RFL
Kigali

Kanombe-Umukwabo wasize hatahuwe umugabo wakoraga ikinyobwa kitemewe cya Karigazoke

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/08/2014 16:10
2


Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu mu Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, inzego z’umutekano zafashe umugabo witwa Hitarurema Joel n’umugore we bakoraga ikinyobwa cyizwi ku izina rya Karigazoke kitemewe gucuruzwa kubera ubuziranenge bwacyo butizewe.



Mu mukwabu wabereye mu gace kazwi ku izina ry’Akajagari ka Kanombe, Umudugudu w’Akindege, Akagari ka  Kamashashi, Umurenge wa Nyarugunga, mu Karere ka Kicukiro nibwo hafatiwe umugabo witwa Hitarurema Joel w’imyaka 39 n’umugore we Uyamaliza Alice w’imyaka 30 bakoraga ikinyobwa cya Karigazoke kitemwe n’amategeko.

Umugabo n'umugore bafatanywe iki kinyobwa

Hitarurema Joel  n'umugore we Alice bafatanywe iki kinyobwa

Kugeza ubu iki kinyobwa kiri mu binyobwa bikunzwe cyane ariko kubera uburyo ubuziranenge bwacyo butizewe, kikaba gitera inzego z’ubuzima impungenge ko gishobora kugira ingaruka mbi kubakinywa, dore ko ubuyobozi bugifata nk’ikiyobyabwenge n’ubwo abakinywa bavuga ko ari umuti.

ehd

Iki nicyo Hitarurema yise igihumyo gikamura isukari,ibumoso ni uducupa twavuyemo amazi dushyirwamo iki kinyobwa

Iki kinyobwa nticyemewe na Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda

Iki kinyobwa nticyemewe na Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda

Hitarurema Joel ubwo yabazwaga n’abanyamakuru uko bakora iki kinyobwa, yavuze ko bafata icyayi cya mukaru bakavanga n’isukari nyinshi cyane ubundi bagashyiramo igihumyo gikamura ya sukari ,bakabitereka bikamara iminsi icumi. Icyo Joel yita igihumyo gifatwa nk’umusemburo kuko nicyo gikamura ya sukari , nyuma hakabaho kubitereka(Fremantation) bigatanga urufuro rubyara ikinyobwa cya Karigazoke abantu banywa.

Uyu mugabo wari umaze kugira ubunararibonye mu gukora iki kinyobwa akomeza avuga ko urwo ruvange rw’icyayi n’isukari umuntu abinyweye hatarashira iminsi 10, bishobora kumugiraho ingaruka akarwara Diyabete.

nech

Abanyamakuru kandi babajije Hitarurema Joel aho yakuye ubumenyi bwo gukora iki kinyobwa, asubiza ko yabajije ababikora ndetse anakora ubushakashatsi kuri Internet. Hitarurema akaba yatangaje ko amaze igihe kingana n’amezi atatu akora iki kinyobwa ,we avuga ko gikomoka mu Burusiya nubwo atigeze ahagera .

Murebwayire Alphonsine, umunyamabanga nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Nyarugunga  asanga ikibazo cy’ubucucike no kuba aka gace gatuwemo abantu batagira imirimo aribyo bitera ibyaha nk’ibingibi.

Abajijwe niba asanzwe azi niba ibi bintu bikorerwa mu Murenge ayobora yagize ati ” Twabikekaga ari nayo mpamvu twahapanze Operation ariko kubera ko hano hatuwe ku buryo bucucitse kuva kera ,hatuye abantu benshi badafie imirimo n’inzererezi, amazu ahari akodeshwa hagati y’ibihumbi bitatu(3000Frw) na birindwi(7000 Frw) . Turateganya gusaba ba nyira amazu kuyavugurura kugira ngo abe amazu abereye umugi ,aturemo abashoboye kuba mu mugi bityo ibiyobyabwenge n’ibindi bihakorerwa bishobore kuvaho.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyarugunga

Murebwayire Alphonsine, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyarugunga

Mu butumwa yageneye abaturage ayobora ni uko bajya batangira amakuru ku gihe bw’ahakorerwa cyangwa hacururizwa Karigazoke n’ibindi biyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’ ababinywa.

Supt Modeste Mbabazi umuyobozi w’ubugenzacyaha akaba n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yatangaje ko iki gikorwa bagifashijwemo n’abaturage ndetse n’ubufatanye bw’ingabo na polisi.

ahgss

Supt Mbabazi Modeste

Yagize ati “ Igikurikiyeho n’ukujyana iki kinyobwa muri laboratwari ya polisi ,batubwire impact gishobora kugira ku baturage noneho tugihuze n’amategeko. Iyo urebye ikintu gikorerwa ahangaha nabyita uburozi . Kuko itegeko rihana  mu ngingo yaryo iy ‘144 n’iy’154 bigaragaza neza ibi bintu ibyaribyo . Ikintu gishobora kwica bwangu cyangwa bitinze,ikintu ushobora guha umuntu kigashegesha ubuzima bwe,iyo kimugizeho ingaruka cyangwa kikamwica ,uwabikoze ahanishwa igihano cya burundu…’

Akomeza agira ati “ Nanone iyo ari izi ngaruka zo kumushegesha,kumwangiriza ubuzima bikomotse kucyo yahawe,ahanishwa kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka irindwi,amande kuva ku bihumbi Magana atanu(500.000 Frw) kugeza kuri militoni(1.000.000 Frw). Izo zose ni ingaruka zigea kuri aba baturage. Ngira ngo mbwire abatwumva ko bagomba kwirinda kunywa ibiyoga by’ibikorano nk’ibi cyane cyane ko bataba bazi ubuziranenge bwabyo. Ikindi iyo banywa ibi bintu bishegesha ubuzima bwabo,ntibashobora gukorera igihugu, nta terambere bashobora kwigezaho.”

REBA HANO VIDEO Y'UKO BYARI BYIFASHE:


Christophe Renzaho

Aya mafoto turayakesha TV1






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ubushobozi buke!ahubwo yagombag no kuvuga ingamba bakora kugitango bazafashe abadafite ubwo bushobozi.rega nibyo babikora banga kwiba!2)ubundi polisi yazafatanyije n ababishinzwe ikagipima ikareba koko niba gifite ingaruka mbi ko ubona itari na sure kubyo ivuga ko cyangiza ubuzima bw abantu byatuma ireka abantu bakihangira imirimo neza ariko yakubise umuryango mu mapingu itari na sure ko koko ibyo bakora byangiza.nibabipime bamenye amakuru nyayo nibasanga kitemewe gishyirwe ku rutonde rw ibibujijwe ariko gufunga abantu kuvera itegeko ritari clear byo.....umuntu ashobora no guteka amavuta menshii mu biryo cg agashyiramo umunyu mwinci cyane bikagira ingaruka k ubuzima bw uwabiriye sinzi niba icyo gihe iryo tegeko bavuze rikurikizwa!bakosore rwose
  • 9 years ago
    Sinshyigikiye ko bakora inzoga zangiza ubuzima bw abantu ariko rero ngaye uburyo uwo mudamu w umuyobozi yavuze ngo bazavugurure inzu ziturwemo n abashoboye kuba I kigali ntateketeze kubo bazawirukanamo kubera





Inyarwanda BACKGROUND