RFL
Kigali

Mani Martin yeretse abo mu gace avukamo ko abazirikana anakumbuza abanyarwanda ibyo hambere - VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/10/2014 19:58
6


Umuhanzi Mani Martin yongeye kwereka abo mu gace avukamo ko abazirikana, aboneraho n’umwanya wo gukumbuza abanyarwanda bimwe mu byagiye biranga umuco nyarwanda wo mu bihe byo hambere, ibi byose akaba yabicishije mu mashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Akagezi ka Mushoroza”.



Iyi ndirimbo ya Mani Martin ivugamo agace k’iwabo mu Ntara y’Uburengerazuba ahahoze hitwa i Cyangugu, ikaba inibanda ku kagezi ko mu gace yari atuyemo ikanagaruka ku byahakorerwaga mu gihe cy’ubuto bwe, akaba ari naho ahera agaruka ku buzima n’umuco w’abanyarwanda bo ha mbere iterambere n’ikorabuhanga ritaraza.

mani

mani

mani

mani

Ibi ni bimwe mu bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo ya Mani Martin

Mu byo avugamo, Mani Martin agaragaza uko byari byifashe iterambere rya Internet na Telefone zitaraza, agasobanura uko ubutumwa bwatangwaga ndetse akanagenda yibanda kuri bimwe mu bikorwa byaranze ubuto bwe.

man

mani

mani

Video y'iyi ndirimbo igaragaramo udushya dutandukanye

Video y'iyi ndirimbo igaragaramo udushya dutandukanye

Ku bijyanye n’ibigaragara mu mashusho, hagaragaramo ubuzima bw’abantu batandukanye mu bice byo mu byaro, umuco wo hambere ugenda ugaragaza ibisigisisigi mu byaro n’ibindi bigaragara nk’ibidasanzwe ariko ahanini bidakunda kugaragara mu bice by’umujyi n’ahandi hageze iterambere cyane.

REBA HANO VIDEO Y'INDIRIMBO "AKAGEZI KA MUSHOROZA"

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUNYANEZAFAUSTIN9 years ago
    nibyizakwibuka umucowahambere.niwirengagize ukowabayeho natwehano irubavuturagukunda
  • Fifi9 years ago
    Man martin courage bro! we proud on you! ukora ibyuzi kabisa tukuri inyuma!!!!
  • guillaume9 years ago
    Wow nibyiza kabsa kuba yibuka aho yavuye biramufasha kumenya iyajya courage tumurinyuma!
  • Aline9 years ago
    Nakomereze aho Nyagasani agume amushoboze gukora ibyiza bisumbuyeho.I really like this guy.arabizi.
  • JOSIANE9 years ago
    Ujye ugerageza wenda umuco ntiwagenda buheriheri.turakwemera big up.
  • mimi9 years ago
    nibyiza kwibuka iwanyu





Inyarwanda BACKGROUND