Umuhanzi Ruhumuriza James benshi bazi nka King James agiye kujyanywa munkiko azira ubuhemu no kutubahiriza ibyo yasezeranyije itorero yasubiriyemo indirimbo yitwa Ganyobwe.
Iyi ndirimbo Ganyobwe yamamaye mu myaka ya za 1998 iririmbwa niri torero Abadahigwa nyuma iza kuza gusubirwamo muri Ukwakira kwa 2014 n’uyu muhanzi King James atabiherewe uburenganzira,byaje guteza ikibazo gikomeye dore ko abagize iri torero bavuze ko bagiye kumujyana munkiko.Ibi byatumye king James ahaguruka taliki ya 10 Mutama yerekecyeza I Gicumbi aho yari agiye gusasa inzobe n’iri torero ngo ikibazo gikemuke burundu.
Kuri iyo taliki nibwo King James yatangaje ko byose byarangiye ntakibazo agifitanye niri torero bityo akaba yasinyanye n’abo amasezerano yo gutunga iyi ndirimbo ndetse abadahigwa bakaba bazagaragara no mushusho yiyi ndirimbo .
Aha niho King james yatangaje ko ikibazo cyacyemutse
Muri ubwo bwunvikane King James yari yemeje abadahigwa ko azabaha agashimwe ka miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda nkuko babivuga ariko ubu ngo barategereje baraheba ndetse King james akaba yarakomeje abarerega none bakaba kwihanagana bigiye kurangira bakamujyana munkiko.
Nubwo hano bari bishimye ariko kubera ubuhemu king james yabakoreye bagiye kumujyana munkiko
Inyarwanda.com yagerageje guhamagara King james ariko ntabwo yashatse gufata telefoni .
TANGA IGITECYEREZO