RFL
Kigali

Kapiteni wa Rayon Sports Fuadi Ndayisenga yatangaje itariki y'ubukwe bwe n'aho buzabera

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:17/04/2015 15:24
14


Kapiteni w’ ikipe ya Rayon Sports Fuadi Ndayisenga yamaze gutangaza byinshi ku bijyanye n’ ubukwe bwe na Salma Hamiary , harimo uko imyiteguro ihagaze, itariki buzaberaho ndetse n’ aho ubu bukwe bwabo buzabera.



Ndayisenga Fuadi atangaza ko ubukwe bwe n’ uwo yihebeye ari we Salma Hamiary  buzabera mu gihugu cy’ u Burundi cyane ko uyu mukinnyi ahafite inkomoko ndetse akaba anakinira ikipe y’ igihugu y’ u Burndi, yongeyeho ko kandi ubu bukwe bwe buzaba tariki ya 9 Gicurasi 2015.

Fuadi Ndayisenga yagize ati:“Ubukwe buzabera I Burundi, umugore wanjye yitwa Salma Hamiary akaba aba I Burundi ari naho ubukwe buzabera kandi ubukwe buzaba tariki ya 9, ukwezi kwa gatanu.”

“ Imyiteguro iragenda neza, ntago byoroshye ariko ndi kugerageza kubyitwaramo neza ku buryo no mikino ndi gukina ndi kugerageza kwitwara neza kuburyo bitagaragara ko ubukwe bwatumye njegajega mu kazi”

g

Kapiteni Fuadi Ndayisenga (uri hagati) azarushinga tariki ya 9 Gicurasi 2015 

Kapiteni wa Rayon Sports, Ndayisenga Fuadi atangaza ko amaranye imyaka isaga ibiri n’ umukunzi we bakundana, ariko akaba yarabonye imico ye ikwiye ko bakubakana urugo ndetse akaba asaba Imana ngo izabafashe bibanire mu mahoro akaramata.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lily8 years ago
    Muzagire urugo ruhire! muzabyare hungu na kobwa.
  • rahman8 years ago
    Hey.fouad congz ariko mutubarize niba koko aribyo uwo fouad afitumwana cyangwa batubeshya. Kuko ndumva bamugaya ahantu hose
  • ahmed8 years ago
    Congz fwadi rata ubaze neza kuba urongoye umenyereye ubuzima bwa burundi naho mwana wa mama uriya mubaby mwabyaranye arakurenze ahembwa ayagukubye nka kabiri ikindi aracyari muto sinkuwo mbona kuko akuzeho. I kindi uriya mwabyaranye ntiyaba mubuzima bugoye nka buriya bwa burundi so. Wabaze neza doreko ntanimyaka ufite myinshi murwanda cyane ko ftball yacu ikeneyabana congz
  • Robert8 years ago
    Ntabwo inkuru yaryoshye neza,kko Umutambukanyi we mwa mugize ibanga( nta picture ye)
  • niyadid8 years ago
    umutambukanyiwe mwamugize ibanga
  • me8 years ago
    Abantu mukunda itiku koko ibyuwo babyaranye bibarebaho iki? Yigeze ababwira ngo mumuvugire we ko atavuze nukuvuga ko iyi nkuru ataramenya ko yageze hanze?mwikorere ibibaremereye ibiremereye abandi mubibarekere umusonga wundi wibabuza gusinzira
  • 8 years ago
    imana izabibafashemo nkuko babyifuza
  • maurice sacez 8 years ago
    ntakiza nkokubana nuwowakunze.imana izabagimbere urugorwanyu uruhumugisha.kandi muzanjye muyisabakuba umuhuzawanyu nkuko nubundi yabikozemberekose.
  • Fabrice 8 years ago
    Natwe abanyarwanda turamushyigikiye. Inkunga se twayinyuzahe?
  • Bigirimana Eric8 years ago
    turamushyigikiye azagire ubukwe bwiza cyaneee!!
  • patrick8 years ago
    laissa se uramuretse?? arko nawe mperuka ngo afite fiance witwa mike hhhhhh mwandusha ubukwe bwarabaye ra ko nziko bibaniraga aho bita karuruma hhhhhh!!!!!!!
  • hamza8 years ago
    Wowe wiyise patrick ndagirango nkumenyesheko Raissa arenze fwadi Raissa yanze fwadi kera ubu yimereye neza ntarashaka numunyamakuru niba utazi abanyamakuru bimikino uzababaze umunyamakuru witwa Raissa akora ikiganiro cyurubuga rwimikino kuri yego tv.so,biragaragara ko utanamuzi iyo uba umuzi warinokumenya ko atarashaka ameze neza umuhungu wese ntawutamwifuza ariko wikwivugisha ngo yabanaga nuwo utazi hahahaha erega abashaka kumusebya nabo fwadi yohereje kuko Raissa yanze fwadi haciye imyaka myinshi Inshuti zabo zo hafi turabizi ureke wowe uvuga ibyutazi
  • Rachid8 years ago
    Hahahah wowe wiyise patrick man Raissa ararenze ntaho ahuriye nuwo muzairois fouad.Raissa ntiyabivamo ibyo kujya yirirwa gucumba ubugari i buyenzi hahahahah
  • ndayisenga8 years ago
    FUADI, MWIFURIJE IMYITEGURO, YUBUKWE BWE,BAZABYARE BAHEKE





Inyarwanda BACKGROUND