Kapiteni w’ ikipe ya Rayon Sports Fuadi Ndayisenga yamaze gutangaza byinshi ku bijyanye n’ ubukwe bwe na Salma Hamiary , harimo uko imyiteguro ihagaze, itariki buzaberaho ndetse n’ aho ubu bukwe bwabo buzabera.
Ndayisenga Fuadi atangaza ko ubukwe bwe n’ uwo yihebeye ari we Salma Hamiary buzabera mu gihugu cy’ u Burundi cyane ko uyu mukinnyi ahafite inkomoko ndetse akaba anakinira ikipe y’ igihugu y’ u Burndi, yongeyeho ko kandi ubu bukwe bwe buzaba tariki ya 9 Gicurasi 2015.
Fuadi Ndayisenga yagize ati:“Ubukwe buzabera I Burundi, umugore wanjye yitwa Salma Hamiary akaba aba I Burundi ari naho ubukwe buzabera kandi ubukwe buzaba tariki ya 9, ukwezi kwa gatanu.”
“ Imyiteguro iragenda neza, ntago byoroshye ariko ndi kugerageza kubyitwaramo neza ku buryo no mikino ndi gukina ndi kugerageza kwitwara neza kuburyo bitagaragara ko ubukwe bwatumye njegajega mu kazi”
Kapiteni Fuadi Ndayisenga (uri hagati) azarushinga tariki ya 9 Gicurasi 2015
Kapiteni wa Rayon Sports, Ndayisenga Fuadi atangaza ko amaranye imyaka isaga ibiri n’ umukunzi we bakundana, ariko akaba yarabonye imico ye ikwiye ko bakubakana urugo ndetse akaba asaba Imana ngo izabafashe bibanire mu mahoro akaramata.
TANGA IGITECYEREZO