RFL
Kigali

Ese kuzana murumuna wawe mu rugo ni ukwikururira mukeba nk'uko bikunda kuvugwa? - UBUHAMYA

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:4/03/2015 16:09
6


Bamwe mu bagore barahamya ko nta mugore wagombye kubana na murumuna we cyangwa undi muvandimwe w’umukobwa kuko ngo aba ari ukwikururira umukeba.



Nk’uko babitangaza ngo kera byabaga byiza iyo umukobwa yashakaga umuryango yagiraga nka murumuna we azana mu rugo akajya amufasha mu mirimo yaho maze na we akamufasha mu buzima bwa buri munsi nko kwiga n’ubundi buzima mu rwego rwo gutera inkunga umuryango we.

Muri iyi minsi rero uyu muco uragenda ucika ndetse wamaganirwa kure n’abo ugenewe ni ukuvuga abageni banga burundu ko barumuna babo cyangwa n’abandi bavandimwe cyangwa inshuti b’abakobwa baza kuba mu rugo iwabo kuko ngo bibateza ibibazo n’abo bashakanye

Nk’uko ubuhamya bwa bamwe mu bakobwa ndetse n’abagore twaganiriye ngo kirazira kuzana umukobwa mu rugo kuko ngo biba bisa nko korora intama n’impyisi icyarimwe.

 Umwe mu bakobwa twaganiriye kuri iyi ngingo yagize ati “Reka reka sinshobora kubana na murumuna wanjye. Si ukuvuga ko murumuna wanjye mwanze cyangwa ntakwishimira ko yaba mu rugo rwanjye ariko iminsi yarahindutse iby’iyi si ni ibibazo, umusiga mu rugo umunsi wa mbere ari murumuna wawe mu minsi mike akaba yabaye mukeba wawe.

Ibi rero ngo bikaba bituruka ku kuba iyo uyu mukobwa ageze muri uru rugo arwifatama nk’iwabo, agakora ibintu byose ndetse rmwe na rimwe akarusha na nyir’urugo ugasanga yakuruye umugabo mu buryo bombi batateguye bakaba bakora amahano

Nyamara n’ubwo babirwanya bivuye inyuma uyu wari umuco wa kera aho umwari washyingirwaga yagombaga kugira umukobwa umuherekeza akamufasha kumenyera urugo ariko ibi iyo ubibwiye aba bagore bakubwira ko aho hari kera bagikundana ndetse n’umuco utarazamo ico

Uyu we yagize ati “Kera nibyo ko habaga umukobwa wo kugutinyisha, ariko nyine urumva ni kera umuco utarazamo ico ariko ubu nta rukundo iyo urebye nabi usanga yamugutwaye da! Iyo bidaturutse ku muvandimwe wawe bishobora no guturuka ku mugabo kuko no gucana inyuma bireze ugasanga warikururiye mukeba ugira ngo urafasha. Bajye baguma aho babaga ninkenera kubafasha nzabafashisirze aho bari ariko kuza kunteza ibibazo mu rugo rwanjye byo nkabura umuvandimwe n’umugabo sinabyihanganira

N’ubwo abantu bakomeza kubyumva bamwe ndetse bakanabifata nko kutumvikana kuba gusanzwe hagati y’aba bagore, iyo uganiriye nab o baguha ubuhamya bwa benshi bazi byabayeho aho usanga hari aho umukobwa azana murumuna we cyangwa undi mwenewabo akamutanga gusama.

Uyu yagize ati “Njye ntibyambayeho ariko byabaye kuri mugenzi wanjye wari n’inshuti yanjye magara. Akimara gushaka yahise abana na murumuna we kugira ngo amufashe kwiga muri kaminuza ndetse ajyayo yabyumvikanyeho n’umugabo we ariko ibyo yamukoreye Imana yonyine niyo izabimubabarira. Ahamaze amezi 6 gusa yahise asama inda mbere ya mukuru we bituma n’umugabo we amwihenuraho ubu bamwirukanye mu rugo yirirwa mu asiragira mu nkiko asaba gatanya.”

Bene ubu buhamya rero bugenda bwumvikana ahantu hatandukanye ku buryo usanga benshi kugeza ubu barabivuyemo burundu nta mukobwa ugishaka ngo abane n’umuvandimwe we w’umukobwa ndetse n’abagabo mu rwego rwo kwirinda icyabateranya n’abafasha babo bakunda, bahitamo kubyirinda.

Umwe mubo twaganiriye yagize ati “Ashobora kuza afite indi mico cyangwa izindi ngeso akakugusha mu mutego wo guca inyuma umugore wawe kandi ari cyo kintu gishobora gutuma mutandukana na Bibiliya yemera. Aho kwitega uwo mutego, wabyirinda hakiri kare kuko bimaze kuba ku bagabo benshi bananirwa kwihangana bakaryamana na barumuna b'abagore babo kandi atari ingeso ahubwo ari uko bagiranye akamenyero bikageraho bagashiduka barubakiye urugo mu rundi.”

Ese wowe ubona koko ibyo aba bagore bavuga aribyo cyangwa ni urwitwazo ngo badafasha abo barumuna babo? Niba aribyo se koko urabona hakorwa iki?

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • anicet9 years ago
    Nibyo nyine nonese ntiwiboneye ubuhamya ahubwo niba arugufasha umuryango kuki batamufa shiriza iwabo bakirinda ibyo bindi.
  • rh9 years ago
    Ibyo se wowe urumva bitoroshye iyo aje aryosyhe uramurya da!
  • 9 years ago
    birakabije kwe
  • 9 years ago
    Utazi umukeba azana murumuna we mu rugo. Brazisenya gusa se? njye nzi uwaroze mukuru we da.
  • lino9 years ago
    abagabo ni banta bwengye,thy just like fuckin' bagiye bashaka abagore nk incumi instead yo kubabaza uwo yashatse.damn i jst hate themmmmm
  • uwera birasa aliane9 years ago
    Mubyukuri nubwo bavuga ko atari byiza kuzana murumu na wawe iwajye cg umuvandimwe wu mukobwa iwawe jyewe mbona ntacyo biba bitwaye ahubwo biterwarwa nu Mugabo hari umugabo udashobora gukora ayo marorerwa.Kd nanone biterwa nuwo wazanye uwarirwe ese nawe byibaze umugabo wawe aba yamufashe kungufu cg nawe aba afite uruhare kuko udafite uruhare umugabo amaze kumusaba ko baryamana kd aziko afite mukuruwe yamuhakanira bibaye nangobwa akanabikubwira .murakoze





Inyarwanda BACKGROUND