RFL
Kigali

Kuva batangira gukundana, Tricia akomeje kwerekana ko ari umufana ukomeye wa Tom Close - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/12/2014 10:45
10


Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close, nyuma yo gushyira ahagaragara albums ebyiri icyarimwe mu mpera z’icyumweru gishize, arahamya ko umugore we Tricia wagaragaje ibyishimo muri icyo gitaramo ari umufana we wa mbere kandi ibi ntibitangiye ubu kuko yabitangiye mu ntangiro z’urukundo rwabo.



Amateka y’umuziki wa Tom Close, ntasigana n’amateka y’urukundo rw’uyu muhanzi na Niyonshuti Ange Tricia; umugore bamaze igihe kirenga umwaka babana kandi akaba ari nawe rukumbi wamenyekanye mu itangazamakuru nk’umukunzi wa Tom Close, mbere ye uyu muhanzi akaba atarakunze kugaragara akundana cyangwa akururana n’abakobwa batandukanye nk’uko bijya bikunda kuba ku byamamare, urukundo rwabo kandi rukaba rwaragaragayemo ibihe byiza kugeza bashakanye, amakuru yo gushwana, gucana inyuma cyangwa ibindi bitagenda neza akaba atarigeze yumvikana mbere y’uko bambikana impeta.

tom

Tom

tom

Tom Close na Tricia bagiranye ibihe byiza mu rukundo rwabo mbere yo kubana, aha Tricia akaba yari n'umufana ukomeye wa Tom Close

Tom Close yambikanye impeta na Tricia baragiranye ibihe byiza mu rukundo

Tom Close yambikanye impeta na Tricia baragiranye ibihe byiza mu rukundo

Niyonshuti Ange Tricia wakunze gushyigikira Tom Close ataraba umugabo we, ngo niwe mufana wa mbere uyu muhanzi yagize mu mateka ya muzika ye nk’uko Tom Close ubwe abyemeza, gufatanya muri byose no gukundana urukundo rushyize hamwe bikaba biri mu byatumye uyu mugore yemera gusiga mu rugo umwana we w’amezi  atatu akajya gushyigikira umugabo we mu gitaramo yari yakoreye muri Hoteli Serena ya Kigali, muri icyo gitaramo Tricia akaba yaragaragaje ibyishimo n’akanyamuneza yatewe n’imigendekere myiza y’iki gitaramo.

ella

Uyu mwana ukuri muto Tricia yemeye kumusiga mu rugo ajya gushyigikira umugabo we

Uyu mwana ukuri muto Tricia yemeye kumusiga mu rugo ajya gushyigikira umugabo we

Tricia

tricia

tricia

Tricia mu gitaramo cy'umugabo we, yari yishimye kandi agaragaza gufana cyane

Tom Close akomeza avuga ko mu rugo iwe no mu buzima busanzwe afatanya cyane n’umugore we kandi bakaba bajya inama mu byo bagiye gukora byose, n’ubwo umufasha we atari umuhanzikazi ariko akaba ari umuterankunga, umujyanama akaba n’umufana ukomeye wagiye umuba hafi cyane kuva bakimenyana kandi n’ubu akaba agikomeje.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd9 years ago
    la fille asa na papa shenge,wawou yakuze
  • Umurerwa charlotte9 years ago
    Tomclose abandi bahanzi bamwigireho imyitwarire myiza n ikinyabupfura kuko ari umugabo muzima,nibakomeze urukundo ruzira uburyarya.
  • nadi9 years ago
    Tom wabaye intwari ikomeye abandi bahanzi bazakwigire
  • 9 years ago
    imana nibaje imbere
  • 9 years ago
    imana nibaje imbere
  • sagga9 years ago
    reba umujinya wa uncle austin hariya
  • 9 years ago
    imana ibafashe
  • Gilbert9 years ago
    Imana Ukomeze Ibishimire
  • mandy9 years ago
    erega iyo hari true love ntakintu utakora ngo wereke umugabo ko umukunda
  • murenzi 9 years ago
    ibyo birakwiye mu ngo zose





Inyarwanda BACKGROUND