RFL
Kigali

King James na Knowless bagiye kugaragara nk'abanyamakuru kuri Televiziyo bigisha ibijyanye n'ubutetsi

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/08/2014 9:54
10


King James, Knowless na Belinda Umurerwa, mu minsi micye bagiye kujya bigisha abanyarwanda kwihangira imirimo bibanda mu by’ubutetsi aho bazajya batambutsa ibiganiro byabo kuri Televiziyo Rwanda, aba uko ari batatu bakazajya baba bameze nk’abanyamakuru muri ibyo biganiro.



Ibi biganiro bazajya bakora byateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro (WDA), bizatangira guca kuri televiziyo Rwanda mu minsi ya vuba, Belinda Umurerwa usanzwe anakora ibiganiro kuri televiziyo akaba azajya afatanya n’abahanzi Knowless ndetse na King James, uko ari batatu bakazakangurira abantu kwihangira imirimo ariko bibanda ku bijyanye n’ubutetsi.

King James mu minsi micye azagaragara ari umunyamakuru yigisha abanyarwanda ibijyanye n'ubutetsi

King James mu minsi micye azagaragara ari umunyamakuru yigisha abanyarwanda ibijyanye n'ubutetsi

Uretse kuba bazajya bigisha abanyarwanda uburyo bashobora kwitegurira amafunguro meza ntibayabone ari uko bagombye kujya mu mahoteli, bazajya banigisha abagore b’abanyarwandakazi uko bategurira abagabo babo amafunguro meza ateguranywe ubuhanga ndetse uwashaka akaba yanabibyaza umusaruro akabikora nk’umwuga wabasha kumutunga ukanamuteza imbere.

Butera Knowless nawe agiye kwigisha abanyarwanda ibijyanye n'ubutetsi

Butera Knowless nawe agiye kwigisha abanyarwanda ibijyanye n'ubutetsi

King James, Knowless na Belinda Umurerwa muri ibi biganiro bazajya baba bameze nk’abanyamakuru aho bazajya basura ahantu hatandukanye bakabaza kandi bagasobanurirwa uburyo bw’imitegurirwe y’amafunguro amwe n’amwe, ubu ndetse bakaba baratangiye gutegura ibiganiro aho bagiye kugaragara nk’abanyamakuru bigisha abanyarwanda mu minsi ya vuba.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    NIHATARI
  • intwarane rwabugiri9 years ago
    wawww! twaritumaze igihe tubitegereje
  • alexis9 years ago
    Nonese king james yize hotelerie knowless we yize iki ra ? bajyabigisha ibyo bazi
  • tuyishime yasimbe9 years ago
    biratangaje bazaza?
  • ggggg9 years ago
    ntako batabagira ngo barye amafr, ubuse nkaba koko bakurikiza iki? ubu aba nibo bize guteka, hahahhhhhh Rwanda urasekeje
  • Alcedrino wahsa9 years ago
    Wow biratangaje pee!!!!!!!!!!!
  • 9 years ago
    Nakumiro vrment! ubwose tuvuge ko aribo basobanukiwe no guteka cg??? amafr weee ntacyo utakora! ntago bishishikaje kbsa
  • uwituje9 years ago
    ni byiza nibatangira muzatumenyeshe nabwo mubinyujije mu nkuru murakoze
  • Soudy9 years ago
    ikibababaje nuko ntamuntu wakwiteza TVR naho DWA yo yakurikije ko arabahanzi kandi arabastar kugirango ibyayo bicemo but yaribeshye kuri TVR ntayo twakurebera peee twarayihaze
  • Roger Ndihokubwayo8 years ago
    Nivyo Turavyishimiye.





Inyarwanda BACKGROUND