RFL
Kigali

Knowless na Zari Hussein nibo bakobwa bahuye n’ibyo Mani Martin yifuza ku mukobwa w’igikundiro

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:27/04/2015 13:33
27


Umuhanzi Mani Martin yatangaje uko abona umukobwa mwiza ndetse anahamya ko umuhanzikazi Knowless Butera afite igikundiro ntagereranywa ndetse na Zari Husein, umukunzi wa Diamond Platnumz ari umugore ufite uruhu rwiza cyane.



Ni mu kiganiro Ten to Night cyo kuri uyu wa 26 Mata, 2015 ubwo yabazwaga uko umukobwa akunda yaba ateye, Mani Martin yanze kwerura ngo avuge neza uko amubona gusa avuga ko umukobwa mwiza aba ateye nk’igisabo ndetse anavuga ko umuhanzikazi Knowless Butera afite igikundiro naho Zari Hussein umukunzi wa Diamond Platnumz we akaba abona afite uruhu ntagereranywa.

Martin abona Knowless nk'umukobwa w'igikundiro

Mu kiganiro n’inyarwanda.com Mani Martin yadusobanuriye birambuye uko abona umukobwa w’igikundiro. Yagize ati “Njyewe rero ntabwo cyane cyane ari ibintu biri physique(uko agaragara inyuma) aribyo mpa agaciro n’ubwo nabyo ntabura kubirebaho, ahanini ni mu mutwe no kuba twabasha guhuza kubera ko gukunda umuntu gusa ntabwo bihagije, ushobora kumukunda ariko ntimunahuze ariko ntabwo bimbuza kubona ko umukobwa ari mwiza n’ubwo twaba tutahuje, cyangwa ngo  mbure kubona ibintu byiza bimuriho.

N'ubwo ngo mu mutwe ariho h'ibanze ngo umukobwa ufite uruhu nk'uru rwa Zari kuri Mani Martin ngo aba ari umukobwa mwiza cyane

Umukobwa ufite ubwiza bugaragara inyuma Mani Martin yahamije ko agomba kuba afite uruhu nk’urwa Zari. Ati “Umukobwa mwiza inyuma ni umukobwa nyine ufite uruhu nk’urwa Zari, akaba ateye nk’abanyarwandakazi n’ubwo nta details zabyo (uko nabisobanura mu magambo arambuye) nabona abakobwa b’abanyarwandakazi bakunze kuba bateye nk’igisabo. Ikindi akaba adafite Make Up(ibirungo) nyinshi cyane byaba byiza kurushaho. Ibyo ndimo nkubwira bikaba ari ibyo mbona byagira umukobwa mwiza kuri njyewe.”


Mani Martin kandi yatubwiye imwe mu mishinga ya muzika afite muri iyi minsi irimo nk’igitaramo ategura mu mpera z’iki cyumweru kizabera i Rusizi ku ya 2 Gicurasi, 2015 ndetse no gushyira hanze indirimbo East African Queen yakoranye na Michael Ross wo mu gihugu cya Uganda izasohokana n’amashusho yabo.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kk8 years ago
    LMAOOOOO
  • leila8 years ago
    Huumm....Bose nibivuta baba bisiga bikabahindura gusagutyo!knowless mumyaka ine ishize yasagate siyaragakara! Aharifaranga haracya sha, Bose namafaranga abakije
  • Me8 years ago
    Ariko nge abahungu baransetsa, iyo atanga conditions ashaka ku mukobwa we aba yabanje kwireba niba yujuje izo we abakobwa bashaka kubahungu? Mujye mwifuza abo musa plz.
  • linda8 years ago
    Kwitukuza.com
  • herman 8 years ago
    nibyiza kuba ya rasi abanyarwandakazi
  • duse8 years ago
    muri iyi myaka barasa neza ariko nibagira 40ans ntawuzabanyweraho amazi. ni amavuta abas
  • duse8 years ago
    muri iyi myaka barasa neza ariko nibagira 40ans ntawuzabanyweraho amazi. ni amavuta abashuka
  • Danai8 years ago
    bajye babanza birebe
  • meee8 years ago
    Matitini nawe uzitukuze urebe ngo uraba uwigikundiroooo
  • kiki8 years ago
    Kabebe ntabwiza mubonamo cyokoze mubonamo izina Knowless bivuga intamenya.
  • cyusa8 years ago
    Niba na zari nicyotara nahose nyirabukara wihinduye nkipapayi ubukoko yagukanga Mani martin nawe ntabyawe.
  • lord8 years ago
    umuntu wiyise me arampaye kabisaa
  • omar8 years ago
    ESE abahanzi nyarwanda nabo bakora ibimenyetso bya illuminati. ndorera izo ntoki za Knowles( intamenya) niza man martin.
  • we8 years ago
    cyusa aransekeje kbsa napfuyeee hhhhhhhh
  • bebe8 years ago
    butera twiganye aragakara none umukorogo wamavuta uramufashe aaigaye asa nurunyanya hhh
  • gisele8 years ago
    hahahaaaaaa umuntu witwa me anyicishije ibitwenge pee
  • pia8 years ago
    Knowless mwamugize nkaza restaurant za nyabugogo bariramo uko bashaka ibintu byose ngo knowless kuki mutamuvugaga akili igikara ko aliho yarimwiza ako ubu amaze kwigila ipapayi ati knowless lol
  • mambo8 years ago
    Ingaruka soon!!!!!
  • cyiza8 years ago
    Muka clement ko mperuka azajya gukina film muri Tanzania byahereyehe basanze ntarurimi yiyiziye? Hhhhhhhh icyongereza akangisha kiri Instagram nicyo cyari cyabakanze nabaho dindumva aho avuga ururimi rwamahanga
  • Nicko Jr 8 years ago
    a boy can always get who he desires unlike girls !!!!





Inyarwanda BACKGROUND