RFL
Kigali

Kuba Super Level yitirirwa Urban Boys kandi nanjye nyikoreramo, ndabyumva kuko baranduta-Mico The Best(Video Nshya)

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:18/04/2015 18:26
3


Umuhanzi Mico The Best umaze imyaga igera kuri 2 muri Super Level, arahamya ko yahakuye inyungu nyinshi ko ndetse kuba yitirirwa Urban Boys n’ubwo byabanje kumugora ubu abyumva neza kuko bamuruta mu ruganda rwa muzika nyarwanda ndetse ko ntacyo bimutwaye kuko Super Level yanamugejeje kuri byinshi muri muzika ye.



Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa inyarwanda.com amusobanurira iby’urugendo rwe mu nzu itunganya umuziki ya Super Level abarizwamo we n’itsinda Urban Boys ndetse na Fireman wo mu itsinda rya Tough Gangs

Nk’uko yabidutangarije, Mico amaze imyaka igera kuri 2 akorana n’inzu itunganya umuziki ya Super Level aho bafitanye amasezerano y’uko izajya imukorera indirimbo n’ibindi bikorwa bya muzika hanyuma byabyara inyungu bakazigabana mu buryo atashatse kutumenyesha.

Mico The Best

Super Level ifasha Mico mu bikorwa bye byose bya muzika hanyuma bakazagabana inyungu

Ngo n’ubwo azi neza ko bituma atinjiza byinshi nk’ibyo yakwinjiza akora ku giti cye aho yagombye kuba atwara inyungu ye 100% , Mico anahamya ko mu nzu itunganya umuziki umuntu ahakura inyungu iruta iy’amafaranga

Yagize ati “Buriya abantu benshi bari mu ma labels (amazu atunganya umuziki), kuri bo ibijyanye no kwinjiza ntabwo biba ari byinshi cyane. Ariko igihe kiba kigomba kugera contact (amasezerano) wasinye ikarangira izina wahubakiye ntabwo riba riri busubire hasi. Abantu bakorana na Labels cyane cyane ngo ibazamure. Yego iba igomba kugukuramo inyungu nta kabuza ariko n’iyo ikurekuye mugatandukana, uba uhakuye izina rizagufasha cyane rikakwinjiriza n’ayo mafaranga.

 

Ahamya ko izina yubakiye muri Super Level rimurutira amafaranga

Tumubajije nk’ibikorwa yaba yarakorewe na  Super Level byanatuma yemeza ko arimo yubaka izina rikomeye yagize ati “Buriya mu buzima bw’umuhanzi hari ibintu byinshi agenda ahura nabyo bishobora kumugora iyo ari wenyine ariko iyo uri muri Label biroroha. Icya mbere nakuye muri Label ni connection (kumenyana no gukorana) n’abandi bahanzi baba abo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ngeze muri Super Level nibwo nabashije gukora ibikorwa byinshi bya muzika. Nabashije gukorana indirimbo na Diamond ndetse nkora na Album Launch. Icyo numva gikomeye nakuye muri Supel Level ni ukubasha kumenyana no gukorana n’abahanzi bakomeye

Mico yakoranye insirimbo na Diamond abifashijwemo na Super Level, akaba ahamya ko ari ibintu atari kwishoboza

Ku bijyane no kuba Urban Boys-The Super Level bisa n’ijambo rimwe rifatanye, Mico yadusobanuriye ko we na Fireman bakigera muri iyi nzu itunganya umuziki babanje kubyibazaho ndetse birabagora kubyumva gusa nanone uko iminsi yagendaga, bagendaga basobanukirwa impamvu ariko bimeze ndetse bumva ariko bigomba kugenda.

 Mico yagize ati “Natwe ni ibintu twibajijeho cyane tukigera muri label, ariko nyuma tuza kubyumva. Gusa n’umuntu wese waba afite Label yabikora. Byanga bikunda muri Label bizagorana kugira ngo abahanzi usange bari ku rugero rungana. Urugero naguha ni nka Touch Record, niba irimo Jay Polly ntabwo azaba ku rugero rumwe na Tony. Bishatse kuvuga ko umuhanzi mukuru n’ubusanzwe azaguma ari mukuru muri Label. Icyo abantu bakwiriye kumva ni uko Label ikora ngo yunguke. Ubu Urban Boys ishobora gushorwaho amafaranga menshi kugira ngo agaruke cyangwa se yikube inshuro nyinshi.”

Mico, Riderman na Urban Boyz

Mico emera ko Urban Boys ifite izina rikomeye kuruta irye ndetse aranabyubaha

Njye nshobora gukora indirimbo na Iyanya ugasanga mpise ngera ku rugero rumwe na Urban Boys cyangwa munsi yabo gato kuko baba barantanze muri muzika, barantanze no kuri hits(kwamamara). Njye mba nkeneye kureshya nabo kugira ngo ninjize nkabo. Ariko bo kugira ngo binjize cyane kurusha uko binjizaga bakeneye kuva ku rugero bariho bakazamuka bakinjiza kurushaho. Rero niba utumva ko hari umuntu ukuruta ntabwo ushobora gukorana n’abantu neza.”

Ati "Kwemera ko hari abakuruta bigufasha gukorana n'abandi neza"

Ku bijyanye no kuba Mico muri iki gihe asa n’utagaragara cyane mu bikorwa bye bya muzika, yadutangarije ko yari afite ibikorwa bitandukanye birimo n’amashusho mashya y’indirimbo ye “Yamaze” ndetse n’imyiteguro yo kumurika Album

Ati “Ibikorwa mfitiye abafana banjye byo birahari. Ubu hari amashusho y’indirimbo “Yamaze” yagiye hanze, indirimbo ifite ubutumwa bwiza abantu bazakunda, ikaba ari indirimbo ya 6 kuri album ya 3 ndimo nteganya gushyira hanze mu meze ari imbere.”

Mico i Musanze

Arateganya gushyira hanze album ye ya 3

Mico The Best yamenyekanye cyane mu ndirimbo Sinakwibagiwe yakoranye na Diamond Platnumz  Akabizu, Umutaka, Kule, Bye Bye, n’izindi nyinshi ndetse akaba yaritabiriye na PGGSS3.

Reba hano amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Yamaze”

 

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cento8 years ago
    Nibyo musore mercier nibyiza pana abiyemera ntanicyo biyemerana
  • fellowship 8 years ago
    so wise nigga
  • gloire8 years ago
    Nda bona aribwo





Inyarwanda BACKGROUND