Joseph Waweru w’imyaka 64 ari mu mazi abira nyuma nyuma yo guhohotera akaza no gutera inda umwana we yibyariye w’imyaka 16 gusa y’amavuko, uretse kuba akurikiranweho gufata ku ngufu, akaba ari no mu kaga ko gutera inda umwana utaragira imyaka y’ubukure ndetse ikirenze ibyo ari umwana we yibyariye.
Uyu mugabo wari usanzwe atuye mu gace kitwa Kabirwa muri Gikindu mu gihugu cya Kenya, inkuru y’uko yahohoteye umwana yibyariye akanamutera inda ikimara kumenyekana yahise ahigwa bukware n’abaturanyi be bashakaga kumwivugana kubera ayo mahano ariko aza kubasha kubacika.
Uyu musaza yiyemerera icyaha cyo guhohotera umwana we ndetse akanavuga ko yamuteye inda muri Mata uyu mwaka ubwo yamufatanyaga n’uburwayi. Joseph Waweru ati: “Naryamanye nawe mu kwezi kwa Kane ubwo yari arwaye nanjye murwaje ngomba kumwitaho, nari natewe n’imyuka mibi ya shitani, ndasaba imbabazi”.
Waweru yagejejejwe bwa mbere imbere y’ubutabera kuwa mbere tariki 21 Nyakanga, akaba afungiye muri gereza y’ahitwa Murang’a kugeza tariki 14 z’ukwezi gutaha kwa Kanama ari nabwo uru rubanza ruzasubukurwa akaburanishwa kuri ibyo byaha byose akurikiranweho.
Uyu mwana we yahohoteye asanzwe ari umunyeshuri mu kigo cy’amashuri abanza cyane Mirira, akaba yarasibye ishuri iminsi myinshi bituma abarimu batangira kugira impungenge ari nabyo byaje gutuma Polisi ihaguruka ifatanyije n’abaturage bakajya kwa Waweru aho baje gusanga umwana ari mu rugo kandi atwite inda y’amaze abarirwa hagati y’ane n’atanu, bikaza kuvumburwa ko yayitewe na se umubyara ari nawe mubyeyi rukumbi yari asigaranye, mu gihe abandi bavandimwe be bakuru bashatse.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO