Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close, nyuma yo gushyira ahagaragara albums ebyiri icyarimwe mu mpera z’icyumweru gishize, arahamya ko umugore we Tricia wagaragaje ibyishimo muri icyo gitaramo ari umufana we wa mbere kandi ibi ntibitangiye ubu kuko yabitangiye mu ntangiro z’urukundo rwabo.
Amateka y’umuziki wa Tom Close, ntasigana n’amateka y’urukundo rw’uyu muhanzi na Niyonshuti Ange Tricia; umugore bamaze igihe kirenga umwaka babana kandi akaba ari nawe rukumbi wamenyekanye mu itangazamakuru nk’umukunzi wa Tom Close, mbere ye uyu muhanzi akaba atarakunze kugaragara akundana cyangwa akururana n’abakobwa batandukanye nk’uko bijya bikunda kuba ku byamamare, urukundo rwabo kandi rukaba rwaragaragayemo ibihe byiza kugeza bashakanye, amakuru yo gushwana, gucana inyuma cyangwa ibindi bitagenda neza akaba atarigeze yumvikana mbere y’uko bambikana impeta.
Tom Close na Tricia bagiranye ibihe byiza mu rukundo rwabo mbere yo kubana, aha Tricia akaba yari n'umufana ukomeye wa Tom Close
Tom Close yambikanye impeta na Tricia baragiranye ibihe byiza mu rukundo
Niyonshuti Ange Tricia wakunze gushyigikira Tom Close ataraba umugabo we, ngo niwe mufana wa mbere uyu muhanzi yagize mu mateka ya muzika ye nk’uko Tom Close ubwe abyemeza, gufatanya muri byose no gukundana urukundo rushyize hamwe bikaba biri mu byatumye uyu mugore yemera gusiga mu rugo umwana we w’amezi atatu akajya gushyigikira umugabo we mu gitaramo yari yakoreye muri Hoteli Serena ya Kigali, muri icyo gitaramo Tricia akaba yaragaragaje ibyishimo n’akanyamuneza yatewe n’imigendekere myiza y’iki gitaramo.
Uyu mwana ukuri muto Tricia yemeye kumusiga mu rugo ajya gushyigikira umugabo we
Tricia mu gitaramo cy'umugabo we, yari yishimye kandi agaragaza gufana cyane
Tom Close akomeza avuga ko mu rugo iwe no mu buzima busanzwe afatanya cyane n’umugore we kandi bakaba bajya inama mu byo bagiye gukora byose, n’ubwo umufasha we atari umuhanzikazi ariko akaba ari umuterankunga, umujyanama akaba n’umufana ukomeye wagiye umuba hafi cyane kuva bakimenyana kandi n’ubu akaba agikomeje.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO