Itorero ry’ abadivantisinti b’ umunsi wa karindwi rya Nyamirambo ryateguye igitaramo cyo gukangurira abahanzi batandukanye b’ abadiventisiti ariko baririmba indirimbo zisanzwe kuba bagandukira Imana. Abahanzi batumiwe ni Knowless, King James, Christopher, Safi Madiba, Tom Close, Clement n’ abandi
Muri iki gitaramo hari hatumiwemo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda nka Knowless, King James, Safi wo muri Urban Boys, Queen Cha, Cristopher, Tom Close, Tonzin’ abandi batandukanye baririmba indirimbo zihimbaza Imana basanzwe bazi hano mu Rwanda
Hari hatumiwemo kandi amakorali atandukanye akomeye mu itorereo ry’ abadiventisite b’ umunsi wa karindwi nka Ambossadors of Christ, Abakurikiye Yesu, Maranatha n’ andi akunzwe yashimishije abantu batandukanye bari bitabiriye iki gitaramo cyari gikomeye
Abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zisanzwe bakaba bagenewe impano z’ ibitabo bitandukanye bishobora kuzabafasha mu buzima bwabo nk’ abakirisitu
Korali Maranatha yahacanye umucyo imbere y' imbaga yari ihateraniye
Abaturage batandukanye bari baje ari benshi
Hari amakorali atandukanye kandi akomeye
King James nawe yari yitabiriye ndetse agirana ibihe byiza n' umukuru w' itorero
Knowless, Tom Close na Christopher bari babukereye
Knowless yicaranye n' abandi bakirisitu
Knowless na Christopher bicaranye n' abakirisitu bari bitabiriye ibirori
Abahanzi bose bakorera muri kina music bari babukereye hamwe na Producer wabo Ishimwe Clement
Abahanzi bose bamaze kwicara baririmbiwe indirimbo bahawe nk' impano, ikaba yaririmbwe n' amakorali yose yari yitabiriye
Korali Ambassadors imenyerewe cyane yahacanye umucyo mu ndirimbo zayo zakunzwe cyane
Hakurikiyeho kwerekana abahanzi bitabiriye, aha bahereye kuri Tonzi na Knowless
Abahanzi bose bamaze guhamagarwa
Abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe ariko ari abadiventisiti bagiye bagenerwa impano
Nyuma yo guhabwa impano bahise baririmbirahamwe indirimbo imenyerewe
Tonzi yaririmbiye abari bahari
Claudine
Korali ikomeye yitwa Abakurikiye Yesu nayo yashimishije abari bahari
Sarah (Sanyu) uzwiho kugira ijwi ryiza nawe yashimishije abari bahari
Prince Bahati umunyamakuru ukorera radio ijwi ry' ibyiringiro
Abatanze inkunga no iki gikorwa kigerweho bahawe igihembo
Alphonse M.Penda (Amafoto:Niyonzima Moses)
TANGA IGITECYEREZO