Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’icungamutungo(CBE-College of business and economics) bagiye gutora nyampinga wa 2015-2016
Uzatorwa azaba asimbura Uwase Ghislaine Samantha, wari waratowe ku italiki ya 2 Ugushyingo 2013 akaba ariwe wari ukibitse iri kamba nka Miss w’iyi kaminuza.Iki gikorwa kikaba giteganyijwe taliki ya 02/05/2015 aho kizaba kirimo abakobwa batandukanye barimo guhatanira uyu mwanya.
UWASE Ghislaine Samantha wari waratowe ubushize
Kuri ubu imyiteguro ikaba igeze kure dore ko abakobwa bagera kuri 11 bose bamaze kwiyandikisha ndetse mu minsi micye hakazamenyekana umubare nyakuri w’abazahatana.Si igikorwa cyo gutora ba Nyampinga gusa kuko taliki ya 28/04/2015 bazakora igikorwa bafatanyije n’abanyeshuri muri rusange,umuryango w’abanyeshuri bose bize CBE(SFB) cyo gukora mumudugugudu wa Ntarama(Bugesera) ndetse bakanasura impfubyi n’abapfakazi ba jenoside yakorewe abatutsi,bawutuyemo.
Aba ba Nyampinga bagiye gusimbuzwa
Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri biga muri iyi kaminuza Sebahire Richard,yagize ati” ni byiza ko abakobwa bumvako atari ubwiza gusa ,ahubwo kugira umutima ufasha abababaye,kubaba hafi no gukora ibikorwa biteza imbere igihugu n’abanyarwanda muri rusange nicyo cyagakwiye kuranga Miss nyawe.”
Twabibibutsa koigikorwa nyirizina cyo kumenya Nyampinga wahize abandi kizaba taliki ya 02/05/2015 kikazaba kirimo abahanzi,ba Nyampinga batandukanye n’abandi benshi.
TANGA IGITECYEREZO