Nyuma y’uko abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari batangiye gukusanya amafaranga ngo hazanwe umurambo w’umwana w’umunyarwandakazi witwa Lynker Kabera waguye mu mpanuka yabereye i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta y’u Rwanda yiyemeje kwishyura ibisabwa byose ngo agezwe mu Rwanda.
Ku Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2014 nibwo i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye impanuka ikomeye y’imodoka yari irimo abanyarwanda b'abanyeshuri bivugwa ko bari bavuye guhabwa impamyabumenyi zabo, umwe mu bari bayirimo witwa Lynker Kabera w’imyaka 21 y’amavuko akaba yarahasize ubuzima mu gihe abandi bo bajyanywe mu bitaro, kugeza ubu amakuru dufite akaba avuga ko mu bandi bakoze iyi mpanuka ntawapfuye uretse umukobwa wari wangiritse mu mutwe bikagera no ku bwonko kuburyo yari no muri koma (Coma) ariko ubu yatangiye koroherwa.
Iyi mpanuka ikimara kuba ubwo imodoka yarengega umuhanda ndetse igahita inafatwa n’inkongi y’umuriro, abantu bagera ku munani bari bakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bitandukanye, babiri bari bakomeretse bikabije bakaba barajyanywe n’indege ya kajugujugu naho abandi bajyanwa n’imodoka z’ubutabazi, muri abo bajyanwe na kajugujugu hakaba harimo Lynker Kabera wahise ashiramo umwuka akigera mu bitaro bya Health Harris Methodist byo muri Texas naho mugenzi we kugeza n’ubu akaba amerewe nabi ariko agihumeka ndetse yatangiye koroherwa nyuma yo kuva muri koma (coma).
Lynker Kabera waguye muri iyi mpanuka yababaje abanyarwanda benshi n'ubwo atari bose bari bamuzi
Ku rundi ruhande, uwari utwaye iyi modoka nawe w’umunyarwanda witwa Bugilimfura Vivence w’imyaka 23 y’amavuko, we afungiwe muri Texas akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imodoka yasinze, amakuru dukesha dallasnews akaba yemeza ko uyu musore agomba kuguma mu buroko kugeza hatanzwe ihazabu y’amadolari 250.000, ni ukuvuga asaga 175.000.000 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.
Bugilimfura Vivence afunzwe azira gutwara yasinze, kugirango afungurwe harasabwa akayabo
Mu gihe abantu benshi batandukanye bari batangiye gukusanya amafaranga ngo Kabera Lynker azanwe gushyingurwa mu gihugu cye, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yashimangiye ko Leta izishyura amafaranga yose asabwa ngo uyu nyakwigendera ashyingurwe mu Rwanda, gusa kugeza ubu nta kiravugwa ku kayabo gasabwa ngo umushoferi w’umunyarwanda ufunzwe abe yarekurwa.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO