RFL
Kigali

Leta yemeye kwishyura ngo Lynker Kabera ashyingurwe mu Rwanda ariko n'abandi bakoranye impanuka ntiborohewe

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/12/2014 6:16
27


Nyuma y’uko abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari batangiye gukusanya amafaranga ngo hazanwe umurambo w’umwana w’umunyarwandakazi witwa Lynker Kabera waguye mu mpanuka yabereye i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta y’u Rwanda yiyemeje kwishyura ibisabwa byose ngo agezwe mu Rwanda.



Ku Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2014 nibwo i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye impanuka ikomeye  y’imodoka yari irimo abanyarwanda b'abanyeshuri bivugwa ko bari bavuye guhabwa impamyabumenyi zabo, umwe mu bari bayirimo witwa Lynker Kabera w’imyaka 21 y’amavuko akaba yarahasize ubuzima mu gihe abandi bo bajyanywe mu bitaro, kugeza ubu amakuru dufite akaba avuga ko mu bandi bakoze iyi mpanuka ntawapfuye uretse umukobwa wari wangiritse mu mutwe bikagera no ku bwonko kuburyo yari no muri koma (Coma) ariko ubu yatangiye koroherwa.

Iyi mpanuka ikimara kuba ubwo imodoka yarengega umuhanda ndetse igahita inafatwa n’inkongi y’umuriro, abantu bagera ku munani bari bakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bitandukanye, babiri bari bakomeretse bikabije bakaba barajyanywe n’indege ya kajugujugu naho abandi bajyanwa n’imodoka z’ubutabazi, muri abo bajyanwe na kajugujugu hakaba harimo Lynker Kabera wahise ashiramo umwuka akigera mu bitaro bya Health Harris Methodist byo muri Texas naho mugenzi we kugeza n’ubu akaba amerewe nabi ariko agihumeka ndetse yatangiye koroherwa nyuma yo kuva muri koma (coma).

Lynker Kabera waguye muri iyi mpanuka yababaje abanyarwanda benshi n'ubwo atari bose bari bamuzi

Lynker Kabera waguye muri iyi mpanuka yababaje abanyarwanda benshi n'ubwo atari bose bari bamuzi

Ku rundi ruhande, uwari utwaye iyi modoka nawe w’umunyarwanda witwa Bugilimfura Vivence w’imyaka 23 y’amavuko, we afungiwe muri Texas akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imodoka yasinze, amakuru dukesha dallasnews akaba yemeza ko uyu musore agomba kuguma mu buroko kugeza hatanzwe ihazabu y’amadolari 250.000, ni ukuvuga asaga 175.000.000 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.

Bugilimfura Vivence afunzwe azira gutwara yasinze, kugirango afungwe harasabwa akayabo

Bugilimfura Vivence afunzwe azira gutwara yasinze, kugirango afungurwe harasabwa akayabo

Mu gihe abantu benshi batandukanye bari batangiye gukusanya amafaranga ngo Kabera Lynker azanwe gushyingurwa mu gihugu cye, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yashimangiye ko Leta izishyura amafaranga yose asabwa ngo uyu nyakwigendera ashyingurwe mu Rwanda, gusa kugeza ubu nta kiravugwa ku kayabo gasabwa ngo umushoferi w’umunyarwanda ufunzwe abe yarekurwa.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rafiki9 years ago
    umuryango we wihanga kandi yasengaga Imana imwakire mu bayo
  • che9 years ago
    Birababaje. Mukomere cyane.
  • Auggy9 years ago
    Mana we uyu mwari umwakire mu bawe kd turashima Leta yacu ikoze iki gikorwa cyo kuzana umurambo we mu Rwanda kd ababyeyi be niba bariho bakomeze kwihangana kuri iyi si niko bimera.Gusa birababaje cyane!!!!!
  • Auggy9 years ago
    Mana we uyu mwari umwakire mu bawe kd turashima Leta yacu ikoze iki gikorwa cyo kuzana umurambo we mu Rwanda kd ababyeyi be niba bariho bakomeze kwihangana kuri iyi si niko bimera.Gusa birababaje cyane!!!!!
  • Jado9 years ago
    Nyamara abazima ntibayabaha nuko babaye, ubu c Dr Jack waguye iburundi ko batamuzanye sumunyarwanda? mbarimo mbazi ni mwene kanyarwanda.
  • pedro someone9 years ago
    imana ibakire ku bayo rwose. kandi umuryango wihangane
  • kabajou9 years ago
    Wow ndishimye ko uRwanda rugiye kuyatanga $20000.nibyiza rwose Hoyee Hoye!! RPF..May Her R.I.P by the way!!
  • Cynthia9 years ago
    R.I.P Lynker K, u will stay in our thoughts and hearts.
  • Ryback9 years ago
    May her soul R.I.P to our sister KABERA
  • 9 years ago
    nyagasani amwakire anorohereze abo barikumwe babashe kuba bakira
  • niyonsabaramber9 years ago
    Mwagize neza gutabara
  • dragon9 years ago
    Hum
  • kalisa9 years ago
    aliko ni vyiza bamuzane ashyingurwe m rwamubyaye
  • Emmanuel Habiyaremye9 years ago
    R I P Rinker turababaye wrumujyambere ark Imana ikwakire mubayo Kdi uyu muryango wihangane
  • TUYISHIMIRE JEAN LOUIS9 years ago
    UYU MUSISTER ARAMBABAJE NUBWO NTAMUZI.
  • shimiyimana samuel9 years ago
    uyumwari ababaje beshi,imana imwakire mubayo kand twifatanyije ni miryangoye mukababaro.
  • gustave9 years ago
    kwihangana biragoye ariko niko bigenda mubuzima.sinzakwibagirwa.
  • Debby9 years ago
    yoo dear God be with her family she was too young to die
  • Danny 9 years ago
    RIP Rinker nukwihangana twese turababaye kbs
  • kamikazi9 years ago
    My sster imana ikwakire mubayo, ark bydawe abanyarwanda twiheshe agaciro tuvuga ibirukuri leta yurwanda yakozi igikorwa cyuza naho abagifite amacakubiri mumitima yabo ntitubumvi (jado) watanze comment azisubireho kuko muriwe afite byinshi cyane kd twasenyeye umugozi umwe ntamacakubiri murwatubyaye, fpr inkotanyi oooyeeee!!





Inyarwanda BACKGROUND