RFL
Kigali

Jack B na Juru Gisele bateye intambwe mu rukundo basezerana kubana byemewe n'amategeko-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/01/2015 20:48
14


Umuhanzi Jack B na Juru Gisele bateye intambwe ikomeye mu rukundo rwabo basezerana kubana imbere y’amategeko, mu mihango yabereye ku murenge wa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2015.



Umuryango wa Rugamba Jacques wamenyekanye cyane nka Jack B n’umugore we Juru Gisele akaba ari umwe mu miryango icumi yasezeranyijwe ku murenge wa Nyarugenge kubana mu buryo bwemewe n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

Jack B na Juru Gisele bari basanzwe babana ndetse banafitanye umwana ariko bari batarasezerana kubana mu buryo bwemewe n’amategeko. Nk’uko babitangaje mu kiganiro n’inyarwanda.com, nyuma y’iyi ntambwe ya mbere babashije gutera barateganya ko tariki 27 Kamena 2015 aribwo indi mihango yose y'ubukwe ijyanye no gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana bizaba haramutse nta gihindutse.

jACK b

jACK b

Jack B n'umugore we Dr Juru Gisele

jACK b

jACK b

Mu cyumba cyabereyemo iyi mihango

jACK b

Bombi barahiriye imbere y'imbaga kubana mu rukundo mu byiza no mu bibi

jACK b

Aha uyu muryango washyiraga umukono ku masezerano basezeranye

jACK b

jACK b

Byari ibyishimo bikomeye kuri bo, inshuti n'imiryango yabo, nyuma y'iyi ntambwe

jACK b

jACK b

Imfura yabo Rugamba Khian nawe yari yaherekeje ababyeyi be

jACK b

Amafoto y'urwibutso

jACK b

Jack B n'umuhungu we ku munsi w'amateka

Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gatatu(Werurwe)2014 nibwo Jack B yagaragarije abakunzi be bose ko yifuza kubana akaramata na Dr Juru Gisele bagakora ubukwe nyuma y'uko yari amaze kumubyarira imfura ye, ndetse icyo gihe Juru Gisele nawe ahita abimwemerera none kuri ubu babashije gukabya inzozi z'urukundo rwabo.

jACK b

Aya marangamutima, Jack B yari yayagaragaje tariki ya 17/03/2014, none yabashije gutera intambwe ya mbere, uyu akaba ari umwe mu minsi y'amateka itazibagirana kuri aba bombi.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dada9 years ago
    Umugore ni Docteur nya Docteur?akora hehe?
  • 9 years ago
    felicitation jack
  • yes9 years ago
    ewana ntubuze byose umugore wawe yaraguhenze kbsa, she is ugly ariko nibo bubaka niko numva da!
  • Fifi9 years ago
    Sha iyi couple ntiyari icyeye kabisa wagirango barje batoze pe,nta fraicheur zubugeni,anyway urugo ruhire
  • dear9 years ago
    ewana wowe wiyise yes ubwo uvuze iki? umutima niwo wubaka uko waba umeze kose udafite icyo gitekerezo cyo gushinga urugo ntibyamatching. naho Dada we uransekeje. uzabaririze abize ibutare bose bakubwore ubuhanga bwuyu mugore. jack uri umuntu wumusaza cyane. ubaka urugo rwawe urekane naba centre success. big up
  • 9 years ago
    felicitation jack
  • Gilbert9 years ago
    abantu benshi baziko kuba umuntu ari umuhanzi cg star adashobora gutunga urugo muburyo bunoze bitewe nuko haribenshi bagiye bitwara nabi mumaso ya rubanda ariko jack b yerekanye urugero rwiza. ndamushimiye
  • pascal9 years ago
    ahubwo c uyu mugore abaye iki? umugore ufite inyinya namaso ameze gutya ngo nimubi mwarasaze ahubwo mwebwe courrage rata musore
  • nana9 years ago
    incwiiiii!!! ubukwe ni bwiza!biranshimisha kubona umustar afata icyemezo! naho ww uvuga ko nta fraicheur,ww kubwawe uzabakosore! icyo nzicyo nuko ku mitima ya bo,hakeye!
  • no9 years ago
    she has wonderfull boobs only. ahandi hose ni mubi. ni mugihe yasezeraniye muri babandi reta ishishikariza gusezerana. aahh
  • hum9 years ago
    Sha ntacyo abaye rwose uyu mugore abo ni abaca ntege ubundi se barinda bavuga menshi mukundana bari he??!! Baceceke tuzarebe abo bazazana... courage rata mu fonye couple nziza kdi ikwiye...
  • bigango9 years ago
    birababaza iyo usanga umuntu areba mugenziwe ngo nimubi nkaho we yiremye
  • bigango9 years ago
    uvuga ko ari mubi abantu bose bo mumuryangowe ni beza kwisura? umuntu ni kumutima naho ibindi ntacyo bivuze hanyumase ubyaye umwana ufite ubusebwa wamuta?
  • miss chocolate9 years ago
    ubundi c konumva mwacitse ururondogoro kdi nyirawe amukunze murashya mwaruriki rata jack b urugoruhire





Inyarwanda BACKGROUND