RFL
Kigali

Kuva kuri uyu wa 4,Litiro ya Lisansi iragura atarenze 1109 Frw

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:4/07/2018 8:29
0


Ikigo cy'u Rwanda Gishinzwe Imirimo Imwe n'Imwe Ifitiye Igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ko kuva kuri uyu wa 4 ,taliki 5 Nyakanga 2018,litiro ya lisansi itangira kugura amafaranga y’ u Rwanda atarenze 1109 ni mu gihe mazutu igomba kugura amafaranga arenze 1093 kuri litiro .



Mu itangazo RURA yashyizakange ahagaragara kuri uyu wa 2, yemeje ko uhereye kuri uyu wa 5 Nyakanga 2018, igiciro cya lisansi kuri litiro imwe kitagomba kurenza 1109 Frw, ni mu gihe ku rundi ruhande igiciro cya mazutu kuri litiro imwe nacyo kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1093.

Muri iri tangazo RURA yemeje iki giciro gishobora kongera guhinduka kuva mu kwezi gutaha hakurikijwe uko igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga kizagenda gihinduka. RURA ivuga ko iki giciro cya lisansi na mazutu ku isoko ryo mu Rwanda kizongera gusuzumwa mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Kanama uyu mwaka wa 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND