RFL
Kigali

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya CBE igiye gutora Nyampinga wa 2015

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/03/2015 11:30
1


Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’icungamutungo(CBE-College of business and economics) bagiye gutora nyampinga wa 2015-2016



Uzatorwa azaba asimbura  Uwase Ghislaine Samantha, wari waratowe ku italiki ya   2 Ugushyingo 2013 akaba ariwe wari ukibitse iri kamba nka Miss w’iyi kaminuza.Iki gikorwa kikaba giteganyijwe taliki ya 02/05/2015  aho kizaba kirimo abakobwa batandukanye barimo guhatanira uyu mwanya.

uWASE

UWASE Ghislaine Samantha wari waratowe ubushize

Kuri ubu imyiteguro ikaba igeze kure dore ko abakobwa bagera kuri 11 bose bamaze kwiyandikisha ndetse mu minsi micye hakazamenyekana umubare nyakuri w’abazahatana.Si igikorwa cyo gutora ba Nyampinga gusa kuko taliki ya 28/04/2015 bazakora igikorwa bafatanyije n’abanyeshuri muri rusange,umuryango w’abanyeshuri bose bize CBE(SFB) cyo  gukora mumudugugudu wa Ntarama(Bugesera) ndetse bakanasura impfubyi n’abapfakazi ba jenoside yakorewe abatutsi,bawutuyemo.

Miss

Aba ba Nyampinga bagiye gusimbuzwa

Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri biga muri iyi kaminuza  Sebahire Richard,yagize ati” ni byiza ko abakobwa bumvako atari ubwiza gusa ,ahubwo kugira umutima ufasha abababaye,kubaba hafi no gukora ibikorwa biteza imbere igihugu n’abanyarwanda muri rusange nicyo cyagakwiye kuranga Miss nyawe.”

Twabibibutsa koigikorwa nyirizina cyo kumenya  Nyampinga wahize abandi kizaba taliki ya 02/05/2015  kikazaba kirimo abahanzi,ba Nyampinga batandukanye n’abandi benshi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mukotanyi jacques8 years ago
    birakwiye kugirango haboneke umusimbura uzitwaranezankawe kubwanjye ntoye gaju mutoni ange arabikwiye KBS.





Inyarwanda BACKGROUND