RFL
Kigali

Ku myaka 109 yose, Jessie Gallen aracyari umukobwa

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:29/01/2015 13:48
4


Abakobwa bamwe na bamwe hari igihe bahitamo kudashaka kubera impamvu zabo bwite, n’ubwo usanga bitakirwa kimwe muri sosiyete ariko siko bose baba baragumiwe nkuko baba babivugaho



Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama 2015 nibwo Jessie Gallen yujuje imyaka 109, ahita aba umugore wa  mbere ukuze kurusha abandi mu gihugu cya Scotland. 

Jessie Gallen, ku myaka 109 aracyari umukobwa

Uyu mukobwa dore ko atigeze ashaka yatangarije ikinyamakuru cya Dailmail ibanga ryatumye aramba kugeza ku myaka 109. Jessie Gallen  yagize ati “Ibaganga ryatumye ndamba igihe kinini ni ukuba kure y’abagabo

Uyu mukobwa yavutse mu muryango w’abana 7,  abakobwa 6 n’umuhungu 1. Ikindi cyatumye Jessie Gallen aramba nkuko yabitangarije ikinyamakuru Dailmail , harimo kurya neza  cyane cyane ifunguro rye rya mugitondo(Breakfast)ndetse  no gukora imyitozo ngorora mubiri iminsi yose.

Jessie Gallen siwe gusa mugore wenyine watangaje ko kurya neza bituma umuntu aramba. Misao Okawa umugore ufite  imyaka myinshi kw’isi ( 117), ukomoka mu Buyapani yavuze ko kurya  neza no kuruhuka uko bikwiriye  ari bimwe mu byatumye  aramba cyane ku isi.

Ese nawe uremeranya na Jessie Gallen ko gushaka umugabo byaba bitesha umutwe?

R. Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kane9 years ago
    Yewee cyanee rwose bitesha umutwe
  • Gumino9 years ago
    Hhhhhhh nibakatubeshy , gudashaka umugabo naho bihuriye nokuramba , ubwo nakaremb
  • Rudomoro9 years ago
    Iyinkumi muyimbarize nimba ishaka umupfubuzi anyihere kubiceri adress mwasaga kuri 40 nyamirambo
  • Fickle9 years ago
    Niko bimeze urushako rubi rurutwa n'utarashatse pe! aranze asazanye ubu-star





Inyarwanda BACKGROUND