"

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PAUL9 years ago
    Aba nabo basigaye batubeshya, ndebera nawe
  • 9 years ago
    arko ntugace intege abandi bana bakurebere iki se icyo utabona niki
  • mugisha tresor9 years ago
    birakwiye ko umwe muri tuff yegukana pggss season4 ark ntibihagije IMANA idufashije p.fly season ya 5 niwe wayitwara ubutumwa part2.
  • KIKI9 years ago
    GUMAGUMA 5 IZATWARWA NA GAKONDO SUR
  • bingwa 9 years ago
    None aba batypes ko basubira inyuma aho kujya imbere, iyi ndirimbo ni mbi: nta melody nta lyrics bifatika kabisa, nta introduction, improvisation cyangwa conclusion; mbere monotone tendant meme vers cacophone. Mugereranye iyi ndirimbo na tayari
  • ugirihirwe sandra9 years ago
    ratamukomereze ahoturabakunda
  • divine twinny9 years ago
    nc video boyz keep it up





Inyarwanda BACKGROUND