RFL
Kigali

Kina Music irasaba Aimable Twahirwa gusaba imbabazi Knowless n’abafana be byihuse cyangwa agasezera muri Guma Guma

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/03/2015 20:25
50


Umuhanzikazi Knowless ashobora gufata icyemezo gikomeye cyo gusezera burundu mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu, mu gihe EAP na Bralirwa ndetse n’umukemurampaka Aimable Twahirwa baba batubahirije ibyo Knowless n’inzu akoreramo ya Kina Music ibasaba kugirango bakomeze muri iri rushanwa.



Ni nyuma y’uko hasohotse amakuru yatangajwe na Aimable Twahirwa, umwe mu bagize akanama nkemurampaka akaba ari nawe uhagarariye bagenzi be, avuga ko mu gitaramo giheruka cyabereye i Nyamagabe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28/03/2015, umuhanzikazi Knowless yakuweho amanota kubera ko ngo yaba yararirimbye mu buryo bwa playback, ibintu Knowless ahakana ndetse akabifata nko kumusebya, kumuca intege mu irushanwa no guteza urujijo mu bafana be n’abakurikiranira muzika hafi.

Knowless

Knowless avuga ko habayeho kwitiranya ibintu kuko batunguwe n'uburyo yaririmbye kandi yari afite ikibazo cyo gusarara amasaha make mbere y'igitaramo ndetse yari yabibamenyesheje ariko yiiyemeze kuririmba

Mu kiganiro inyarwanda.com, yagiranye na Ishimwe Clement umuyobozi mukuru wa Kina Music, yavuze ko bababajwe cyane nibyo Aimable Twahirwa yatangaje kuri Knowless kuko ataribyo ndetse bakaba bamusaba gusaba imbabazi ku mugaragaro ndetse kandi niba Knowless yarakuweho amanota akayasubizwa.

Ishimwe Clement avuga ko bitumvikana, kumva umwe mu bakemurampaka avuga ngo umuhanzi yaririmbye playback kandi nyamara yakoze semi-live ndetse CD ye yakoresheje i Rusizi akaba ariyo yakomezanyije i Nyamagabe nta kintu na kimwe ahinduye. Ku bwa Clement avuga ko hari ikindi cyaba kibyihishe inyuma kuko iyo iyi CD iba ifite ikibazo bari kubivugira mu gitaramo cya mbere cyabereye I Rusizi. Ibi kandi by’uko CD Knowless Yifashishije I Rusizi ari nayo yakoresheje i Nyamagabe byanemejwe na Dj Bissosso uba ushinzwe gushyiramo cd buri muhanzi yateguye. Bissosso aganira n’inyarwanda.com yagize ati “ Cyane rwose ijana ku ijana, CD Knowless yakoresheje I Rusizi ni nayo yakoresheje i Nyamagabe.”

Knowless

Knowless i Nyamagabe

Ku ruhande rwa Ishimwe Clement avuga ko nyuma y’uko iki kibazo kivutse bifuje kwicarana n’ubuyobozi bwa Bralirwa na EAP ngo bakemure iki kibazo ariko bakomeza kubeshywa ku masaha bagiye bahabwa babifashe nko kutubahwa bituma bafata indi myanzuro y’uburyo bagomba gukemura iki kibazo bagakomeza gahunda zabo.

Producer Clement ati “ Twahanye gahunda eshatu n’umuyobozi wa EAP(Boubou)zose azica, yaduhaye saa saba ubwa mbere arayica, aduha saa cyenda arayica, atubwira saa kumi n’imwe arayica, muri make biragaragara ko ubushake bwose twari twerekanye bw’uko dushobora kuvugana nabo bwananiranye. Aho bigeze rero twababwiye ko ubu bakererewe kuko twebwe izina ryacu riri gukomeza ryangirika, twababwiye ko aho bigeze ejo(Kuwa Mbere) tuzabagezaho ibaruwa ivuga imyanzuro yacu kuri icyo kibazo kuko mu bigaragara kuganira byabaye ikibazo gahunda zose bazishe.”

Clement akomeza agira ati “ Twebwe aho duhagaze ni uko icya mbere habaho gusaba imbabazi kuri EAP n’umukemurampaka wabo, bakabikora kuri Knowless n’abafana be kuko bamubeshyeye kandi bamukuyeho amanota bamurenganyije, icya kabiri hakabaho gusubizwa amanota yambuwe kuko yararenganyijwe kandi bigakorwa ku mugaragaro, icya gatatu ko bigoranye ko yakomeza muri iri rushanwa uriya mukemurampaka akirimo kuko bigaragara ko yamurenganyije. Ibyo rero bitatu bidashobotse, Knowless byamugora gukomeza muri iri rushanwa. Ibaruwa rero tuzayibagezaho ejoikubiyemo ibyo tuvuze ko tubasaba, tukaba n’igihe twebwe tubona ko dukeneye ko badusubirizaho, baba batadusubije, ubwo byaba ngombwa ko Knowless adakomeza kuko urumva ntiwakomeza uri kurenganywa ubibona.”

Boubou

Mushyoma Joseph uzwi cyane nka Boubou

Nyuma yo kumva ibi Kina Music ishingiraho ivuga ko umuhanzi wabo ashobora kuva muri iri rushwana mu gihe haramuka nta gikozwe ku busabe bwabo, byatumye duhita tunavugisha Mushyoma Joseph(Boubou), tumaza kuri iki kibazo.

Aha yagize ati “ Kuri icyo kibazo babitumenyesheje, twavuganye inshuro nyinshi zitandukanye na Knowless na Clement twanzura tubamenyesheje ko biri gukurikiranwa kandi bazahabwa igisubizo gihamye bitarenze kuwa mbere cyagwa kuwa Kabiri bitinze.Byari bigoye kubonana na bakempurampaka ku Cyumweru kuko wari umunsi w'ikiruhuko batabimenyeshejwe mbere, bamwe muri bo bari muri gahunda z'imiryango yabo, ibi byose bikaba byamenyeshejwe Clement Ishimwe na Butera Knowless. Ubu haracyakorwa iperereza ngo tumenye uko byagenze. Si ibintu byo kwihutira guhita ufata umwanzuro, haracyakorwa igenzura, abantu barebe neza koko uko byagenze.”

Ku kibazo cy'uko Knowless na Dj Bissosso bahuriza ku kuba CD Knowless yifashishije i Rusizi ari nayo yakoresheje i Nyamagabe. Aha Mushyoma Joseph yagize ati " Nyuma y'igitaramo cya Rusizi, abahanzi basabwe ko ufite indirimbo wese irimo amajwi atari Chorus(inyikirizo), n'amajwi aherekeza(BackUp vocals) yabikuramo, niyo mpamvu hakenewe igihe cyo gukora igenzura kuri ibi kugirango iki kibazo cya Knowless tugikemure neza."

pggss5

Aimable Twahirwa(ubanza imbere ku ifoto) na bagenzi be Tonzi na Mc Lion Imanzi bafatanya gutanga amanota mu bahanzi bari muri ir rushanwa

Twifuje no kuvugisha Aimable Twahirwa watangaje ko Knowless yakoze playback, ariko telephone ye igendanwa yari ifunze mu nshuro eshatu twayigerageje ubwo twateguraga iyi nkuru.

Iki kibazo cya Knowless cyo kutamenya gutandukanya umuziki wa semi-live na playback muri ibi bitaramo, kizamutse mu gihe n'ubundi benshi mu bari gukurikirana ibi bitaramo, abakunzi b'umuziki n'abafana bamaze kureba ibitaramo bibiri bya mbere, batavuga rumwe kuri izi CD ziri gukoreshwa kuva ku munsi wa mbere w'igitaramo, aho bamwe bazinenga bavuga ko atari Semi-live nyayo ko ahubwo binaniza abahanzi kuko hari uburyo buzwi Semi-live yagakwiye kuba ikorwamo ariko bitandukanye ni uko ubu bikorwa. Abahanzi basabwe gutanga CD ziriho indirimbo zabo zumvikanaho umudiho gusa n'inyikirizo ariko nyamara ibi bikaba bidahagije ndetse zimwe muri izi cd bikaba bigaraga ko abahanzi bamwe na bamwe icyo bakoze ari ukuniga amajwi yabo ariko ntibayakuremo yose, gusa igikomeje guteza urujijo ni uko Knowless ariwe wahise utungwa agatoki ndetse akagatungwa k'umunsi wa kabiri w'igitaramo kandi CD yakoresheje ari nayo yari yakoresheje k'umunsi wa mbere.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric8 years ago
    mureke gukabya kuko uwo mukobwa yariribye playback cyane ko na bubu yabisabye abahanzi ngo bamubabarire rero twahirwa na musaba imbabazi azaba yisuzuguje man
  • jazil8 years ago
    mukobwawacu tubabarire ntusezere tubanze dutware i zomillione tukurinyuma ntiwivumbure duheheshe ishema turagujunda tubababarire ibyo byirengagize
  • Bonaparte8 years ago
    Ibuye abubatsi banze niryo rikomeza imfuruka
  • 8 years ago
    yewe byarakuyobeye uragaragaye abana babizi barahari wowe byarakuyobeye
  • MAHIRWE8 years ago
    wikwihuta ufata uwo mwanzuro sha komeza barakurwanya ariko uzatsinda!
  • uzayisenga xaverine8 years ago
    Ibyogusezera turabyanze nkabakunzi bawe ahubwo twahirwa bamuhindure kuko ntacyizere ko nubutaha atamurenganya birababaje kuko knowless arashoboye sinzi icyo azira abantu bose Bari nyamagabe barabyerekanye ko bamukunze
  • Zouzou8 years ago
    ubwo se uwo.mu knowless navamo araba yungutse ra? clement se azamuha za milioni yari kuzahembwa niy yaba uwa nyuma hhhuuhhhh ndabasetse gusa knowless ajye yemera ko agikura atuze
  • ndagijimana fabrice8 years ago
    umukobwawacu mureke kumukasa
  • gisele8 years ago
    nasezere ibyose bivuze iki?shyuuu urugendo rwiza Knowless ndamufana ark numuswa muri live tuvugishije ukuri kujyenda kwawe kwaha amahirwe benshi ahubwo ndumva waratinze
  • 8 years ago
    mukobwa wacu tubabarire ube uretse kudukura amata mukanwa tukurinyuma
  • hannia8 years ago
    rwose emable nadasaba imbabazi uwo muhanzi kazi rwose nasezere kubera ko ari kumusebya kandi cd yakoresheje yaragaragaye kandi birumvikana ko emable harimo ikintukuberiki c yabyumvishije kuri road show yakabiri rwose emable nadasaba imbabazi uwo muhanzi kazi turamushyigikiye kuhita asezera kubera ko ntiwakomeza gukorana numuntu mufitanye bif yakomeza kukubonamo defo zitandukanye
  • hannia8 years ago
    rwose emable nadasaba imbabazi uwo muhanzi kazi rwose nasezere kubera ko ari kumusebya kandi cd yakoresheje yaragaragaye kandi birumvikana ko emable harimo ikintukuberiki c yabyumvishije kuri road show yakabiri rwose emable nadasaba imbabazi uwo muhanzi kazi turamushyigikiye kuhita asezera kubera ko ntiwakomeza gukorana numuntu mufitanye bif yakomeza kukubonamo defo zitandukanye
  • Diane8 years ago
    Intwarane aho muri muhumure Knowless kuba atagiye kugeragezwa mu mube hafi nkuko bisazwe mutacika intege
  • kamana8 years ago
    Knowless ko mbona batagiye kumunaniza hakirikare ra
  • Mc matata jado8 years ago
    ntibyumvikana pee DJ niba yemeza ko CD yakoresheje mbere itarahindutse ndumva Aimable yahanwa peeee kandi knowless agasubizwa agacoro uwo mugabo yamwatse amusebya.murakoze
  • bwenge8 years ago
    Ariko ba Sagihobe bacu ndabona bigize akaga! Mbabazwa n'umwana Nasson wavuyemo rugikubita kandi we nibura azi kwicurangira guitare. Knowless se mama ujwangajwanga arashaka ko asigarana na Tonzi babanye muri Maranatha Choir! Ubundi se uyu yarenze amajonjora ate Christophe agasigara!
  • manzi8 years ago
    heeeeeeeeeeeeeeeeeeeee erega iminsi yumujura iragera agafatwa
  • manzi8 years ago
    heeeeeeeeeeeeeeeeeeeee erega iminsi yumujura iragera agafatwa
  • anny Vicky8 years ago
    nibasabe Knowless imbabazi kuko bangije izina rye ....nibatabikora KINA music ifate umwanzuro!!
  • hehe8 years ago
    Ahubwo twahirwa amabirisi avuge neza icyo ashaka kuri knowless areke kumurushya amunaniriza ubusa.itonde musore niba utari umugabo!!





Inyarwanda BACKGROUND