RFL
Kigali

Kidum yavuye i Kigali atabashije kumvikana na Frankie Joe. Inzira ni imwe, aba bagabo bagiye gukizwa n’inkiko

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:31/03/2015 0:11
3


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30/03/2015, ahagana ku isaha ya saa kumi n’igice(16h30)nibwo umuhanzi Kidumu Kibido yafashe indege imusubiza muri Kenya. Uyu mugabo akaba yavuye mu Rwanda ibibazo by’amafaranga yari afitanye na mugenzi we Frankie Joe wari wamutumiye mu gitaramo bitarangiye.



Kidumu yagombaga kuba yaravuye mu Rwanda ku Cyumweru ariko ubwumvikane buke yagiranye na Frankie Joe n’ikipe bafatanije gutegura igitaramo cye, byatumye adahita agenda uwo munsi kuko yari agikurikirana ngo yishyurwe amafaranga ye, ariko n’ubundi uyu mugabo akaba yavuye mu Rwanda bidakemutse ahubwo akaba yiyambaje umunyamategeko we wamaze gukusanya ibimenyetso byose bigaragaza ngo akarengane kabo, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31/03/2015 aribwo ikirego Kidumu aregamo Frankie Joe kizagera mu rukiko.

FRANKIE

Aba bagabo mbere yo gusubiranamo, Kuwa Gatanu mu gmu gitaramo bakoreye muri Kigali Serena Hotel cya BBA Housemates party bari bahamirije abantu ko ubucuti bwabo burenze ubuvandimwe

Kidumu

Budakeye kabiri bagaragaye barimo gusubiranamo buri wese yita undi bihemu

Nk’uko twabitangarijwe n’imwe mu nshuti za Kidumu bari bari kumwe mu Rwanda, uyu mugabo yavuye mu Rwanda atishimye nyuma yo kutishyurwa icya kabiri cya mafaranga yari asigawemo angana n’amadorali ibihumbi 2000$(Ni ukuvuga asanga miliyoni n’ibihumbi 440) yari yemerewe na Frankie Joe, ariko nyuma akaza kwimwa aya mafaranga ashinjwa kwica amasezerano nkana akitabira ikindi gitaramo giciriritse bigatuma igitaramo cya VIP Frankie Joe yari yateguye muri Kigali Serena hotel gihomba, abantu bigira kureba Kidum mu gitaramo cy’amafaranga make ariko Kidum nawe akavuga ko yitabiriye iki gitaramo nyuma yo kurangiza igitaramo cya Frankie Joe ari nabyo batumvikanaho nk’uko twakomeje kugenda tubigarukaho mu nkuru zatambutse.

Kidumu

Kidum avuga ko yitabaje ubutabera kubera kwanga icyo agereranya nka gasuzuguro

Kuri ubu amakuru aturuka mu bari hafi ya Kidumu ni uko bimwe mu bindi byiyongereye ko byo arega Frankie Joe ari ukuba ataramwishyuriye icumbi yabagamo.Ibi bikaza byiyongera ku mafaranga avuga ko yagombaga guhabwa kuko yaririmbye muri Kigali Serena hotel ariko ntayahabwe ndetse n’umwanya yataye yishyuza ibyo yari akwiye kubona nta mananiza, ibi byose akaba aribyo umunyamategeko we yakusanyije.

FRANKIE

Frankie Joe nawe agaragaza ko ari umwere

FRANKIE

Nyuma y'iki kibazo, Frankie Joe yakomeje kugaragaza ko yubaha Kidum n'ubwo akomeje kumushinja ubuhemu no kumusuzuguza abo bateguranye igitaramo

Frankie

Nyuma y'amasaha make, Kidum nawe yagaragaje ko n'ubwo ibyo byose byabaye azahora afata Frankie Joe nk'umuvandimwe we.Ati " Ayo ni amafaranga make ashobora no gushira, ariko ubuvandimwe ntibushira"

Mu gihe impande zombi zikomeje kutumvikana, buri wese akita undi bihemu ndetse kuri iki cyumweru bakaba barateranye amagambo mu buryo buziguye, abakurikiranira hafi iki kibazo bo basanga Kidumu na Frankie Joe bafite umutima wo kumvikana bagakemura ikibazo gusa ikibazo kikavuga iyo hinjiyemo abafatanije na Frankie Joe gutegura iki gitaramo ari nabo bari bashoyemo amafaranga ndetse na manager wa Kidumu i Kigali bashinja ubugambanyi bwo kubaca inyuma agategura ikindi gitaramo cyatumye icyabo gihomba.Bikaba byaragaragaye ko uyu ari nawe Frankie Joe yarakariye cyane nk’uko bigaragara mu mashusho twafashe ubwo bari bavuye kuri station ya Police ya Nyarugenge bananiwe kumvikana, Frankie Joe akaba yarumvikanye atuka ibitutsi bikomeye uyu mugabo witwa Ahmed Pacifique usanzwe ukurikirana inyungu za Kidumu mu Rwanda.

Niba utaragize amahirwe yo kureba uko byari byifashe ubwo aba bagabo bateranaga amagambo mu buryo bukomeye kanda hano wihere amaso

Reba hano imiterere y'ikibazo cyabo

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hh9 years ago
    oya we Ahmed na Kidumu bakoze nabi kabisa. nibura iyo igitaramo cyabo batangira kucyamamaza icya ba Joe kirangiye kuko wa mugani nigute wakishyura 10000 ir 20000 (VIP) ngo ugiye kureba Kidumu kandi ejo uzamubonera kuri 5000 ari n'ibintu wabwiwe mbere hose??! nibagabanye ubusambo kabisa!nibareke gukunda ibintu kurusha abantu nabo bishyire mu mwanya w'abateguye kiriya gitaramo cya mbere.
  • mwiza9 years ago
    hahahahahahahahhaa ubuse bazakiranuka gute?Frank joe ko yanahombye igitaramo cye ko kitarimo n'abantu benshi byongeye ko banariribye nabi usibye Christophe, hakazamo nuko frank yagirango yaje kutwereka umuryango we ibintu wabona bitari serious,icyo mbona nuko bakumvikana nk'abagabo
  • foba9 years ago
    Ni danje.





Inyarwanda BACKGROUND