Umuhanzi Jack B na Juru Gisele bateye intambwe ikomeye mu rukundo rwabo basezerana kubana imbere y’amategeko, mu mihango yabereye ku murenge wa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2015.
Umuryango wa Rugamba Jacques wamenyekanye cyane nka Jack B n’umugore we Juru Gisele akaba ari umwe mu miryango icumi yasezeranyijwe ku murenge wa Nyarugenge kubana mu buryo bwemewe n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.
Jack B na Juru Gisele bari basanzwe babana ndetse banafitanye umwana ariko bari batarasezerana kubana mu buryo bwemewe n’amategeko. Nk’uko babitangaje mu kiganiro n’inyarwanda.com, nyuma y’iyi ntambwe ya mbere babashije gutera barateganya ko tariki 27 Kamena 2015 aribwo indi mihango yose y'ubukwe ijyanye no gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana bizaba haramutse nta gihindutse.
Jack B n'umugore we Dr Juru Gisele
Mu cyumba cyabereyemo iyi mihango
Bombi barahiriye imbere y'imbaga kubana mu rukundo mu byiza no mu bibi
Aha uyu muryango washyiraga umukono ku masezerano basezeranye
Byari ibyishimo bikomeye kuri bo, inshuti n'imiryango yabo, nyuma y'iyi ntambwe
Imfura yabo Rugamba Khian nawe yari yaherekeje ababyeyi be
Amafoto y'urwibutso
Jack B n'umuhungu we ku munsi w'amateka
Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gatatu(Werurwe)2014 nibwo Jack B yagaragarije abakunzi be bose ko yifuza kubana akaramata na Dr Juru Gisele bagakora ubukwe nyuma y'uko yari amaze kumubyarira imfura ye, ndetse icyo gihe Juru Gisele nawe ahita abimwemerera none kuri ubu babashije gukabya inzozi z'urukundo rwabo.
Aya marangamutima, Jack B yari yayagaragaje tariki ya 17/03/2014, none yabashije gutera intambwe ya mbere, uyu akaba ari umwe mu minsi y'amateka itazibagirana kuri aba bombi.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO