Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28/02/2015 nibwo muri Serena Hotel habereye igitaramo cyo gusetsa cyateguwe n’itsinda rya Comedy Knights. Aba banyarwenya bagarutse ku bahanzi, ba Nyapinga ndetse n’urukundo muri rusange. Umuhanzikazi ukiri muto Weya Viatora yagaragaje ubuhanga mu miririmbire, Vanessa we avuganira nyampinga Kundwa Doriane.
Iki gitaramo cyiswe Love and Comedy cyaranzwe n’ubwitabire bushimishije, aho abantu wabonaga banyotewe no kumva urwenya rwa Nkusi Arthur na bangenzi be bagize itsinda rya Comedy Knights.
Abasore bagize Comedy Knights
Babu (ufite indangururamajwi mu ntoki)na Michael
Abanyarwenya bagize Comedy Knights bakaba bagiye bagaruka kuri ba Nyampinga n’imyitwarire yabo ,bagaruka ku rukundo ndetse n’umunsi w’abakundana muri rusange. Muri iki gitaramo kandi Comedy Knights bagiye bagaruka ku bahanzi bari bitabiriye iki gitaramo barimo Platini wo mu itsinda rya Dream Boys, Aline Gahongayire wari umwe mu batoza b’abakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 , by’umwihariko umuhanzikazi Knowless ndetse n’umujyanama we Clement. Uretse kuba bateraga urwenya bifashishije umuhanzikazi, Knowless, umunyarwenya Nkusi Arthur yakunze kugaruka ku ndirimbo y’uyu muhanzikazi yise’Tulia’.
Umunyamakuru akaba n'umunyarwenya, Nkusi Arthur asetsa abantu
Mugihe gito amaze muri muzika, Weya Viatora akomeje kwerekana impano ihambaye yifitemo
Gift, umuhanzi ukizamuka na we wagaragaje ubuhanga
Nkuko byari biteganyijwe, umuhanzikazi Weya Viatora w’imyaka 17 ndetse n’itsinda 4Sign Royal nabo bifatanyije n’iri tsinda bataramira abari aho. Mu ijwi ry’umwimerere, Weya Viatora akaba yashimangiye ubuhanga bwe afite mu kuririrmba cyane cyane muzika y’umwimerere(Livemusic) akab yishimiwe bikomeye n’abantu bari mu cyumba cya Serena iki gitaramo cyari cyabereyemo.
Uwase Raissa Vanessa ahamya ko Nyampinga Kundwa Doriane ari umunyarwandakazi wuzuye
Muri iki gitaramo , abisabwe n’abanyarwenya abgize Comedy Knights , Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2015 , yagize icyo avuga ku bimaze iminsi byandikwa n’ibinyamakuru byo mu gihugu cy’Ubugande , ko Kundwa Doriane watorwe kuba nyampinga w’u Rwanda yaba atari umunyarwanda , ahubwo ko ari Umugandekazi. Vanessa ati “ Biriya ntabwo ari ukuri, Doriane ni umunyarwandakazi. Ahubwo ni ishema kuba ikindi gihugu cyashaka kwiyitirira Nyampinga wacu”
Love and Comedy yarangiye mu masaha ya saa yine , abantu bagikeneye kumva urwenya rw’aba basore. Tubibutse ko iki ari igitaramo iritsinda rikora buri wa gatandatu wanyuma w'ukwezi.
Kanda hano wumve indirimbo'Empty House' ya Weya Viatora
Photo:Ngabo Leon
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO