RFL
Kigali

Kanyombya afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima kubera urugomo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:21/08/2014 12:10
13


Umunyarwenya Kayitankore Ndjori uzwi ku izina rya Kanyombya afungiye kuri Stasiyo ya Polisi ya Muhima akurikiranyweho urugomo yakoreye umugore nyuma yo kumugonga hanyuma agashaka no kurwana, abaturage nabo bakamwanjama maze Polisi igahita imuta muri yombi.



Nk’uko byemejwe na Sup Modeste Mbabazi; umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Kanyombya yari atwaye moto ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa kumi n’imwe, maze ageze i Nyamirambo ahitwa mu Biryogo agonga umugore, nyuma yo kumugonga ashaka kurwana maze abaturage nabo barahurura bashaka kumugirira nabi Polisi ihita imuta muri yombi.

Kanyombya

Kayitankore Ndjoli uzwi nka Kanyombya ari mu maboko ya polisi azira urugomo

Uretse kuba Kanyombya yagonze umugore agashaka no kurwana, iyi moto yari atwaye nta kirango (plaque) yagiraga, nta bwishingizi ndetse nta n’ibindi byangombwa by’ikinyabiziga yari ifite, ibi bikiyongeraho ko na nyir’ubwite Kanyombya nawe nta byangombwa byo gutwara agira, byose bikiyongera ku byaha ashobora gukurikiranwaho.

Kanyombya ni umunyarwenya ukundwa na benshi

Kanyombya ni umunyarwenya ukundwa na benshi

Kanyombya kandi ntiyatawe muri yombi kubera amakosa ye gusa, kuko Polisi ivuga ko yanamuhungishije abantu bo mu Biryogo bashakaga kumugirira nabi nyuma yo kugonga umugore no gushaka kurwana nawe bakaba bashakaga kumukubita. Kugeza ubu hategerejwe ko ashyikirizwa ubugenzacyaha ngo akurikiranwe, cyakoze umugore yagonze yakomeretse bidakabije naho Kanyombya we ntacyo yabaye.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYIRORA EMMANUEL9 years ago
    POLICE IMUGIRIRE IKIGONGWE
  • 9 years ago
    nibyo ni bamufunge amagara arasesekara ntayorwa ubwose arakora amakosa akanarwana
  • Lucky9 years ago
    Apuuu!umunyarwenya????Bagakubite inshyi 2 gatahe!akamoto azakahakure avuje mukecuru!
  • 9 years ago
    murebeneza ataba yasinze naba yarimuzima bamuhane byintangarugero
  • drogba9 years ago
    yewe aba star burya batwara nta byangombwa, mumubabarire.
  • NDAYISHIMIYE DAVID9 years ago
    Mumubabarire ntazabyongere
  • SIMBA9 years ago
    yoooo yihangane ni accident ariko amakosa yokujya mumuhanda atagira ibyangobwa azineza ko arikosa azabihanirwe
  • kwizera samuel9 years ago
    gukora amakosa ugashaka no kuryana namakosa gusa bamubabarire
  • kwizera samuel9 years ago
    gukora amakosa ugashaka no kuryana namakosa gusa bamubabarire
  • nyirancuti imakurata9 years ago
    Yemwe mukwiye kungira ikimwe burya yabikoze atabitekereje
  • abdoul aziz9 years ago
    Uwo mutama ntiyoheba gufyina?
  • 9 years ago
    yewe niyihangane ariko kubumusitari sukurwana bazamubarire ntazongere.
  • Nambajimana Elissa8 years ago
    Iryo Risaza Rifite Amakosa Arenze Kugonga Umuntu Yarangiza Akazana Ibintu Byimbaraga Kd Naziko Ashaje Abanya Biryogo Bamukuramo Amanyo Agasubira Bwana Agamba Guhanwa





Inyarwanda BACKGROUND