King James, Knowless na Belinda Umurerwa, mu minsi micye bagiye kujya bigisha abanyarwanda kwihangira imirimo bibanda mu by’ubutetsi aho bazajya batambutsa ibiganiro byabo kuri Televiziyo Rwanda, aba uko ari batatu bakazajya baba bameze nk’abanyamakuru muri ibyo biganiro.
Ibi biganiro bazajya bakora byateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro (WDA), bizatangira guca kuri televiziyo Rwanda mu minsi ya vuba, Belinda Umurerwa usanzwe anakora ibiganiro kuri televiziyo akaba azajya afatanya n’abahanzi Knowless ndetse na King James, uko ari batatu bakazakangurira abantu kwihangira imirimo ariko bibanda ku bijyanye n’ubutetsi.
King James mu minsi micye azagaragara ari umunyamakuru yigisha abanyarwanda ibijyanye n'ubutetsi
Uretse kuba bazajya bigisha abanyarwanda uburyo bashobora kwitegurira amafunguro meza ntibayabone ari uko bagombye kujya mu mahoteli, bazajya banigisha abagore b’abanyarwandakazi uko bategurira abagabo babo amafunguro meza ateguranywe ubuhanga ndetse uwashaka akaba yanabibyaza umusaruro akabikora nk’umwuga wabasha kumutunga ukanamuteza imbere.
Butera Knowless nawe agiye kwigisha abanyarwanda ibijyanye n'ubutetsi
King James, Knowless na Belinda Umurerwa muri ibi biganiro bazajya baba bameze nk’abanyamakuru aho bazajya basura ahantu hatandukanye bakabaza kandi bagasobanurirwa uburyo bw’imitegurirwe y’amafunguro amwe n’amwe, ubu ndetse bakaba baratangiye gutegura ibiganiro aho bagiye kugaragara nk’abanyamakuru bigisha abanyarwanda mu minsi ya vuba.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO