RFL
Kigali

Jay C yashyize hanze ukuri kwe ku bahanzi biyita ko ari abami b'injyana ya Hip Hop - VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/10/2014 17:27
1


Umuraperi Jay C asanga nta muhanzi ukwiye guhora avuga ko ari umwami w’injyana runaka ahubwo bagafatanya mu bikorwa byo kuzamurana nk’abahanzi nyarwanda basangiye igihugu n’umuco, iterambere ryabo bose rikaba ariryo ryateza n’igihugu imbere muri rusange kandi n’ubutumwa batanga bukarushaho kumvikana.



Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Bazampambe” yadutangarije ko uyu mwaka yakoze cyane kandin akaba yiteze n’umusaruro uzava mu muziki we ariko akaba atabiheraho avuga ko ari umwami w’injyana ya Hip Hop ahubwo akumva ko yajya ku rutonde rw’abakora neza iyi njyana, akaba ayifatanyije na bagenzi be bandi kandi yumva bakwiye gufatanya mu iterambere ryayo.

REBA HANO VIDEO Y'INDIRIMBO "NUPFA BAZAMPAMBE"

Jay C ati: "Nk'abahanzi ba Hip Hop ntidukwiye kuvuga ko uyu n'uyu ariwe uyoboye injyana ya Hip Hop, dukwiye gufatanya tugateza imbere umuziki kandi iterambere ryacu nk'abahanzi twese niryo ryaba ari n'iterambere ry'igihugu, njye nzi ko mba nakoze cyane kandi by'umwihariko uyu mwaka ibikorwa nakoze birivugira, nimvuze ngo ndi umwami wa Hip Hop ariko mbona nanjye nshoboye, abakunzi banjye n'abakunzi b'iyi njyana bakomeze banshyigikire"

Agaruka ku mashusho y’iyi ndirimbo yafatanyije na DJ B, umuraperi Jay C yashimangiye ko irimo udushya twinshi kuburyo yizeye ko izashimisha buri wese uzabasha kuyireba, ibyo kandi bikaba byiyongera mu bikorwa byinshi yakoze muri uyu mwana yumva ko bimuhesha kujya ku rutonde rw’abazahatanira amarushanwa atandukanye y’abakoze cyane muri 2014.

ls;s

jay c

JAYC

Jay C

maa

Aya ni amwe mu mashusho agagaraga muri iyi ndirimbo. Poducer Dj B wakoze amajwi y'iyi ndirimbo nawe agaragaramo

Tugarutse ku mashusho y’iyi ndirimbo, nk’uko bigaragara kandi na Jay C ubwe akaba abyemeza, harimo udushya twinshi tugaragaza itandukaniro n’amashusho y’indirimbo zindi z’uyu muhanzi. Amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarakozwe ku bufatanye bw'inzu ebyiri arizo Afrifame pictures na Umoja videos, aho yayobowe anatunganywa na Apotre Charles, wafashijwe na Daddy Maduwa mu gufata amashusho.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mm9 years ago
    mumaze gusara kbs!! kuba umwami se bivuze iki?? show us wat u got.... ibindi mubireke!





Inyarwanda BACKGROUND