RFL
Kigali

Love and Comedy:Weya yagaragaje ubuhanga mu miririmbire,Vanessa avuganira Kundwa Doriane

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:1/03/2015 15:21
6


Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28/02/2015 nibwo muri Serena Hotel habereye igitaramo cyo gusetsa cyateguwe n’itsinda rya Comedy Knights. Aba banyarwenya bagarutse ku bahanzi, ba Nyapinga ndetse n’urukundo muri rusange. Umuhanzikazi ukiri muto Weya Viatora yagaragaje ubuhanga mu miririmbire, Vanessa we avuganira nyampinga Kundwa Doriane.



Iki gitaramo cyiswe Love and Comedy cyaranzwe n’ubwitabire bushimishije, aho abantu wabonaga banyotewe no kumva urwenya rwa Nkusi Arthur na bangenzi be bagize itsinda rya Comedy Knights.

Comedy Knights

Abasore bagize Comedy Knights

Babu na Michael

Babu (ufite indangururamajwi mu ntoki)na Michael

Abanyarwenya bagize Comedy Knights bakaba bagiye bagaruka kuri ba Nyampinga n’imyitwarire yabo ,bagaruka ku rukundo ndetse n’umunsi w’abakundana muri rusange. Muri iki gitaramo kandi Comedy Knights bagiye bagaruka ku bahanzi bari bitabiriye iki gitaramo barimo Platini wo mu itsinda rya Dream Boys, Aline Gahongayire wari umwe mu batoza b’abakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 , by’umwihariko umuhanzikazi Knowless ndetse n’umujyanama we Clement. Uretse kuba bateraga urwenya bifashishije umuhanzikazi, Knowless, umunyarwenya Nkusi Arthur yakunze kugaruka ku ndirimbo y’uyu muhanzikazi yise’Tulia’.

Nkusi arthur

Umunyamakuru akaba n'umunyarwenya, Nkusi Arthur asetsa abantu

Umuhanzikazi Weya Viatora

Umuhanzikazi Weya Viatora

Mugihe gito amaze muri muzika, Weya Viatora akomeje kwerekana impano ihambaye yifitemo

Gift, umuhanzi ukizamuka na we wagaragaje ubuhanga

Gift, umuhanzi ukizamuka na we wagaragaje ubuhanga

Nkuko byari biteganyijwe, umuhanzikazi Weya Viatora w’imyaka 17 ndetse n’itsinda 4Sign Royal nabo bifatanyije n’iri tsinda bataramira abari aho. Mu ijwi ry’umwimerere, Weya Viatora akaba yashimangiye ubuhanga bwe  afite mu kuririrmba cyane cyane muzika y’umwimerere(Livemusic) akab yishimiwe bikomeye n’abantu bari mu cyumba cya Serena iki gitaramo cyari cyabereyemo.

Vanessa ahamya ko Nyampinga Kundwa Doriane ari umunyarwandakazi wuzuye

Uwase Raissa Vanessa ahamya ko Nyampinga Kundwa Doriane ari umunyarwandakazi wuzuye

Muri iki gitaramo , abisabwe n’abanyarwenya abgize Comedy Knights , Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2015 , yagize icyo avuga ku bimaze iminsi byandikwa n’ibinyamakuru byo mu gihugu cy’Ubugande , ko Kundwa Doriane watorwe kuba nyampinga w’u Rwanda yaba atari umunyarwanda , ahubwo ko ari Umugandekazi. Vanessa ati “ Biriya ntabwo ari ukuri, Doriane ni umunyarwandakazi. Ahubwo ni ishema kuba ikindi gihugu cyashaka kwiyitirira Nyampinga wacu

Love and Comedy yarangiye mu masaha ya saa yine , abantu bagikeneye kumva urwenya rw’aba basore. Tubibutse ko iki ari igitaramo iritsinda rikora buri wa gatandatu wanyuma w'ukwezi.

Kanda hano wumve indirimbo'Empty House' ya Weya Viatora

Photo:Ngabo Leon

R.Christophe


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Hhhh Mirembe...
  • uwera9 years ago
    nta ka numero kuriya musore witwa Michael?lol
  • drogba9 years ago
    Umugande mwiza w.inzobe yaka. Hahaha. Ntibakansetse.
  • drogba9 years ago
    Ntibakansetse. Umugande winzobe mwiza kuriya?
  • kuku9 years ago
    abagande barikirigita bagaseka!! ngo miss ni umuki?! umugande?!!!!!umwali w'urwagasabo
  • michael9 years ago
    nice article... God bless y'all





Inyarwanda BACKGROUND