Umunyarwenya Kayitankore Ndjori uzwi ku izina rya Kanyombya afungiye kuri Stasiyo ya Polisi ya Muhima akurikiranyweho urugomo yakoreye umugore nyuma yo kumugonga hanyuma agashaka no kurwana, abaturage nabo bakamwanjama maze Polisi igahita imuta muri yombi.
Nk’uko byemejwe na Sup Modeste Mbabazi; umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Kanyombya yari atwaye moto ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa kumi n’imwe, maze ageze i Nyamirambo ahitwa mu Biryogo agonga umugore, nyuma yo kumugonga ashaka kurwana maze abaturage nabo barahurura bashaka kumugirira nabi Polisi ihita imuta muri yombi.
Kayitankore Ndjoli uzwi nka Kanyombya ari mu maboko ya polisi azira urugomo
Uretse kuba Kanyombya yagonze umugore agashaka no kurwana, iyi moto yari atwaye nta kirango (plaque) yagiraga, nta bwishingizi ndetse nta n’ibindi byangombwa by’ikinyabiziga yari ifite, ibi bikiyongeraho ko na nyir’ubwite Kanyombya nawe nta byangombwa byo gutwara agira, byose bikiyongera ku byaha ashobora gukurikiranwaho.
Kanyombya ni umunyarwenya ukundwa na benshi
Kanyombya kandi ntiyatawe muri yombi kubera amakosa ye gusa, kuko Polisi ivuga ko yanamuhungishije abantu bo mu Biryogo bashakaga kumugirira nabi nyuma yo kugonga umugore no gushaka kurwana nawe bakaba bashakaga kumukubita. Kugeza ubu hategerejwe ko ashyikirizwa ubugenzacyaha ngo akurikiranwe, cyakoze umugore yagonze yakomeretse bidakabije naho Kanyombya we ntacyo yabaye.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO