RFL
Kigali

Koffi Olomide yatawe muri yombi azira kwiyita Ebola

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:22/10/2014 9:14
4


Umuhanzi w’icyamamare muri repubulika iharanira demokarasi ya kongo ari mu maboko ya polisi nyuma y’uko hagaragaye ibyapa byanditseho ko asigaye yitwa “Ebola”indwara y’icyorezo ihangayikishije isi muri iki gihe.



Amakuru aturuka mu biro ntaramakuru bya AFP avuga ko Koffi Olomide yatawe muri yombi nyuma y’uko hafashwe ibyapa byamamaza igitaramo byanditseho ko icyo gitaramo kizakorwa nawe ariko handitseho ko asigaye yitwa “Vieux Ebola”izina bivugwa ko ariryo asigaye yariyise.

Umwe mu nshuti za Hafi za Koffi Olomide yavuze ko atari akwiye gutabwa muri yombi kuko iri zina yaribatijwe n’abafana be kandi ko Atari kuryanga.Yagize ati:”Iri zina siwe yaryiyise ahubwo yaryiswe n’abafana be.Jye ndumva aho kumufata bari gufata abarimwise.”

hgf

Koffi Olomide yakunze kwiyita amazina menshi ariko iri ryo ryamukozeho

Umuvugizi wa polisi yo muri iki gihugu witwa Colonel Pierrot Mwana-Mputu  yemeje amakuru y’uko Koffi Olomide yatawe muri yombi ubu akaba arimo ahatwa ibibazo aho ashinjwa kwamamaza icyorezo cyibasiye isi muri iki gihe kandi kimaze guhitana abantu benshi.Yagize ati:”Ubu ari guhatwa ibibazo na polisi aho ashinjwa kwamamaza indwara ya Ebola aho kugira uruhare mu kuyirwanya nk’umuntu w’icyamamare”.

Ibyapa byose byamamaza iki gitaramo bikaba byahise bimanurwa ahantu hose byari byamanitswe mu mujyi wa Kinshasa.

hgf

Umugambi wo kwiyita Vieux Ebola wamupfubanye

Si ubwa mbere Koffi Olomide yihimbye izina kuko nyuma y’ayo asanganywe menshi yigeze kwiyita Nicolas Sarkozy wari perezida w’u Bufaranda ndetse yiyita na Benoît XVI wari umushumba mukuru wa kiliziya gatolika aho nabwo byamuteje ibibazo.

Koffi Olomide amaze kumenyerwa cyane mu nkiko aho buri gihe akunze gufatirwa mu byaha bitandukanye.

Iri zina “Vieux Ebola”,mu Kinyarwanda umuntu yavuga ko risobanura”Muzehe Ebola”rikaba ryari ryatangiye gukoreshwa nk’akabyiniriro ka Koffi Olomide aho byavugwaga ko rizasimbura iryo yari amenyereweho ariryo “Grand Mopao.”

Ese kuba Koffi yakwitwa "Vieux Ebola"hari icyo bitwaye? Bamwe baravuga ko yarenganye.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ahaa9 years ago
    Uvuzeko nyirurugo yafpuye siwe uba umuhitanye!!!yazize ubusa ndabarahiye ubwose ko brown yayishimye haricyo bamukozeho!!mind zabanyafrica ziranyinca ngewe!
  • Uwineza charlotte9 years ago
    Ngewe ndumva arengana nonese nikibazo birashobokako ayikunda ahaa ibyisi namabanga!
  • drogba9 years ago
    bamufunge,kuko uwo ni umurengwe. arateta kucyorezo cyamaze abantu gihangayikishije isi. nta murozi wabuze umukarabya.
  • drake 9 years ago
    uvuzeko nyirurugo yapfuye siwe uba umuhitanye!!!!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND