RFL
Kigali

M 1 yazanye agashya ko gukora indirimbo z'uruhererekane (serie),ubu ageze kuri epizode ya kabiri yitwa 'Ibihu'- VIDEO

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:26/04/2015 21:00
8


Umahanzi M 1 umaze kwigarura abatari bake yazanye agashya mu muziki nyarwanda aho azajya akora indirimbo z’ uruhererekane (serie) bimenyerewe mu ma filimi. Ubu akaba yaratangiye serie yise ‘Umurimo’ igeze kuri epizode ya 2 ariyo ndirmbo yitwa ‘Ibihu’mu 10 zizaba ziyigize.



Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, M 1 atangaza ko yamaze gushyiraho uburyo bushya yihariye bwo kujya akora umuziki we aho azajya abikora mu ruhererekane bisa neza n’ ibimenyerewe mu mafilimi y’ uruhererekane.

M 1 akomeje kwigaragaza cyane mu njyana ya Afrobeat

M1  yagize ati: “ Ni agashya nzanye mu muziki wo mu Rwanda ndashaka kuzana uruhererekane rw’ indirimbo izaba ifite episode 10. Iyambere ikaba ari ‘Kigali yananiye’ naho iya kabiri ikaba ari ‘Ibihu.”

“Uru ruhererekane rw’ umuziki wanjye narwise ‘Umurimo’ ni serie izaba igizwe n’ abakinnyi batatu, aribo  Mwenesirake, Umutembeyi n’ Umusongarere. Iyi serie kandi nyiririmba ku mpande zombi, umukire n’ umukene kandi nta numwe nkomerekeje. Irakangurira abakene gukora cyane bakaba abakire noneho  ku bakire ikabakangurira ukuntu nabo bakomeza kwitwara bava mu byiza bakomeza mu bindi byiza kurushaho aho gusubira inyuma.”

M 1 akomeza avuga ko indirimbo yitwa ‘Kigali yananiye’ ariyo episode ya mbere muri uru ruhererekane naho iyi ndirimbo ye nshya yitwa ‘ Ibihu’ ikaba iya kabiri, zombi zikaba zuzuzanya bitewe n’ ubutumwa bukubiyemo. Gusa akomeza gushimangira ko n’ izindi ndirimbo zitari ku ruhererekane azakomeza kuzikora nk’ uko bisanzwe.

Iyi ndirimbo Ibihu yakozwe n’ umu producer ukomeye cyane gihugu cya Uganda witwa Paddyman, uyu akaba ari nawe usanzwe ukorera indirmbo zitandukanye  Jose Chameleon wamaze kubaka izina ku mugabane w’ Afurika n’ ahandi.

REBA AMASHUSHO Y’ INDIRMBO IBIHU YA M 1

 

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mee8 years ago
    Mana yanjye weeeee, M1 uransetsa bya hatari cyakora ukananshimisha!!!!!!!!!
  • gisa8 years ago
    urarenze komerezaho
  • keza8 years ago
    Uyu musore rwose aririmba neza arashoboye,afite n ijwi ryiza ni jose chamelion w ikigali.kdi azagera kure courage musore.u got vision
  • keza8 years ago
    Uyu musore rwose aririmba neza arashoboye,afite n ijwi ryiza ni jose chamelion w ikigali.kdi azagera kure courage musore.u got vision
  • dacos8 years ago
    Courage nukuri keep going ibi abantu bose babinyuzemo kdi bazanakomeza kubicamo Imana iguhe umugisha.
  • kelia8 years ago
    Yoooo mbega umuhungu ufite injyana nziza nukuri komereza aho turagukunda utanga message nziza.
  • claude8 years ago
    Big up bro I like your songs ur msg so keep going we luv u.
  • kubana8 years ago
    Courage petit frere turagushyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND