Nyuma y’uko Joseph Habineza wari warigeze kuba ministiri w’umuco na siporo ahinduriwe imirimo akagirwa uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Nigeria,ubu yagarutse kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’umuco na siporo w’u Rwanda.
Kuri uyu wagatatu nibwo muri perezidansi ya repubulika y’u Rwanda haturutse itangazo rivuga ko uwari ministiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi asimbuwe kuri uyu mwanya n’uwari ministiri w'umurimo n’abakozi ba leta bwana Anastase Murekezi.Nk’uko itegeko nshinga ry’u Rwanda ribiteganya,hagombaga kujyaho guverinoma nshya y’abaministiri bashyizweho na ministiri w’intebe mushya.
Habineza Joseph uzwi cyane ku kazina ka Joe ubu yongeye kuba Minisitiri w'Umuco na Siporo
Mu muhango wo kwakira indahiro z’abagize guverinoma nshya waberaga mu nteko ishinga amategeko,ku rutonde rw’abaministiri bashya hagaragayemo n’uwahoze ari ministiri w’umuco na siporo Joseph Habineza wari usanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Nigeria na Ghana.
Joseph Habineza yabaye ministiri w’umuco na siporo kugeza mu mwaka w’2011 ubwo yeguraga kuri uyu mwanya yahise asimburwaho na Protais Mitali ari nawe yongeye gusimbura kuri uyu mwanya.
Habineza Joseph aha yari kumwe na Perezida Goodluck Jonathan wa Nigeria
Ubwo yari ministiri w’umuco na siporo,Habineza Joseph yaranzwe no gukundwa cyane n’urubyiruka ndetse yanagaragaraga cyane nk’umuntu ufite inyota yo guteza imbere umuco na siporo mu Rwanda.
Aba ni abandi baministiri bagize guverinoma nshya:
Binagwaho Agnes : MINISANTE
Biruta Vicent : MINIRENA
Busigye Johnston: MINIJUST
ODa Gasinzigwa: MIJEPROF
Gatare rancis: RDB
Gatete Clacer: MINECOFIN
Habineza Joseph: MINISCPOC
Fazil Harerimana: MININTER
Kabarebe James: MINADEF
Kaboneka Francis: MINALOC
Kanimba Francois: MINICOM
Silas Lwakabamba: MINEDUC
Mukantabana Seraphine: MIDIMAR
Mukeshimana Gerardine : MINAGRI
Louise Mushikiwabo : MINAFET
MUSONI James : MININFRA
Nsengimana Jean Philbert: MYICT
Rugwabiza Valentine: MINEAC
Tugireyezu Venancie: Minisitiri muri Perezidansi
Uwizeye Judith : Minisitiri w’Abakozi
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO